Uyu muhanzi wamenyekanye cyane muri
Afurika y’Iburasirazuba, yavuze ko iyi ndirimbo ari ishimwe
rye ku Mana yamukuye mu bihe bikomeye, ikanamugeza aho atigeze
atekereza, nubwo hari bamwe batifuzaga kumubona atera imbere.
Kirikou yavuze ibi ubwo yari ageze ku
kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali kiri i Kanombe, aho yakiriwe n’abakobwa bo
muri Kigali Protocol, mu rugendo rwe rwo
kwamamaza igitaramo azakorera i Kigali tariki 19
Ukwakira 2025 kuri Mundi Center.
Mu
kiganiro na InyaRwanda, yagize ati: “Icya mbere cyo nje kwiyamamaza. Nje
kwishyira ku isoko ngo abantu bamenye Kirikou n’ibyo akora. Nje kandi no gukora
igitaramo ku itariki 19 Ukwakira kuri Mundi Center, ndetse no gukora Media Tour y’indirimbo yanjye ‘Aha Nihe’.”
Avuga
ko iyi ndirimbo "Aha Nihe" itari mu zo yari yitezeho kumenyekana cyane, ahubwo
ko yayikoze ayivuzeho ubwe.
Yongeyeho
ko "Aha Nihe" yuzuyemo ubutumwa bwo gushima Imana no kwishima
imbere y’abamurwanyaga, kuko ari indirimbo imubwira ibyo
yanyuzemo n’uko Imana yamuhaye intsinzi.
Ati: “Iriya ndirimbo nayikoze nshima
Imana ahantu yankuye n’aho yangejeje. Ariko harimo no kwishima hejuru y’abantu
banyanga, mbabwira nti ‘Aha nihe?’ Sinari nzi ko hari abantu baziyumvamo cyane,
kuko nayikoze mfatiye ku buzima bwanjye.”
Ku ruhande rwa Joshua Umukundwa, uyobora Kigali
Protocol itegura iki gitaramo, yavuze ko bamaze kumvikana
n’abahanzi barimo Bushali, Davis D, Yampano na Diez Dolla,
bazafatanya na Kirikou kuri icyo gitaramo. Yongeyeho ko bishimira inkunga
batewe na Be One Gin, izabafasha gutegura
igitaramo ku rwego rwo hejuru.
Kirikou asanzwe ari umwe mu bahanzi b’abanyabigwi mu Burundi, uzwi mu ndirimbo "Yarampaye" yakoranye na Kivumbi King, "Biraharawe" n’izindi zakunzwe nka kandi afite gahunda yo gukomeza gufatanya n’abahanzi bo mu Rwanda mu mishinga itandukanye.
Kirikou yageze i Kigali, avuga ko aje
kwamamaza igitaramo cye no kumenyekanisha indirimbo ye "Aha Nihe"
“Ni ishimwe ryanjye ku Mana yamfashije gutsinda abandwanya,” — Kirikou Akili
Kirikou
yavuze ko atari yiteze ko indirimbo "Aha Nihe" yakundwa cyane kuko yayikoze yivugaho ubwe
Kirikou yakiriwe n’abakobwa bo muri Kigali Protocol ubwo yageraga ku kibuga cy’indege i
Kanombe
Tariki 19 Ukwakira 2025, Kirikou azakorera igitaramo 'Let's Celebrate' kuri Mundi Center afatanyije n’abahanzi bo mu Rwanda
Abahanzi Bushali, Davis D, Yampano na Diez Dolla bamaze kwemeza ko bazaririmba muri iki gitaramo
Kirikou
yavuze ko aje “kwiyamamaza no kwishyura ku isoko,” kugira ngo abantu bamenye uwo
ari we n’ibyo akora