Aganira na Inyarwanda, Kitoko yagarutse ku bitaramo byabanje, birimo icyabereye i Musanze.
Yagize ati: Abantu baje ari benshi, cyane cyane urubyiruko. Bivuze ko nkiri kubona abafana bashya, nubwo atari bashya cyane, kuko nsanga indirimbo zanjye bazizi, bazumvise kuri radiyo. Ni byiza rero kongera gutarama kuko nkiri kubona urukundo rwabo.
Kitoko yemeje ko atagorwa no guhitamo indirimbo azaririmba imbere y'abafana, ugereranyije n'abandi bahanzi bakunze kubigarukaho.
Yagize ati: "Mpitamo izo nakoze nkiri hano mu Rwanda, kuko izasohotse ntahari ntabwo namenya umunzani naziterekaho. Mpitamo izo nzi neza, ku buryo haba abato n'abakuru, ndeba indirimbo bitabagora kunyikiriza. Kandi nta kibazo ndahura na cyo kugeza uyu munsi.
Ku bijyanye na Bruce Melodie, Kitoko yavuze ati: "Bruce Melodie ni umuntu mwiza. Si umuntu nari menyereye mbere, ariko nasanze mwaba inshuti nyuma y'umuziki, kandi akakubera inshuti nziza. Nkunda indirimbo ze kandi ni umuntu umbonamo kogera imbaraga muri tour ye. Na byo ni ibintu byo kwishimira."
Kitoko yagarutse kandi ku bafana bakunze kwicamo ibice, bamwe bagashyigikira Bruce Melodie abandi bagashyigikira The Ben.
Yagize ati: Abafana si bo banjyena. Ntabwo biha ibyo bumva ngo abe ari byo bagenderaho, ahubwo bagendera ku byo abahanzi bavuga. Umufana afana agendeye ku byo uwo akunda yavuze. Ariko niba ubwo buryo ari ubwa The Ben na Melodie banshyizeho bwo kuzamura uruganda rw'imyidagaduro, abafana ntibabikurikize. Kuri njye ntago baba ari aba star, abo bahanzi ni inshuti, barumvikana kandi bakora akazi kabo neza.
Yakomeje agaragaza ko buri mufana wese agira amahitamo ye, kandi ko kugaragaza amarangamutima ye nta kibazo kirimo.
Kitoko yatangaje ko yiteguye gushimisha abafana bi Nyamata, ndetse ko na we yiteguye kwishimana na bo. Yanemeje ko afite indirimbo nshya yitegura gusohora yitwa "Ndetekanye."
Uyu munsi, ibitaramo bya Summer Country Tour birakomereza i Nyamata kuri uyu wa 27 Kamena 2026, bizasoreze i Rubavu ku wa 4 Nyakanga 2026.

Kitoko yemeje ko yiteguye gushimisha abafana b'i Nyamata
