Mu
kiganiro cyihariye yagiranye na InyaRwanda, Kitoko yavuze ko mu ntangiriro
z’Ugushyingo 2025 azaba ari i Kigali, aho agiye gutangira ubuzima
bushya mu gihugu cye cy’amavuko. Yabarizwaga mu Bwongereza kuva mu 2013.
Yagize
ati: “Ni byo rwose, nyuma y’imyaka 12 ngiye kugaruka gutura mu Rwanda. Namaze
gukatisha itike y’indege, igisigaye ni uko umunsi ugera nkagaruka iwacu.”
Kitoko
yavuze ko n’ubwo azajya asubira mu Bwongereza igihe yatumiwe mu bikorwa
by’akazi cyangwa iby’umuziki, icyemezo yafashe ubu ari uko agiye gutura burundu
mu Rwanda. Ati: “Nzajya njyayo igihe bibaye ngombwa, ariko ubu nahisemo kuba mu
Rwanda.”
Uyu
muhanzi umaze imyaka irenga 15 akora umuziki wubatse izina rye ku ndirimbo
zakunzwe nka ‘Rurabo’, ‘In Love’, ‘Uri Imana’ n’izindi, avuga ko igihe yari
amaze i Londres cyamufashije mu iterambere ry’ubuzima bwe n’ubw’ubumenyi.
Mu
myaka 12 yamaze mu Bwongereza, Kitoko yibanze ku kwiga no gukomeza umuziki, aho
yakuye impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza muri South Bank
University, mu bijyanye na Political Science (Politike). Nyuma, atangira no kwiga icyiciro
cya gatatu cya Kaminuza (Master’s Degree) muri London Metropolitan University,
mu bijyanye na Peace, Conflict and Diplomacy.
Icyemezo
cye cyo kugaruka gutura mu Rwanda kije gikurikira urugendo rw’abandi bantu
bazwi mu myidagaduro bagiye bafata icyemezo cyo kugaruka mu gihugu nyuma
y’imyaka bamaze mu mahanga, barimo Miss Aurore Kayibanda na Nyiranyamibwa
Suzanne.
Ubu
Kitoko ari mu myiteguro yo gusubira mu rugo rwe rwa kera, aho benshi mu bafana
be bamaze igihe bamwifuza ku rubyiniro nyarwanda, biteze kumuhanga amaso mu
bikorwa byo muzika no mu buzima busanzwe. Yaherukaga i Kigali mu 2017, mu
bikorwa byo kwamamaza Umukuru w’Igihugu, yisunze indirimbo ye ‘Thank you Kagame’.

Kitoko
Bibarwa wamenyekanye mu ndirimbo nka ‘Rurabo’ yatangaje ko agiye kugaruka
gutura mu Rwanda nyuma y’imyaka 12 aba mu Bwongereza

Nyuma
y’imyaka 12 i Londres, Kitoko yavuze ko mu ntangiriro z’Ugushyingo 2025 azaba
yamaze kugera i Kigali

Uyu muhanzi umaze igihe kinini mu muziki yavuze ko yifuje gutangira ubuzima bushya
mu Rwanda

Mu gihe yari mu Bwongereza, Kitoko yasoje amasomo ye muri South Bank University
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘IN LOVE’ YA KITOKO BIBARWA
