Kiyovu Sports yakiranutse n’ibihano bya FIFA

Imikino - 30/07/2025 6:26 AM
Share:

Umwanditsi:

Kiyovu Sports yakiranutse n’ibihano bya FIFA

Ikipe ya Kiyovu Sports yakiranutse n’impuzanashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku Isi, FIFA, iyemerera kwandikisha abakinnyi bashya nyuma y’uko yishyuye Jérémie Basilua Makola wari warayireze kubera kutubahiriza amasezerano yagiranye nayo.

Mu mpeshyi ya 2023 ni bwo Urucaca rwasinyishije Jérémie Basilua wari waturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Byaje kurangira atayikiniye ndetse afata umwanzuro wo kuyirega muri FIFA bitewe n’uko itari yubahirije amasezerano yagiranye na yo.

Ku wa Mbere w’iki Cyumweru ni bwo FIFA yandikiye Kiyovu Sports iyimenyesha ko yakuyeho ibihano yari yayifatiye byo kutandikisha abakinnyi bashya bishingiye ku kirego cya Jérémie Basilua.

Kuri ubu iyi kipe yemerewe kwandikisha abakinnyi bashya muri rusange dore ko yamaze kumvikana n'abari bayireze bose muri FIFA. Iyi kipe yaherukaga kumvikana n’uwari umutoza wayo Puetros Koukouras nawe wari wayireze muri FIFA.

Kiyovu Sports iheruka gusinyisha Amissi Cédric ndetse n’umutoza Haringingo Francis. Kuri ubu hari n’abandi bakinnyi benshi irimo irakoresha igerageza ngo izarebemo abo izifashisha mu mwaka utaha w’imikino wa 2025/2026.


Kiyovu Sports yumvikanye na Jérémie Basilua, ibihano yari yarafatiwe na FIFA kubera we bivaho


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...