Ni
indirimbo yasohotse ku mugaragaro mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki 20
Kamena 2025, ikaba yaratunganyijwe mu buryo bw’amajwi na Madebeat, inonosorwa
na Bob Pro, naho amashusho yayo akorwa na Bmjizzo, umwe mu bayobozi b’amashusho
bagezweho muri iki gihe. Yafatiwe mu Bwongereza, aho Kitoko asigaye atuye.
Mu
kiganiro yagiranye na InyaRwanda.com, Kitoko yavuze ko iyi ndirimbo nshya
yayikoze agendeye cyane ku marangamutima yagiye agirira indirimbo ye ya kera
yise Urukundo, iri mu zamugize icyamamare.
Ati
“Urukundo ni indirimbo nkunda cyane, amanota yayo nsanga amperekeza igihe
cyose. N’iyo ndi gukina gitari nsanga ndi mu murongo wayo. Rero, ubwo nari muri
studio na Madebeat, byarangiye nkomeje uwo murongo dukora ‘In Love’,”
Kitoko
avuga ko iyi ndirimbo ayifata nk’impamba izamuherekeza mu gitaramo ari gutegura
mu Bubiligi, aho yiteguye guhura n’abantu benshi bamukunda, bamwe muri bo
bakaba bazaba bamubonye bwa mbere amaso ku maso.
Avuga
ati “Natumiwe n’Abanyarwanda bahatuye, ni igitaramo kizahuza abato n’abakuru.
Nizeye ko bizagenda neza kuko n’abambaye hafi bazi ko mfite indirimbo bazi,
bakunda kandi bakurikirana. Bizaba ari ibyishimo by’ikirenga,”
Ni
ubwa mbere uyu muhanzi agiye gukorera igitaramo kinini mu Bubiligi kuva
yimukiye mu Bwongereza. Avuga ko agiye kukiboneramo umwanya wo kongera
kwiyegereza abafana be, ndetse n’abandi batari barigeze bamubona imbona
nkubone.
Mu
myaka irenga 15 amaze mu muziki, Kitoko Bibarwa ari mu bahanzi nyarwanda baciye
inzira, bakagira uruhare rukomeye mu guteza imbere injyana ya Afrobeat, R&B
na Pop mu Rwanda.
Uyu
muhanzi wamamaye mu ndirimbo zirimo Pole Pole, Umwamikazi, Rurabo, n’izindi,
yanyuze mu bihe bitandukanye byamugize umwe mu bahimbyi b’indirimbo zifite
amagambo yubatse, by’umwihariko ku nkundura y’urukundo.
Kitoko
yatangiye kuririmba mu makorali yo mu rusengero akiri umwana, aza kugenda
yigaragaza mu marushanwa y’abahanzi bato. Mu 2009, izina rye ryatangiye kuvugwa
cyane nyuma yo gusohora indirimbo ‘Ikiragi’, yakunzwe n’abatari bake kubera
uburyohe bw’amajwi yayo n’ubutumwa bwayo bwerekeye urukundo n’amahitamo.
Indirimbo
ze zamushimangiye nk’umuhanzi w’umwimerere, wifashisha amagambo acukumbuye,
ubuhanga mu kwandika no kumenya gukorana n’aba-producer b’abahanga nka Pastor
P, Lick Lick na Madebeat.
Kitoko
yasohoye amashusho y’indirimbo ye nshya yise ‘In Love’ yakoze agendeye ku
ndirimbo ‘Rukundo’
Kitoko yavuze ko yiteguye gutanga ibyishimo mu gitaramo cyo kwizihiza Kwibohora kizaba tariki 4 Nyakanga 2025
KANDA
HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘IN LOVE’ YA KITOKO