Kirikou yahinduye imvugo, ateguza indirimbo n’abarimo Bushali, Yampano na Davis D -VIDEO

Imyidagaduro - 16/10/2025 7:48 PM
Share:

Umwanditsi:

Kirikou yahinduye imvugo, ateguza indirimbo n’abarimo Bushali, Yampano na Davis D -VIDEO

Umuhanzi w’umurundi Kirikou Akili, umaze kubaka izina rikomeye muri muzika yo mu karere binyuze mu ndirimbo nka “Aha Nihe?”, yahishuye ko ari hafi gusohora indirimbo nshya zifitanye isano n’abahanzi nyarwanda b’inararibonye barimo Bushali, Yampano ndetse na Davis D. Ni indirimbo avuga ko zizatanga ishusho nshya y’ubufatanye bw’abahanzi bo mu Rwanda n’u Burundi.

Ibi Kirikou yabivuze kuri uyu wa Gatanu, tariki 16 Ukwakira 2025, ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru cyabereye i Kigali, cyavugaga ku gitaramo “Let’s Celebrate” giteganyijwe kuba ku Cyumweru tariki 19 Ukwakira 2025.

Iki gitaramo cyatewe inkunga na Be One Gin, kikazahuza abahanzi barimo Ross Kana, Davis D, Bushali, Yampano, Diez Dolla, Alto, ndetse Dj Brianne azaba ari we uvanga imiziki.

Mu buryo burimo gutebya no kwerekana icyizere, Kirikou yavuze ko yishimiye gukorana n’abahanzi nyarwanda kandi ko indirimbo ziteguye zitazatenguha abakunzi b’umuziki.

Yagize ati: “Abangaba bose bari hano dukoranye byaba byiza, nk’umwami w’abana nanjye nkeneye ko abana bankunda (atebya) [Yavugaga kuri Davis D]. Aba bari hano bose twarakoranye, ziraje vuba.”

Uyu muhanzi kandi yasobanuye amagambo aherutse kuvugwa ku ndirimbo nyarwanda zicurangwa mu Burundi, avuga ko abantu bamwumvise nabi, kuko atigeze avuga ko zitagikinwa, ahubwo yashatse gusobanura ko bitakimeze nk’uko byahoze mu myaka yashize.

Ati: “Mugabo, mwanyumvise nabi. Umuziki wo mu Rwanda mu Burundi barawucuranga, kubera Brianne na Bruce Melodie ntabwo baba baza ngo babatumire cyangwa babaha amafaranga, ni uko baba bacurangwa kandi bakunzwe. Gusa gucurangwa siko kuba buri kanya, navuze.”

Kirikou yavuze ko umuziki nyarwanda ukomeje kwigarurira imitima y’abatuye mu Burundi, ndetse ko hari icyizere gikomeye mu bufatanye hagati y’abahanzi b’ibihugu byombi.

Yashimangiye ko gukorana na Bushali, Davis D na Yampano bizamufasha kurushaho kugera ku bafana benshi no gushyira imbere umuco w’ubusabane mu muziki.

Uyu muhanzi kandi yashimangiye ko afite intego yo gukomeza guteza imbere umuziki w’Akarere, anashimira uburyo abahanzi nyarwanda basigaye bagaragaza ubunyamwuga n’uruhare rwabo mu guteza imbere injyana zitandukanye.

Igitaramo “Let’s Celebrate” kirategerejwe cyane nk’imwe mu nama y’ubusabane izahuza abahanzi bo mu Rwanda n’u Burundi, kikazaba n’urubuga rwo kumvikanishirizaho indirimbo nshya z’abahanzi barimo Kirikou Akili. Cyateguwe na Kigali Protocol, giterwa inkunga na Be One Gin.

Umuyobozi Wungirije Ushinzwe Iyamamazabikorwa muri Be One Gin, Rugwiro Gaella yavuze ko bishimiye gutera inkunga iki gitaramo ‘Let’s Celebrate’, ndetse ko bazakomeza kugendana urugendo nabo mu gufasha Abanyarwanda cyane cyane urubyiruko kwidagadura.

Yasobanuye ko mu gitaramo cyo ku Cyumweru, hazaba hari ibinyobwa bya Be One Gin, ndetse bihaye intego y’uko igitaramo nk’iki kizajya kiba buri kwezi.

Uhereye ibumoso: Umuyobozi Wungirije Ushinzwe Iyamamazabikorwa muri Be One Gin, Rugwiro Gaella, Dj Brianne, Kirikou Akili na Umukundwa Joshua washinze Kigali Protocol yateguye iki gitaramo 'Let's Celebrate'

Abanyamakuru baganirijwe ku rugendo rw'ibitaramo 'Let's Celebrate' bizajya biba buri kwezi mu rwego rwo gususurutsa Abanyarwanda

Be One Gin ifite ku isoko icupa rya 750ML rinyura benshi, ndetse rizasusurutsa benshi mu gitaramo 'Let's Celebrate'

Gateka Brianne wamamaye nka Dj Brianne, yavuze ko yiteguye kuvanga imiziki myiza muri iki gitaramo

Umuraperi Bushali [Uri hagati] yumvikanishije ko ibyo azakorera mu gitaramo bizatanga isomo kuri benshi

Umuhanzi Yampano uri mu bazaririmba mu gitaramo 'Let's Celebrate' yavuze ko yiteguye gususurutsa abafana be n'abakunzi b'umuziki muri rusange

Igitaramo 'Let's Celebrate' cyatewe inkunga na Be One Gin kizaba ku Cyumweru tariki 19 Ukwakira 2025, kuri Mundi Center

BE ONE GIN YAVUZE KO YITEGUYE GUSUSURUTSA ABAKUNZI BAYO MU GITARAMO 'LET'S CELEBRATE'

DJ BRIANNE YAVUZE KU MUBANO WE NA SEMUHUNGU NA MISS MUYANGO

ABAHANZI BAVUZE UKO BITEGUYE MU GITARAMO 'LET'S CELEBRATE' KIZABA KU CYUMWERU


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...