Iyi mikino yabimburiye indi yo kwishyura ya shampiyona yakinwe kuri uyu wa Gatanu. Saa Cyenda kuri Kigali Pele Stadium Kiyovu Sports yari yakiriye Gorilla FC.
Ku munota wa 2 gusa Kiyovu Sports yari ibonye uburyo imbere y’izamu ku mupira wari uhawe Sandja Moise Bulaya ariko birangira Akayezu Jean Bosco awumukuyeho awushyira muri koroneri itagize icyo itanga.
Urucaca rwakomeje kurusha Gorilla FC ndetse yongera kubona uburyo buremereye nyuma y’uko Uwineza Rene yacenze Akayezu neza ubundi awushyira kwa Mutunzi Darcy nawe awuhindura imbere ashaka rutahizamu ariko birangira umucitse.
Gorilla FC nayo yaje kugera imbere y’izamu ku mupira winjiranwe na Nduwimana Frank mu rubuga rw’amahina ariko birangira yikubise hasi yerekana ko yakoreweho ikosa ashaka penariti.
Ku munota wa 25 Kiyovu Sports yakoze impinduka mu kibuga havamo Cherif Bayo wari wagize ikibazo cy’imvune hajyamo Nsanzimfura Keddy.
Igice cya mbere cyarangiranye n’uburyo bwa Gorilla FC kuri kufura yatewe na Nduwimana Franck ubundi Khalifa Traore ashyiraho umutwe umupira unyura ku ruhande hato.
Mu gice cya kabiri Kiyovu Sports yaje ikora impinduka mu kibuga havamo Bukuru Christophe hajyamo Mugisha Rama Joseph ndetse ihita irata uburyo buremereye ku mupira mwiza wari uhawe Moise Sandja ariko awutera impande y’izamu.
Amakipe yombi yakomeje kugerageza uburyo ariko umukino urangira ari 0-0.
Indi mikino yakinwe Gicumbi FC yatsinzwe na Musanze FC 3-0 naho Amagaju FC anganya na Marine FC 1-1.
Shampiyona izakomeza ku munsi w'ejo aho Mukura VS izakira Etincelles FC saa Cyenda. 



Kiyovu Sports yanganyije na Gorilla FC 0-0
