Kiyovu Sports yibutse abari abakinnyi, abayobozi n’abakunzi bayo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi-VIDEO

Imikino - 11/05/2026 7:37 PM
Share:

Umwanditsi:

Kiyovu Sports yibutse abari abakinnyi, abayobozi n’abakunzi bayo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi-VIDEO

Umuryango mugari w’ikipe ya Kiyovu Sports wibutse ku nshuro ya 32 abari abakinnyi, abayobozi n’abakunzi bayo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Mbere tariki ya 11 Gicurasi 2026 ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi. Cyitabiriwe n’abafana b’iyi kipe,abakinnyi bayo, abayobozi bayo ndetse n’abandi bantu baturutse mu y’andi makipe bari bagiye kwifatanya nayo.

Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Shema Fabrice yavuze ko uyu ari umunsi wo kwiga amateka kugira ngo Jenoside itazongera ukundi.

Ati: ”Uyu munsi ni ugusubira mu mateka yacu ashaririye ariko dusanga ari ngombwa ko tuvuga ndetse tukanibuka kugira ngo Jenoside yakorewe Abatutsi itazongera kugaruka ukundi. Hari ukuntu ubuzima bugenda bwisanisha bukaguhuza n’undi muntu. Ndi umuyobozi w’umupira w’amaguru mu Rwanda ariko amateka ya Jenoside, hari bamwe nagiye nereka amafoto.

Umwe mu bari bagize umuryango wanjye ariwe Marumwe wapfuye muri Jenoside tariki ya 7 yari umwe mu bayobozi ba Kiyovu Sports. Hari ifoto y’urwibutso nabonye barimo barizihiza igikombe batwaye gishobora kuba ari icyo mu 1992”. 

Yakomeje agira ati: ”Ikirenzeho ni inkomoko y'aho naturutse, umubyeyi ubyara mama wanjye, sogukuru wanjye ari muri bamwe bashinze Kiyovu Sports. Murumva ko nanjye ubwanjye nshobora kwisanisha na Kiyovu Sports kandi bigakunda”.

Shema Fabrice yavuze ko mu rwego rw’umupira w’amaguru bifatanyije na Kiyovu Sports ndetse ko bemeza badashidikanya ko Jenoside itazongera ukundi.

Ati: ”Ubwo rero uyu munsi twibuka abacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, by'umwihariko abari abakunzi ba Kiyovu Sports, abakinnyi cyangwa se abayobozi twongeyeye kwifatanya namwe mu rwego rw’umupira wacu w’amaguru rwa FERWAFA kandi tunemeza tudashidakanya ko Jenoside itazagaruka ukundi ariko twese ko dufite uruhare rwo gutuma Jenoside itazagaruka.

Kimwe mu Ndangagaciro dufite muri FERWAFA ni ubumwe kugira ngo tubashe kubaka igihugu cyacu tuzirakana amateka ya Jenoside yabaye ariko tunazirakana ko tugomba Kwiyubaka ubumwe ni ingenzi cyane”.







Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...