Nyuma y’amezi agera kuri abiri irushanwa rikorwa, kuri uyu wa
Gatandatu tariki 15 Ugushyingo 2025, nibwo hatangajwe utsinze, maze Kirikou
yinjira mu mateka nk’umuhanzi wa mbere wo mu Burundi wegukanye imodoka
nk’igihembo mu marushanwa yo kuririmba.
Ni igihembo acyesha indirimbo ye ‘Aha Nihe’ yegukanye
igihembo cy’indirimbo y’umwaka muri iri rushanwa.
Aganira n’abari bitabiriye ibi birori, Kirikou yavuze ko iyi
ntsinzi ayikesha Imana, Superbat ndetse n’umuryango we wamubereye inkoramutima
mu rugendo rwe rw’umuziki.
Yagize ati: “Ndashimiye Imana n’ishyirahamwe Superbat impaye
iyi modoka. Ni ikintu gikomeye cyane mu buzima bwanje kuko nta modoka nari
mfite. Ndashimiye n’umuryango wanje kuko ari bo bampa imbaraga zo gukora izi
ndirimbo. Iyi modoka nyibahaye ni iyabo, kuko ibyabo biba ari ibyange nanjye.”
Mu gusozera ijambo rye, Kirikou yahamagaye abakozi ba
Superbat bose ku rubyiniro kugira ngo baririmbe hamwe indirimbo ye “Aha Ni He”,
abereka ko ubu atangiye no gukorana na kompanyi yabo.
Ati: “Mwebwe dukorana muri Superbat muze dutambane iyi
ndirimbo kuko ubu nanjye ndi umukozi wa Superbat. Aha ni ho hatangiriye
urugendo rushya.”
Ku ruhande rwa Alvella Muhimbare, umwe mu bayobozi muri
Superbat, yashimiye Kirikou ku buryo ahagaze mu muziki ndetse anashima akanama
nkemurampaka ko kagaragaje ubutabera.
Yagize ati: “Twese turazi ko indirimbo ya Kirikou ikaze. Naje
navuye mu rugo nzi neza ko igomba gutsinda. Iyo imodoka bayimpa igikombe bari
kuba bayibye.”
Ibirori byasojwe Kirikou asohora imodoka hanze ayigerageza,
ayigendesha mu byishimo byinshi. Biteganyijwe ko kuri iki Cyumweru tarki 16
Ugushyingo 2025, aribwo azayihabwa ku mugaragaro arimo n’impapuro zayo zose.
Uretse imodoka, Kirikou azamara umwaka umwe akorana na
Superbat mu bikorwa byo kwamamaza uruganda, akazajya abihabwa ishimwe buri
kwezi.
Kirikou yegukanye iki gihembo ku manota 80.5%, bituma yandika
izina mu mateka y’umuziki w’i Burundi nk’umuririmbyi wa mbere uhembwe imodoka
mu irushanwa ry’umuziki.
Ibi birori byabereye ku cyicaro gikuru cya Superbat,
ahahuriranye abafana, abahanzi n’abakunzi b’umuziki bari bategereje kumenya
uwahize abandi muri Super Beat


“Ntihakagire umuntu ataha nabi… muze mbahere Lift!”—ibyishimo
bya Kirikou nyuma yo kwegukana imodoka nshya

Umuryango wa Kirikou ni wo yatuwe imodoka ye ya mbere, avuga
ko ari bo nkomoko y’imbaraga ze mu muziki

Abakozi ba Superbat bafatanyije na Kirikou kuririmba “Aha Ni
He”, mu birori byasozaga irushanwa

Ku manota 80.5%, Kirikou yabaye umuhanzi wa mbere w’Umurundi
uhembwe imodoka mu irushanwa ryo kuririmba, ndetse yahawe igikombe ku bw'indirimbo ye yahize izindi

Uretse imodoka, Kirikou agiye kumara umwaka akorana na Superbat mu bikorwa byo kwamamaza









KANDA HANO UREBE INDIRIMBO 'AHA NIHE' YAHESHEJE IGIKOMBE KIRIKOU AKILI
