Ibi
byasohotse mu ibaruwa ubuyobizi bwa Kiyovu Sports bwandikiye Niyonzima Olivier
Seif aho bwagize buti" Dushingiye ku masezerano wagiranye na Kiyovu Sports
ku wa 01/08/2023,mu nshingano zikubiye muri ayo masezerano ku ngingo yayo ya
kane, dushingiye ku myitwarire idahwitse ikomeje ku kugaragaraho muri Kiyovu
Sports, komite nyobozi ya Kiyovu Sports Association nyuma yo kungurana
igitekerezo kuri iyo myitwarire turakumenyesha ko utemerewe gukina imikino 6
ikurikiranye ya Kiyovu Sports Club izakina uhereye tariki 10 Werurwe
2024."
Iyi
baruwa yasinyweho na Abdul Karim Mbonyumuvunyi ihagaritse Niyonzima Olivier
Seif nyuma y'uko iyi kipe mu cyumweru gishize yagiye gukina na Etoile de l'Est
imaze icyumweru idakora imyitozo, nyuma yaho ubuyobozi bwari bwananiwe guhemba
ibirarane by'amezi 5 bubereyemo amakinnyi gusa ku munsi w'umukino bakaza
gutanga ukwezi kumwe.
Seif usanzwe ari kapiteni wa Kiyovu Sports, ari mu bakinnyi bari mu mwiherero w'ikipe y'igihigu yitegura imikino ya gicuti izakinira muri Madagscar
Biruvugwa
ko Olivier Seif yaba azize gushyira igitutu ku buyobozi abusaba kwishyura
abakinnyi abereye umuyobozi nk'uko nabo babaga bamutumye ngo abasabire
amafaranga yo kwifashisha.
Imikino
6 Kiyovu Sports isigaje, harimo umukino bazakiramo Musanze FC, nyuma yaho
bakire Sunrise FC, bakirwe na APR FC, bakire Mukura Victory Sports, basure
Etincelles FC, basoreze kuri Rayon Sports.
