Kiyovu Sports yahagaritse Niyonzima Olivier Seif imikino ya Shampiyona isigaye

Imikino - 12/03/2024 10:08 AM
Share:

Umwanditsi:

Kiyovu Sports yahagaritse Niyonzima Olivier Seif imikino ya Shampiyona isigaye

Niyonzima Olivier Seif usanzwe ari Kapiteni wa Kiyovu Sports, yahagaritswe imikino 6 ya shampiyona kubera kutubahiriza ibikubiye mu masezerano.

Ibi byasohotse mu ibaruwa ubuyobizi bwa Kiyovu Sports bwandikiye Niyonzima Olivier Seif aho bwagize buti" Dushingiye ku masezerano wagiranye na Kiyovu Sports ku wa 01/08/2023,mu nshingano zikubiye muri ayo masezerano ku ngingo yayo ya kane, dushingiye ku myitwarire idahwitse ikomeje ku kugaragaraho muri Kiyovu Sports, komite nyobozi ya Kiyovu Sports Association nyuma yo kungurana igitekerezo kuri iyo myitwarire turakumenyesha ko utemerewe gukina imikino 6 ikurikiranye ya Kiyovu Sports Club izakina uhereye tariki 10 Werurwe 2024."

Iyi baruwa yasinyweho na Abdul Karim Mbonyumuvunyi ihagaritse Niyonzima Olivier Seif nyuma y'uko iyi kipe mu cyumweru gishize yagiye gukina na Etoile de l'Est imaze icyumweru idakora imyitozo, nyuma yaho ubuyobozi bwari bwananiwe guhemba ibirarane by'amezi 5 bubereyemo amakinnyi gusa ku munsi w'umukino bakaza gutanga ukwezi kumwe.

Seif usanzwe ari kapiteni wa Kiyovu Sports, ari mu bakinnyi bari mu mwiherero w'ikipe y'igihigu yitegura imikino ya gicuti izakinira muri Madagscar 

Biruvugwa ko Olivier Seif yaba azize gushyira igitutu ku buyobozi abusaba kwishyura abakinnyi abereye umuyobozi nk'uko nabo babaga bamutumye ngo abasabire amafaranga yo kwifashisha.

Imikino 6 Kiyovu Sports isigaje, harimo umukino bazakiramo Musanze FC, nyuma yaho bakire Sunrise FC, bakirwe na APR FC, bakire Mukura Victory Sports, basure Etincelles FC, basoreze kuri Rayon Sports. 

Seif uyu ni umwaka wa mbere akinira Niyovu Sports, akaba umwe mu bakinnyi beza u Rwanda rufite mu kibuga hagati

Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...