Kiyovu Sports yakuriweho ibihano yari yarafatiwe na FIFA

Imikino - 29/07/2025 8:13 AM
Share:

Umwanditsi:

Kiyovu Sports yakuriweho ibihano yari yarafatiwe na FIFA

Kiyovu Sports ikomeje kubona umucyo mu nzira y’amategeko yari yarayizitiye, nyuma y’uko Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) ritangaje ko iyi kipe yakuriweho ikirego cyari cyaratanzwe n’umutoza ukomoka mu Bugereki, Petros Koukouras wahoze ari umutoza wayo.

FIFA yamenyesheje iyi kipe yo mu Mujyi wa Kigali ko ibihano yari yarafatiwe bijyanye n’icyo kirego byakuweho burundu, ibintu byahaye icyizere abafana n’abayobozi b’iyi kipe ko ibihe bikomeye barimo biri kugenda birangira.

Petros Koukouras wari umutoza wa Kiyovu Sports mu ntangiriro za 2024, yari yarayireze ayishinja kutamwishyura umushahara we, byageze aho atangaza ko agiye kugana inzira y’amategeko kugira ngo arenganurwe. Ibi byakurikiwe n’ibihano FIFA yafatiye Kiyovu birimo no guhagarikwa ku isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi.

Nubwo bivugwa ko Koukouras yahabwaga umushahara wa $3,000 buri kwezi, byarangiye impande zombi zibonye uko zicara ku meza, bituma ikibazo gikemuka mu bwumvikane. FIFA yatangaje ko nta mpamvu igihari yo gukomeza kugikurikirana.

Ni intambwe ikomeye iyi kipe iteye mu rugendo rwo gukemura ibibazo by’amategeko byari bimaze igihe biyibangamiye. Ibi bije byiyongera ku yindi nkuru nziza iherutse, aho Kiyovu Sports yari yakuriweho ibihano yari yahawe kubera ikibazo yari ifitanye n’umukinnyi Blanchard Ngabonziza ukomoka mu Burundi.

Kuba ibibazo nk’ibi bigenda bikemuka, ni ikimenyetso cy’uko Kiyovu Sports iri gusubira ku murongo, ikerekeza ku hazaza heza mu buryo bw’imiyoborere n’imicungire.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...