Kitoko arizihiza isabukuru y'imyaka 27 amaze avutse

- 12/09/2012 12:00 AM
Share:

Umwanditsi:

Kitoko arizihiza isabukuru y'imyaka 27 amaze avutse

Ku itariki ya 12 Nzeli 1985, nibwo Kitoko Bibarwa yavutse, bituma kuri uyu munsi yizihiza isabukuru y’imyaka 27 amaze ku isi. Uyu munsi ukaba ari uw’ibyishimo n’umunezero kuri uyu muhanzi.

kitoko

Kitoko

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ZA KITOKO

Mu kiganiro n’Inyarwanda.com, uyu musore ukora injyana ya Afrobeat, waririmbye indirimbo nka IKIRAGI, AKABUTO, URUKUNDO, MANYOBWA  n’izindi yatangaje ko ku munsi ashimira imana kuba imugejeje iki gihe nta muntu arahemukira ngo bimubuze amahoro.

Ati: “Mu byo nshimira imana, ni uko iyi myaka nyigejeje nta muntu ndagirana nawe ibibazo mu buzima ku buryo byambuza amahoro mu mutima.”

Mu ndoto za Kitoko, ngo yifuzaga kugeza ku myaka byibura 26 aziranye n’abantu benshi, abazi nabo bamuzi. Ati: “Mu byo nagezeho kinezeza harimo ko nifuzaga ko ku myaka byibuze 26 nazaba mfite inshuti nyinshi, nifuzaga n’abantu benshi”.

Kugeza ubu Kitoko atangaza ko yashyize hanze indirimbo zirenga 30 akaba afite alubumu 3 ariko imwe akaba ariyo yashyize ahagaragra.

Muri gahunda uyu muhanzi ateganya, yatangaje ko ajyiye gushyira mu bikorwa ibyo yatangarije abanyarwanda.

Kitoko ati: “Nabonye ngo ndi mu bantu babeshye itangazamakuru ko navuze kujya kwiga sinjyeyo, ubu nicyo gihe cyabyo, niyo gahunda mfite ndi kwitegura kujya ku ishuli.”

Kitoko n’ubwo atatangaje izina ry’aho azajya kwiga, yemeza ko Atari mu Rwanda, akazahatangaza ubwo azaba agiye gutangira.

Kuri uyu munsi, Kitoko nta gahunda yateganyije yo gukora umunsi mukuru, gusa ngo abashaka kwifatanya nawe kuri uyu munsi bashobora kumutumira kuri telefoni akabasanga bagasangira.

Ku ruhande rwe, akaba yateganyije gusangira n’abantu ba hafi ye ariko ngo si ibirori cyangwa gutungurana.

ISABUKURU NZIZA KURI KITOKO

Jean Paul IBAMBE


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...