Kiyovu Sports, AS Kigali na Gasogi United zifashwa n’Umujyi wa Kigali zasabwe gukora ikipe imwe

Imikino - 15/03/2026 11:39 AM
Share:

Umwanditsi:

Kiyovu Sports, AS Kigali na Gasogi United zifashwa n’Umujyi wa Kigali zasabwe gukora ikipe imwe

Umujyi wa Kigali wasabye amakipe usanzwe ufasha ari yo Kiyovu Sports, AS Kigali na Gasogi United kwihuza agakora ikipe imwe mu rwego rwo guhuriza hamwe ubushobozi.

Ni ibikubiye mu ibaruwa Umujyi wa Kigali wandikiye aya makipe ku wa Kane w’iki Cyumweru. Muri iyi baruwa yashyizweho n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel igira iti:

"Nshingiye ku myanzuro y'inama yabahuje n'ubuyobozi bw'Umujyi wa Kigali tariki ya 27 Kamena 2025, ahaganiriwe ku cyerekezo cyo guhuriza hamwe ubushobozi mu kubaka ikipe imwe y'abagabo y'Umujyi wa Kigali izitabira amarushanwa mu mwaka w'imikino 2026/2027;

Hashingiwe kandi ku masezerano y'ubufatanye n'Umujyi wa Kigali, mbandikiye mbamenyesha ko inkunga y'amafaranga yahabwaga ikipe yanyu izakoreshwa mu kubaka ikipe y'Umujyi wa Kigali iriho irubakwa, bityo tukaba tubasaba ko mwihuza n'andi makipe Umujyi wa Kigali usanzwe utera inkunga (Gasogi United FC na Kiyovu Sports FC) kugira ngo icyemezo cyo guhuriza hamwe ubushobozi gishoboke.”

Muri iyi baruwa abayobozi b’amakipe yasabwe kuganira kuri iki gitekerezo bagatanga umwanzuro bitarenze tariki ya 30 Werurwe 2026. Ati: ”Nkaba mbasaba kuganira n'inzego ziyobora ikipe yanyu kuri icyo gitekerezo cyo kwihuza n'andi makipe, no kutugezaho umwanzuro mwafashe nyuma yo kubiganiraho n'abanyamuryango bitarenze tariki ya 30 Werurwe 2026.”

Ibaruwa Umujyi wa Kigali wandikiye amakipe ufasha


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...