Kitoko yavuze ku gitaramo cye mu Bubiligi n’ibyagejeje ku ndirimbo ye nshya- VIDEO

Imyidagaduro - 20/06/2025 6:58 AM
Share:

Umwanditsi:

Kitoko yavuze ku gitaramo cye mu Bubiligi n’ibyagejeje ku ndirimbo ye nshya- VIDEO

Umuhanzi Kitoko Bibarwa uri mu bamaze imyaka myinshi bakora umuziki mu Rwanda no hanze yarwo, yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘In Love’ ayihuza no kwitegura igitaramo gikomeye agiye gukorera mu Mujyi wa Bruxelles mu gihugu cy’u Bubiligi, cyateguwe mu rwego rwo gufasha Abanyarwanda batuyeyo cyo kwizihiza Umunsi wo Kwibohora.

Ni indirimbo yasohotse ku mugaragaro mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki 20 Kamena 2025, ikaba yaratunganyijwe mu buryo bw’amajwi na Madebeat, inonosorwa na Bob Pro, naho amashusho yayo akorwa na Bmjizzo, umwe mu bayobozi b’amashusho bagezweho muri iki gihe. Yafatiwe mu Bwongereza, aho Kitoko asigaye atuye.

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda.com, Kitoko yavuze ko iyi ndirimbo nshya yayikoze agendeye cyane ku marangamutima yagiye agirira indirimbo ye ya kera yise Urukundo, iri mu zamugize icyamamare.

Ati “Urukundo ni indirimbo nkunda cyane, amanota yayo nsanga amperekeza igihe cyose. N’iyo ndi gukina gitari nsanga ndi mu murongo wayo. Rero, ubwo nari muri studio na Madebeat, byarangiye nkomeje uwo murongo dukora ‘In Love’,”

Kitoko avuga ko iyi ndirimbo ayifata nk’impamba izamuherekeza mu gitaramo ari gutegura mu Bubiligi, aho yiteguye guhura n’abantu benshi bamukunda, bamwe muri bo bakaba bazaba bamubonye bwa mbere amaso ku maso.

Avuga ati “Natumiwe n’Abanyarwanda bahatuye, ni igitaramo kizahuza abato n’abakuru. Nizeye ko bizagenda neza kuko n’abambaye hafi bazi ko mfite indirimbo bazi, bakunda kandi bakurikirana. Bizaba ari ibyishimo by’ikirenga,”

Ni ubwa mbere uyu muhanzi agiye gukorera igitaramo kinini mu Bubiligi kuva yimukiye mu Bwongereza. Avuga ko agiye kukiboneramo umwanya wo kongera kwiyegereza abafana be, ndetse n’abandi batari barigeze bamubona imbona nkubone.

Mu myaka irenga 15 amaze mu muziki, Kitoko Bibarwa ari mu bahanzi nyarwanda baciye inzira, bakagira uruhare rukomeye mu guteza imbere injyana ya Afrobeat, R&B na Pop mu Rwanda.

Uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo zirimo Pole Pole, Umwamikazi, Rurabo, n’izindi, yanyuze mu bihe bitandukanye byamugize umwe mu bahimbyi b’indirimbo zifite amagambo yubatse, by’umwihariko ku nkundura y’urukundo.

Kitoko yatangiye kuririmba mu makorali yo mu rusengero akiri umwana, aza kugenda yigaragaza mu marushanwa y’abahanzi bato. Mu 2009, izina rye ryatangiye kuvugwa cyane nyuma yo gusohora indirimbo ‘Ikiragi’, yakunzwe n’abatari bake kubera uburyohe bw’amajwi yayo n’ubutumwa bwayo bwerekeye urukundo n’amahitamo.

Indirimbo ze zamushimangiye nk’umuhanzi w’umwimerere, wifashisha amagambo acukumbuye, ubuhanga mu kwandika no kumenya gukorana n’aba-producer b’abahanga nka Pastor P, Lick Lick na Madebeat.

Kitoko yasohoye amashusho y’indirimbo ye nshya yise ‘In Love’ yakoze agendeye ku ndirimbo ‘Rukundo’ 

Kitoko yavuze ko yiteguye gutanga ibyishimo mu gitaramo cyo kwizihiza Kwibohora kizaba tariki 4 Nyakanga 2025


KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘IN LOVE’ YA KITOKO


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...