Kizitabirwa n'abambaye umweru! Elayono Worship Family yateguye igitaramo yatumiyemo David Kega na Queen Rachel

Iyobokamana - 01/08/2025 5:03 PM
Share:
Kizitabirwa n'abambaye umweru! Elayono Worship Family yateguye igitaramo yatumiyemo David Kega na Queen Rachel

Umuryango wa gikirisitu wa Elayono Worship Family uri mu myiteguro y'igitaramo gikomeye wise "Ndi Uwe Live Recording Concert – Edition 2", kigiye kuba ku nshuro ya kabiri dore ko buri mwaka biyemeje kujya bakora igitaramo.

Iki gitaramo cya Elayobo Worship Family ikunzwe mu ndirimbo "Mwami Mana", na "Urera", kizabera kuri New Life Bible Church Kicukiro tariki ya 16 Kanama 2025, kikazitabirwa n’abaramyi b’ibyamamare barimo David Kega na Queen Rachel. Pastor Jackson Mugisha uyobora Spirit Revival Temple niwe uzagabura ijambo ry'Imana.

"Ndi Uwe Live Recording Concert – Edition 2" ni igitaramo kizaba gikurikiye icya mbere cyabaye umwaka ushize, kikaba gitegurwa n’uyu muryango w’abaramyi bakijijwe, Elayono Worship Family, bahuzwa n’intego imwe yo kuramya Imana mu kuri no mu mwuka, ibindi byose bikaza nyuma y’iyo ntego nyamukuru.

Nk’uko inyaRwanda yabitangarijwe na Mucyo Kepha Daniel, Perezida wa Elayono Worship Family, igitekerezo cy’iki gitaramo gishingiye ku isezerano uyu muryango wagiranye n’Imana n’abantu ko buri mwaka bazajya bakora igitaramo nk'iki. Umwihariko w'igitaramo cy'uyu mwaka ni uko bazagifatiramo amashusho y'indirimbo zabo zitandukanye.

Mucyo Kepha Daniel abisobanura neza, ati: “Icyaduteye cyane gutegura iki gitaramo mbere na mbere ni ukugira ngo twubahirize isezerano twahaye Imana n’abantu ko buri mwaka tuzajya tuyitegurira igitaramo cyo kuyiramya no kuyihimbaza mu kuri no mu mwuka. Nk’uko umwaka ushize twabigenje, iyi ni edition 2.”

Yateguje abantu igitaramo kidasanzwe ndetse anavuga ko abazacyitabira bazabyinira Imana bambaye imyenda y'umweru, ati: “Abantu bitege kubyinira Imana peee! Ariko cyane cyane ni ukwitabira baza guhura na Kristo, basabane na We. Ndasaba abantu kuza bambaye umweru! N’abatabashije kubona imyenda y’umweru nabo bazaze, byose ni ubuntu.”

Mucyo Kepha Daniel, yasabye abakunzi b'umuziki wa Gospel kuzitabira igitaramo cyabo bakabashyigikira mu buryo bwose bushoboka. Inkunga yaba isengesho, ubufasha bw’amafaranga no gusangiza abandi amakuru kuri iki gikorwa. Yumvikanishije ko buri wese afite icyo yakora kugira ngo iyi gahunda y’Imana igerweho, kandi by'umwihariko ubikora abikunze azahabwa ingororano mu bwami bw'ijuru.

David Kega uzaririmba muri iki gitaramo ni muntu ki?

David Kega ni umuramyi ugezweho muri iyi minsi, akaba akunzwe cyane mu ndirimbo "Sinakurekura" imaze kurebwa n'abarenga miliyoni 3 kuri Youtube, "Akanwa kanjye", "Yarabisohoje" n'izindi. Asanzwe ari Umuyobozi w'Indirimbo muri El Shaddai yamamaye mu ndirimbo "Cikamo".

Umuziki yawutangiriye ku ndirimbo "Yarabisohoje" yakozwe mu buryo bw'amajwi na Producer Nicolas naho amashusho ayoborwa na Producer Musinga. Kega wakiranywe yombi mu ndirimbo ye ya mbere imaze imyaka ibiri hanze, asengera mu rusengero rwitwa ISOKO IBOHORA ku Gisozi mu Mujyi wa Kigali.

Yaminuje mu bijyanye na "Development Studies" muri ULK mu mwaka wa 2020. Avuga ko yinjiye mu muziki "kubera ko umurimo wa Data ari mugari cyane, kandi ni cyo numva nahamagariwe gukora".

David Kega afata El Shaddai nk'umubyeyi we. Avuga ko gukora muzika ku giti cye, atari ugutera umugongo iri tsında. Yagize ati "Nk'uko umuntu iyo ashinze urugo rwe bidakuraho kwita ku babyeyi be ni nako El Shaddai nkiyifite mu nshingano zanjye nk'uko byahoze!!".

Uyu muhanzi ukiri ingaragu, yavuze ko indirimbo ya mbere asohoye "Yarabisohoje" yayanditse agamije kwifatanya n’abari bafite amasezerano y’ibyo Imana yari yarabavuzeho ikabisohoza mu gihe babonaga ko bidashoboka.

David Kega ari mu nkingi za mwamba za El Shaddai, akaba umuhanzi w'impano itangaje umuziki wa Gospel wungutse. Amaze igihe ari gukora kuri Album ye yitwa "Izuba rya Nijoro" igizwe n’indirimbo hagati ya 7 n’icumi.

Uyu muramyi yizera ko Imana ari yo ireba inyota n’inzara by’abayo ikabahaza. Ati "Ndizera ko aduhamagaye mu gihe gikwiriye aduha n’ibikwiriye!!. Ndizera ntashidikanya ko azaduhesha umugisha ubwoko bwe kandi afite byinshi byiza bizanezeza bikanahumuriza imitima y’abantu be".

Ku bijyanye n'umwihariko we mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, awusobanura mu buryo bwihariye. Ati: "Umwihariko nta wundi ni uko nzi neza ko Kristo ahora ari mushya mu kanwa k’abo yahaye kumuvuga!!".

Queen Rachel uzataramana na Elayono Worship Family ni nde?

Uwineza Rachel [Queen Rachel] yatangiye umurimo wo kuririmba ahereye muri ‘Sunday school’, ababyeyi be ni abakozi b’Imana. Muri 2012 ni bwo yatangiye umuziki byeruye n’abavandimwe be mu itsinda bise ‘Pnp Family’, muri 2014 bahagaritse iri tsinda, akomeza urugendo rw’umuziki ku giti cye.

Yigeze kubwira InyaRwanda ko umuziki awukora nk’umwuga yiyeguriye n’ubwo asanzwe afite indi mirimo akora. Ati “Umuziki ni ubuzima bwanjye ntabwo nawuhemukira. Nzakomeza umuziki mpaka igihe cyo guhagarika kigeze."

Mu gihe amaze muri muzika, amaze gushyira hanze indirimbo zahembuye imitima ya benshi zirimo ‘Ndabyiboneye,’ ‘Baho muri Njye,’ ‘Ku Bw’imbabazi Zawe’ yakoranye na Rene Patrick n’zindi. Mu minsi ishize, aherutse gusubiramo indirimbo yakunzwe cyane y’umuhanzi Alex Dusabe yise ‘Uwiteka Niwe Mwungeri Wanjye.’

Queen Rachel ni umuramyi w'umuhanga cyane, akaba akunze kwifashishwa n'abahanzi b'ibyamamare mu Rwanda kubera ijwi rye rizira amakaraza ndetse n'ubuhanga bwe. Amaze gukorana n'amazina aremereye nka Aime Uwimana, Chryso Ndasingwa, Rene na Tracy n'abandi.

InyaRwanda yamenye ko hari indirimbo azaririmbana na Elayono Worship Family muri iki gitaramo gitegerejwe na benshi. Si we gusa ahubwo na David Kega nawe azasangira uruhimbi n'aba baririmbyi bo guhangwa amaso mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

Elayono Worship Family bakunzwe mu ndirimbo "Mwami Mwana" na "Urera"

Elayono Worship Family bategerejwe mu gitaramo gikomeye batumiyemo David Kega na Queen Rachel

Elayono Worship Family igiye gukora igitaramo kizitabirwa n'abambaye umweru

REBA INDIRIMBO "MWAMI MANA" YA ELAYONO WORSHIP FAMILY


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...