Kitoko na Davis D mu bagiye gutaramira i Rubavu mu gitaramo gikomeye “Christmas Beach Fest”

Imyidagaduro - 01/12/2025 8:21 PM
Share:

Umwanditsi:

Kitoko na Davis D mu bagiye gutaramira i Rubavu mu gitaramo gikomeye “Christmas Beach Fest”

Abarimo Kitoko, Davis D, Dj Marnourd, Dj Pyfo, MC/Dj Phil Pter, MC/Dj Anita Pendo, Dj Sonia na Mc Tino, bagiye gukorera igitaramo cy’akataraboneka mu karere ka Rubavu kigamije kwizihiza no kwishimira umunsi mukuru wa Noheli.

Ni mu gitaramo “Christimas Beach Fest” kizabera mu karere ka Rubavu kuri Heza Beach Resort mu gihe cy’iminsi ibiri uhereye kuri Noheri kugera ku munsi wa Boxing abantu bakiri kubyina no kwishimana n’abahanzi bakunzwe kandi bagezweho.

Gahunzire Aristide uri gutegura iki gitaramo, yabwiye InyaRwanda ko bateguye iki gitaramo ku munsi mukuru wa Noheli kugira ngo bafashe abatuye i Rubavu kwishimira umunsi mukuru wa Noheri basangira ndetse basabana n’abahanzi bakunda cyane.

Ati: “Ni umujyi uberamo byinshi, ufite abantu bishima cyane, bakunda abahanzi kandi bakunda ibitaramo. Ni umujyi utanga umunezero muri rusange cyane ko no muri Kigali haba hari kubera ibindi bikorwa ugasanga mu ntara abantu baho bari mu bwigunge. Twagiye i Rubavu kubera ko ari abantu bakunda imyidagaduro.”

Avuga ko ari ibitaramo batangiye gutegura bifuza ko bizahoraho ndetse ko bizeye y’uko bizajya bishimisha benshi. Ati: “Ni ibitaramo twifuza ko bizahoraho. Gahunda ihari ni uko ari ibitaramo bizajya biba ngarukamwaka bikazashimangirwa n’iki cy’uyu mwaka, tunizeye y’uko kizagenda neza.”

Aristide yavuze ko iki gitaramo kidasanzwe ku batuye i Rubavu n’abandi bazaza kwishimana nabo kuko Kitoko azaba ahataramiye bwa mbere mu myaka irenga 15 ishize dore ko hari n’abanya-Kigali benshi bazaba batari bamubona abataramira mu gihe cya vuba. Abazabasha kwitabira iki gitaramo, bazaba mu ba mbere kubona no kongera kwishimana na Kitoko.

Alpha Entertainment yateguye iki gitaramo isanzwe ikora ibikorwa bya production mu nama mpuzamahanga, ibitaramo, n'ibirori by'ibigo bitandukanye.

Kuri ubu ikaba yatangiye gutegura ibitaramo bahereye kuri “Christimas Beach Fest” ndetse mu minsi iza bakaba bari gutegura ibindi bitaramo byinshi kandi bikomeye.

Kuri ubu, ushobora kugura itike yawe hakiri kare unyuze kuri christimasbeachfest.rw cyangwa se ugakanda *797*30#. Amatike ni 35,000Frw, 20,000Frw na 10,000Frw.

Kitoko agiye gutaramira i Rubavu kuri Noheri 

Davis D azafatanya na Kitoko umu gutaramira abanyaRubavu mu gihe cya Noheri

Dj Sonia azacuranga mu bitaramo byo kwizihiza Noheri bizabera i Rubavu Heza beach

Phil Peter nawe azaba acuranga muri ibyo bitaramo

Anita Pendo azaba ari umushyushyarugamba muri ibi bitaramo

Gahunzire Aristide uri gutegura iki gitaramo



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...