Cassa Mbungo Andre umutoza mukuru wa Kiyovu Sport avuga ko ikipe ye yiteguye neza kuko ngo kuba baratsinze APR FC bibuka ko bari babanje gutsindwa na Miroplast FC ku kibuga kibi bityo ko kuri uyu wa Gatanu bagomba kwitonda ku kibuga cya Gicumbi FC kuko yihagararaho cyane.
“Muri rusange twiteguye neza ariko tugomba kumenya ko ubushize twakinnye na APR FC tuyitsinda igitego 1-0 ariko mbere yaho twari twatsinzwe n’ikipe ya Mironko ibitego 2-1, urumva ko cyane cyane iyo ukinira ku bibuga bibi uwo muba muhanganye wa mbere ni ikibuga. Urumva ko tugomba kwitegura kugira ngo bitazatubera nk’uko byatugendekeye kwa Mironko”. Cassa Mbungo
Kiyovu Sport kuri ubu ibura Kabula Mohammed ukina hagati mu kibuga na Ngirimana Alexis ukina mu mutima w'ubwugarizi, abakinnyi babiri bafite ibibazo by'imvune. Gicumbi FC iheruka kunyagirwa na AS Kigali ibitego 4-0, mu mikino yakiniye ku kibuga cyayo yagiye igaragaza ko ikomeye kuko amakipe nka FC Marines na Espoir FC zagiye zihasiga amanota.
Agaruka ku mbaraga za Gicumbi FC iyo iri mu rugo, Cassa Mbungo yagize ati “Umuntu agomba kwibuka ko yatsinze Marines hariya, itsinda Espoir. Urumva ko ni ikipe yihagararaho ku kibuga cyayo.Tugomba kwitegura neza. Ni ikibuga kitari cyiza ku buryo biri bworohe ku buryo wagenzura umukino mwiza cyane. Ariko uburyo bwose twakinamo tugomba gushaka intsinzi kugira ngo dukomeze kuba mu makipe ari imbere cyane cyane ko turi ku mwanya wa munani, tugomba gushaka amanota kuri Gicumbi nubwo bitoroshye ariko ndashaka ko tubigeraho”. Cassa Mbungo
Gicumbi FC kuri ubu iri ku mwanya wa cyenda (9) n’amanota atandatu (6)cyo kimwe na Kiyovu Sport iri ku mwanya wa munani (8).

Alain Kirasa wari umutoza mukuru wa Heroes ubu yungirije Cassa Mbungo muri Kiyovu Sport

Twagirimana Innocent bita Kavatiri atera umupira uteretse

Twagirimana Innocent wahoze muri Police FC iyo muganira akubwira ko iyo umukinnyi ahawe icyizere agira imbaraga

Rachid Kalisa umukinnyi wamaze kubona ibyangombwa bimwemerera gukinira Kiyovu Sport

Uwihoreye Jean Paul myugariro w'iburyo muri Kiyovu Sport wanatanze umupira wavuyemo igitego batsinze APR FC ku munsi wa kane wa shampiyona

Ndoli Jean Claude umunyezamu wa mbere muri Kiyovu Sport

Ahoyikuye Jean Paul bita "Mukonya" myugariro w'ibumoso muri Kiyovu Sport unahagaze neza

Habyarimana Innocent bita Di Maria umukinnyi wo ku ruhande muri Kiyovu Sport

Bitewe nuko mu myitozo ibitego biba byinjira, abakinnyi barabyishimira kuko bitanga icyizere

Abakinnyi bagorora ingingo


Rachid Kalisa wabanye na Cassa Mbungo muri Police FC ubu barakomezanyije muri SC Kiyovu

Ni imyitozo yabereye kukibuga kigoye cyane

Abana biga kwa Ghadafi nabo bambara icyatsi n'umweru

Umutoza w'abanyezamu ba Kiyovu Sport

Uwihoreye Jean Paul ukina inyuma iburyo muri SC Kiyovu (Right-Back)

Umuntu arebye uko imyitozo yari ihagaze biboneka ko Mbogo Ali azafatanya na Karera Hassan mu mutima w'ubwugarizi

Kabula Mohammed ukina hagati mu kibuga aracyafite ibyumweru bibiri hanze y'ikibuga kubera imvune


Alain Kirasa (Ibumoso) umutoza wungirije muri Kiyovu Sport na Mutarambirwa Djabil uzwi nka Dinho (Iburyo) umutoza ushinzwe kongera ingufu z'abakinnyi

Mugheni Kakule Fabrice (ibumoso) kapiteni wa Kiyovu Sport aganira na Cassa Mbungo Andre umutoza mukuru

Inama ya nyuma y'imyitozo yo mu gitondo cy'uyu wa Kane

Cassa Mbungo Andre, Mutarambirwa Djabil na Alain Kirasa barangije imyitozo bafashe inzira bataha
AMAFOTO: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)
