Ni
amagambo yatangaje nyuma y’imyaka 12 yari amaze aba mu Bwongereza, aho yari
yarimukiye akomeza ibikorwa bye by’umuziki ndetse anakurikirana amasomo ya
Kaminuza.
Ku
wa 9 Ugushyingo 2025 ni bwo Kitoko yongeye gukandagira ku butaka bw’u Rwanda,
ibintu byari byitezwe n’abakunzi be bari bamaze igihe bamubaza igihe
azagarukira.
Agarutse,
ntiyatinze kongera guhura n’abafana be mu gitaramo gikomeye cyabereye muri BK
Arena tariki 5 Ukuboza 2026, aho yasangiye urubyiniro n’umunya-Nigeria Davido.
Icyo gitaramo cyabaye nk’ikimenyetso cy’uko izina rye rigifite ireme ku isoko
ry’umuziki nyarwanda.
Nyuma
yaho yakomereje ibitaramo bye mu Mujyi wa Rubavu no mu zindi ntara, aho yakiranywe
urugwiro n’abamukumbuYE kuva mu ndirimbo nka “Agakecuru”, “Bella” n’izindi ndirimbo zamugize icyamamare
mu myaka ya 2008 kuzamuka.
Mu
ijoro ryo ku wa Kane tariki 26 Gashyantare 2027, Kitoko yitabiriye igitaramo
cya Gen-Z Comedy, aho yagiranye ibiganiro n’abakunzi be mu gace kazwi nka “Meet
Me Tonight” kabereye muri Camp Kigali.
Agaruka
ku rugendo rwe rwatangiye mu 2008 kugeza uyu munsi, yavuze ko atabona amagambo
ahagije yo gusobanura uko yiyumva iyo abonye urukundo yerekwa n’Abanyarwanda.
Mu
kiganiro yagiranye na InyaRwanda nyuma y’iki gikorwa, yagize ati: “Biriya mu
ijambo rimwe, mbyita umugisha! Hari abantu twatangiranye umuziki turi benshi.
Bamwe muri bo ntibashoboye gukomeza urugendo, nyamara bari bafite impano
zikomeye. Kuba njye nkiri hano, nkiri gukora, kandi abantu bakaba bakimfite ku
mutima, mbibara nk’umugisha.”
Aya
magambo ye agaragaza ukwicisha bugufi no kuzirikana abo batangiranye, bamwe
muri bo batakibasha kugaragara ku rubyiniro, haba ku mpamvu zitandukanye zirimo
ubuzima, amahirwe cyangwa impinduka z’ubuzima.
Mu
gihe umuziki nyarwanda umaze guhinduka cyane mu myaka 15 ishize, haje ibisekuru
bishya n’imirongo mishya, Kitoko we agaragaza ko hari amazina adashobora
gusibangana mu mitima y’abakunzi b’umuziki.
Kuba
yarabashije kumara imyaka 12 hanze y’igihugu, akagaruka agasanga indirimbo ze
zigicurangwa, ndetse n’abafana bakimwitabira mu bitaramo, ni ikimenyetso cy’uko
yakoze umusingi ukomeye mu bihe bye bya mbere.
Ku
bwe, si impano gusa, si n’imbaraga ze bwite, ahubwo ni “umugisha” abona
yarahawe.
Mu
gihe hari abo batangiranye bagarukiye mu nzira, hari n’abavuye ku rubyiniro
burundu, Kitoko we agaruka yishimira ko izina rye rikiri mu mitima
y’abamukurikiranye kuva akiri umusore muto winjiraga mu muziki afite inzozi
nyinshi.
Ubu asigaye afata buri gitaramo nk’ishimwe, buri mufana nk’impano, n’urugendo rwe nk’inkuru ikwiye kuvugwa.

Kitoko yavuze ko kuba yaragarutse agasanga Abanyarwanda bakimwibuka kandi bakimushyigikiye ari “umugisha” udasanzwe, yibutsa ko hari abo batangiranye umuziki batabashije gukomeza urugendo nubwo bari bafite impano

Nyuma y’imyaka 12 aba mu Bwongereza, Kitoko yagarutse mu Rwanda ahita yongera guhura n’abafana be mu bitaramo bikomeye birimo icyabereye muri BK Arena, agaragaza ko izina rye rikiri ku isonga mu muziki nyarwanda

Mu
gikorwa cya “Meet Me Tonight” cya Gen-Z Comedy cyabereye muri Camp Kigali,
Kitoko yagarutse ku rugendo rwe kuva mu 2008, ashimangira ko urukundo yasanze mu
bafana ari impano idasanzwe afata nk’umugisha.
KANDA HANO UBASHE KUREBA IKIGANIRO TWAGIRANYE N’UMUHANZI KITOKO
KANDA HANO UBASHE KUREBA AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'EVA' YA KITOKO
