Imwe mu makipe yari abayeho kuri Mana mfasha mu mwaka ushize w’imikino ni Kiyovu Sports bitewe n’ibibazo yari yatangiranye. Ku ikubitoro yari yasinyishije abakinnyi barimo Nsanzimfura Keddy, Sugira Ernest, Amissi Cedric, Jospin Nshimirimana n’abandi, gusa birangira itabakoresheje.
Byari ukubera ibihano yafatiwe n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) byo kutandikisha abakinnyi bashya kubera kutishyura abo yirukanye binyuranyije n’amategeko.
Ibi byayikozeho mu mwaka wose ushize w’imikino ndetse bituma isoza igice kibanza cya shampiyona iri mu myanya ya nyuma aho benshi banavugaga ko izamanuka muri shampiyona y’icyiciro cya kabiri.
Mu gice cya kabiri cya shampiyona nibwo byasabye ko Kiyovu Sports itira abakinnyi muri Intare FC batangira kuyifasha kwitwara neza. Usibye ibi kandi bamwe mubayikunda begeranyije amafaranga batangira guhemba no gutanga uduhimbazamushyi ikipe irokoka kumanuka gutyo.
Kiyovu Sports yaba igiye kongera kubura umutwe?
Nyuma y’uko umwaka ushize w’imikino urangiye hahise hatangira kwibazwa ikigiye gukorwa kugira ngo ibyabye kuri Kiyovu Sports bitazongera kuyibaho no mu mwaka utaha.
Ku ikubitiro byavuzwe ko ishobora kutazemererwa no gukina shampiyona shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda mu mwaka utaha w’imikino bitewe n’ibi bibazo ndetse bikavugwa ko ikeneye arenga Miliyoni 157 Frw kugira ngo bikemuke.
Nyuma yaho hahise haza inkuru nziza ko yishyuye Blanchard Ngabonziza uri mu bakinnyi bari bayireze muri FIFA ndetse agatuma ifatirwa ibihano.
Mu minsi yashize habaye inama nyunguranabitekerezo yahuje abayobozi ba Kiyovu Sports na bamwe mu bakunzi bayo ndetse yari yanatumiwemo Mvukiyehe Juvenal wayiyoboye nubwo byarangiye atayitabiye. Muri iyi nama harebwe ukuntu hishyurwa amafaranga yose ubundi FIFA ikayikuriraho ibihano byo kutandikishwa ndetse hanageranywa amafaranga.
Kuri ubu amakuru avuga ko Urucaca rwamaze gusinyisha umutoza,Haringingo Francis wayibayemo ndetse na Amissi Cedric wari umaze igihe akora igerageza muri Rayon Sports gusa umutoza akaba ataramushimye.
Usibye aba bakinnyi kandi biravugwa ko hari abandi bakinnyi iri mu biganiro nabo barimo na Nshimirimana Ismael Pictou nawe wayinyuzemo gusa akaba aheruka gutandukana na APR FC.
Ibi bibazo byose byayibayeho mu myaka ibiri iheruka nyuma y’uko hari hashize indi myaka ibiri ihatanira igikombe cya shampiyona bikarangira igitwawe na APR FC mu mikino ya nyuma.
Kiyovu Sports yatangiye gutanga ibimenyetso ko ishobora kubura umutwe