Ni mu mukino wo ku munsi wa Gatatu wabaye kuri uyu wa Kabiri saa Cyenda kuri Kigali Pele Stadium.
Kiyovu Sports yaje muri uyu mukino ishaka intsinzi nyuma y’uko yari yaratsinzwe imikino ibiri ibanza yatangiye ariyo yihariye umukino.
Ku munota wa 24 Kiyovu Sports yabonye kufura yari iteretse ahantu heza iterwa na Mugisha Didier ariko umupira unyura hejuru y’izamu.
Hari aho Hirwa Jean de Dieu wa Bugesera FC yarekuye ishoti riremereye ari kure ariko rinyura impande y’izamu.
Ku munota wa 42 Urucaca rwafunguye amazamu kuri kufura yatewe na Nsanzimfura Keddy ubundi Rwabuhihi Placide ashyiraho umutwe umupira ujya mu nshundura.
Mu gice cya kabiri n’ubundi Kiyovu Sports yaje isatira cyane binashoboka kubona igitego cya kabiri aho Hamis Hakim yarekuye ishoti Dauda Bareli arikuramo umupira usanga Richard Kilongozi arekura ishoti ariko rinyura hejuru kure.
Mu minota ya nyuma y’umukino Bugesera FC yagerageje uburyo nk'aho Rwibutso yarekuye ishoti ari mu rubuga rw’amahina ariko umunyezamu aratabara. Umukino warangiye Kiyovu Sports itsinze 1-0.
Indi mikino yo ku munsi wa 3 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda ya 2026/2027 yakinwe kuri uyu wa Kabiri, Gicumbi FC yatsinze Etoile de l'Est FC 2-1 naho Etincelles FC itsinda Musanze FC 1-0.
Shampiyona y’u Rwanda ya 2026/2027 izakomeza Ejo aho saa Cyenda Kigali FC izakina na Al Hilal naho saa Kumi n'Ebyiri n’iminota 30 Rayon Sports izakine na Sunrise FC.


Kiyovu Sports yatsinze Bugesera FC 1-0
