Kitoko agiye kugaruka gutura mu Rwanda - VIDEO

Imyidagaduro - 17/10/2025 7:40 AM
Share:

Umwanditsi:

Kitoko agiye kugaruka gutura mu Rwanda - VIDEO

Umuririmbyi, umwanditsi w’indirimbo ndetse n’umwe mu bahanzi b’amazina akomeye mu muziki nyarwanda, Kitoko Bibarwa uzwi cyane nka Kitoko, yatangaje ko agiye kugaruka gutura mu Rwanda nyuma y’imyaka 12 yari amaze abarizwa mu Mujyi wa Londres, mu Bwongereza.

Mu kiganiro cyihariye yagiranye na InyaRwanda, Kitoko yavuze ko mu ntangiriro z’Ugushyingo 2025 azaba ari i Kigali, aho agiye gutangira ubuzima bushya mu gihugu cye cy’amavuko. Yabarizwaga mu Bwongereza kuva mu 2013.

Yagize ati: “Ni byo rwose, nyuma y’imyaka 12 ngiye kugaruka gutura mu Rwanda. Namaze gukatisha itike y’indege, igisigaye ni uko umunsi ugera nkagaruka iwacu.”

Kitoko yavuze ko n’ubwo azajya asubira mu Bwongereza igihe yatumiwe mu bikorwa by’akazi cyangwa iby’umuziki, icyemezo yafashe ubu ari uko agiye gutura burundu mu Rwanda. Ati: “Nzajya njyayo igihe bibaye ngombwa, ariko ubu nahisemo kuba mu Rwanda.”

Uyu muhanzi umaze imyaka irenga 15 akora umuziki wubatse izina rye ku ndirimbo zakunzwe nka ‘Rurabo’, ‘In Love’, ‘Uri Imana’ n’izindi, avuga ko igihe yari amaze i Londres cyamufashije mu iterambere ry’ubuzima bwe n’ubw’ubumenyi.

Mu myaka 12 yamaze mu Bwongereza, Kitoko yibanze ku kwiga no gukomeza umuziki, aho yakuye impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza muri South Bank University, mu bijyanye na Political Science (Politike). Nyuma, atangira no kwiga icyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Master’s Degree) muri London Metropolitan University, mu bijyanye na Peace, Conflict and Diplomacy.

Icyemezo cye cyo kugaruka gutura mu Rwanda kije gikurikira urugendo rw’abandi bantu bazwi mu myidagaduro bagiye bafata icyemezo cyo kugaruka mu gihugu nyuma y’imyaka bamaze mu mahanga, barimo Miss Aurore Kayibanda na Nyiranyamibwa Suzanne.

Ubu Kitoko ari mu myiteguro yo gusubira mu rugo rwe rwa kera, aho benshi mu bafana be bamaze igihe bamwifuza ku rubyiniro nyarwanda, biteze kumuhanga amaso mu bikorwa byo muzika no mu buzima busanzwe. Yaherukaga i Kigali mu 2017, mu bikorwa byo kwamamaza Umukuru w’Igihugu, yisunze indirimbo ye ‘Thank you Kagame’. 


Kitoko Bibarwa wamenyekanye mu ndirimbo nka ‘Rurabo’ yatangaje ko agiye kugaruka gutura mu Rwanda nyuma y’imyaka 12 aba mu Bwongereza 


Nyuma y’imyaka 12 i Londres, Kitoko yavuze ko mu ntangiriro z’Ugushyingo 2025 azaba yamaze kugera i Kigali


Uyu muhanzi umaze igihe kinini mu muziki yavuze ko yifuje gutangira ubuzima bushya mu Rwanda 


Mu gihe yari mu Bwongereza, Kitoko yasoje amasomo ye muri South Bank University

REBA IKIGANIRO KIGARUKA KU BYATANGAJWE NA KITOKO KO AGIYE KUGARUKA MU RWANDA

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘IN LOVE’ YA KITOKO BIBARWA


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...