Ni
mu gitaramo bakoreye muri Kigali Universe mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu rishyira kuri iki
Cyumweru tariki 14 Ukuboza 2025, nyuma y’igihe cyari gishize bagiteguza
abakunzi babo.
Iki
gitaramo cyitabiriwe n’abarenga 2000. Cyahuje cyane urubyiruko rwisanzuye cyane
mu muziki wa Kivumbi King na Mike Kayihura n’abandi bakunda gusohoka mu bitaramo
nk’ibi bishingiye ku muziki ugezweho.
Mbere
yo kugera ku rubyiniro aba bahanzi babanjirijwe ku rubyiniro na Ella Rings,
Nillan, Dice Prince na Keza.
Nyuma
y’abo Mike Kayihura yinjiye ku rubyiniro ahagana saa saba z’ijoro, aririmba
nyinshi mu ndirimbo ze zakunzwe nka “Tuza”, “Sabrina” n’izindi.
Yabisikanye
na Kivumbi King waririmbye indirimbo ze zakunzwe “Lonely”, “Mama” yakoranye na
Mike Kayihura, “Kikankane”, “Maso y’inyana”, “Yarampaye” n’izindi.
Nyuma
yakiriye mugenzi Mike Kayihura ku rubyiniro ubundi baririmba indirimbo zose
ziri kuri EP yabo bise ‘Installation’.
Kivumbi
King yaherutse kubwira InayRwanda ko Mike Kayihura atari mugenzi we mu muziki
gusa, ahubwo ko ari umuntu ufite umwanya wihariye mu buzima bwe bwa buri munsi
ndetse no mu iterambere rye nka mugenzi we w’injyana ya R&B na Pop mu
Rwanda.
Yagize
ati “Mike Kayihura ni umuntu w’ingenzi muri ‘career’ yanjye (mu rugendo rwanjye
rw’umuziki). Dusangira ibitekerezo, tugakorana indirimbo kandi zikunzwe cyane.
Ni umuntu mwiza kandi wihariye kuri njye.”
Ubufatanye
bw’aba bahanzi bombi si bushya mu matwi y’abakunzi b’imyidagaduro.
Bamaze
igihe bakorana indirimbo zakunzwe cyane zirimo ‘Sabrina’ n’izindi nyinshi
zabahesheje izina rikomeye mu muziki w’u Rwanda no mu karere.
‘Installation’:
EP bamuritse iriho indirimbo eshanu zigaragaza uburemere bw’ugutekereza kwabo.
‘Installation’ ni EP igizwe n’indirimbo 5 yasohotse ku wa 1 Kanama 2025. Iriho:
Mariya, Closer, Kill Em with Love, Mama na Somebody Else.
Ni
umushinga wubakiye ku mwumvane n’ubuhanga bw’aba bahanzi bombi, bahuza injyana
zicishije bugufi n’ubutumwa bwimbitse bw’urukundo n’ubuzima bw’umuntu.
Ni
bwo bwa mbere bombi bagaragaye mu gitaramo cyigenewe bo ubwabo, gishyize hamwe
ubuhanzi bwabo kuva batangira gukorana.
Iki
gitaramo cyatanze cyizere cyo kuba kimwe mu by’ingenzi mu mpera z’umwaka, kuko
ubusanzwe indirimbo zabo zifatwa nk’izirimo umwimerere, ubuhanga
n’amarangamutima akora ku mitima y'abakunzi b’umuziki.

Ibyishimo byari byose kuri Mike Kayihura na Kivumbi King bamurika EP 'Installation' yumvikanishije imbaraga zabo mu muziki

Kivumbi King yagaragaye bwa mbere mu mateka y'umuziki we aririmba anicurangira gitari. Yavuze ati "Ryari ijoro ridasanzwe kuri njye".

Umuririmbyi Mike Kayihura yanyujije aririmba anicurangira 'Piano' atanga ibyishimo ku bihumbi by'abantu bashyigikira umuziki

Yaba Mike Kayihura, yaba Kivumbi King; buri umwe yumvikanishije ko yishimiye gukorana na mugenzi we kuri uyu mushinga wa EP

Kivumbi King yagaragaje ko mu myaka irindwi ishize ari mu muziki yatangiye kwiga gucuranga bimwe mu bikoresho by'umuziki








Abagize itsinda rya Symphony Band bafashije umuraperi Kivumbi King gutanga ibyo yari yateguye mu ijoro ry'amateka kuri we


Mike Kayihura yatangaje ko yanyuzwe no kuba Kivumbi King yaremeye ko bakorana EP kugeza ubwo bayimuritse




Abarimo Bruce Melodie, Coach Gael washinze Kigali Universe, Dj Pius bashyigikiye Kivumbi na Mike Kayihura


Umunyarwenya akaba n'umunyamakuru, Babu wayoboye igitaramo cya Kivumbi King na Mike Kayihura muri Kigali Universe

Umuraperi Nillan ari mu bishimiye mu gitaramo cya Mike Kayihura na Kivumbi King


REBA UKO KIVUMBI KING NA MIKE KAYIHURA BAMURIKAGA EP YABO YA MBERE BAHURIYEHO
REBA UKO MIKE KAYIHURA YITWAYE KU RUBYINIRO MU GITARAMO KIDASANZWE
VIDEO: Dox Visual /InyaRwanda.com
