Ibi
byabereye mu birori bya Isanganiro Awards byabaye mu ijoro ryo ku wa Gatandatu
tariki ya 28 Werurwe 2026, aho uyu muhanzi yahize abandi mu cyiciro cy’indirimbo
nziza y’umwaka, anahabwa igikombe cy’intsinzi n’akayabo ka Miliyoni 36
z’Amarundi (36.000.000 FBu).
Indirimbo
‘Aha Nihe?’ ni yo yegukanye umwanya wa mbere mu ndirimbo 10 zari zarageze ku
cyiciro cya nyuma. Ku mwanya wa kabiri haje indirimbo ‘Reka Sha’ ya D-One, mu
gihe uwa gatatu wegukanywe na Lino-G abikesha indirimbo ‘Babi’.
Mu
rwego rwo guteza imbere umuziki n’umuco wa Kirundi mu karere, Isanganiro
Awards itegurwa buri mwaka na Radio Télévision Isanganiro, ikaba ifatwa nk’imwe
mu marushanwa akomeye mu Burundi afasha abahanzi kuzamura impano zabo no
kumenyekana ku rwego rwo hejuru.
Uwatsinze,
Kirikou Akili, yahawe imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Ractis (Ancien Model),
nk’igihembo cy’icyubahiro kigaragaza agaciro k’iri rushanwa mu gushyigikira
abahanzi.
Mu
butumwa bwe nyuma yo kwakira ibi bihembo, yashimiye cyane abakunzi be n’abamuba
hafi, avuga ko iyi ntsinzi atari iye wenyine, ahubwo ari iy’abamushyigikiye
kuva atangiye urugendo rwe rwa muzika kugeza ubu.
Isanganiro Awards ikomeje kuba urubuga rukomeye rufasha abahanzi b’Abarundi kugaragaza impano zabo, ndetse igatanga amahirwe mashya ku bahanzi bakizamuka no guteza imbere umuco n’akaranga by’igihugu cy’u Burundi.

Kirikou Akili yongeye kwandika amateka mu muziki w’u Burundi nyuma yo kwegukana imodoka n’akayabo ka Miliyoni 36 FBu abikesha indirimbo ‘Aha Nihe?’ yitwaye neza mu Isanganiro Awards 2026

Mu
ijoro ryabaye iry’amateka ku bahanzi b’Abarundi, Kirikou Akili yashyikirijwe
imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Ractis nyuma yo gutsinda irushanwa rya Isanganiro
Awards ku nshuro ya 14
Nyuma
yo guhesha icyubahiro indirimbo ‘Aha Nihe?’, Kirikou Akili yashimiye
abamushyigikiye, avuga ko intsinzi yo muri Isanganiro Awards ari iy’abakunzi be
bose


Kirikou Akili yari yabanje kuzenguruka mu masoko atandukanye yo mu Mujyi wa Bujumbura asaba abantu kumutora
KANDA HANO UBASHE KUREBA INDIRIMBO 'AHA NIHE?' YA KIRIKOU AKILI
