Uyu
musore wavukiye kandi agakurira mu Burundi, amaze imyaka micye gusa yinjiye mu
muziki, ariko yahise yigarurira imitima y’abakunzi b’injyana zigezweho.
Indirimbo
“Aha Nihe?” imaze iminsi iri mu zikunzwe cyane ku mbuga zitandukanye zicuranga
umuziki (streaming platforms) no ku mbuga nkoranyambaga, aho abantu bayikoresha
mu mashusho ya TikTok na ‘Reels’ zibyinitse.
Kirikou
Akili yemeje ko mu minsi ya vuba azerekeza mu Rwanda, muri Uganda ndetse no
muri Tanzania, aho ateganya gukora ibitaramo no kumenyekanisha iyi ndirimbo mu
bitangazamakuru (Media Tour).
Mu
ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 24 Nzeri 2025, Coach Gael washinze
ibikorwa birimo Kigali Universe na 1:55 AM Label, yanditse ku rukuta rwe rwa Instagram
abwira uyu muhanzi ati “Turagukumbuye.”
Mu
gusubiza ubutumwa bwuje urukundo, Kirikou Akili yahise amushimira mu magambo
make ati: “My Boss”, arenzaho ibendera ry’u Rwanda ndetse na ‘emoji’ zigaragaza
ko agiye kugaruka i Kigali.
Ibi
byahise bishimangira ko mu ngendo ze, u Rwanda ruzaba ku isonga, ndetse bikaba
byitezwe ko azahurira n’abahanzi bo mu Rwanda mu bikorwa bitandukanye,
bizaherekezwa n’igitaramo ashobora kuzahakorera.
Indirimbo
“Aha Nihe” yahinduye byinshi ku rugendo rwa Kirikou Akili. Ni indirimbo yakozwe
mu buryo bugezweho, inafite amashusho yagiye hanze mu minsi yashize, byatumye
imenyekana vuba mu karere kose.
Mu
kiganiro aherutse kugirana n’itangazamakuru ryo mu Burundi, Kirikou Akili
yavuze ko “Aha Nihe?” ari igihangano cyamutunguye cyane, kuko nubwo yayishyizemo
imbaraga zidasanzwe, atatekerezaga ko yakirwa gutyo n’abakunzi b’umuziki.
Kirikou
Akili ni umwe mu bahanzi bakiri bato bo mu Burundi, bamaze kugaragaza impano
zikomeye mu muziki w’ubu. Yatangiye kugaragara ku isoko ry’umuziki mu myaka
mike ishize, aho yatangiriye mu njyana zihuza Afrobeat, Dancehall n’injyana
zigezweho za Amapiano.
Indirimbo
ze zagiye zitangira kumenyekana mu Burundi, ariko uko imyaka yagiye ihita,
zagiye zigaragaza ubushobozi bwo kurenga imbibi z’igihugu. Muri byo harimo
izamugejeje ku rubyiniro mpuzamahanga, nk’aho yakunze kwitabira ibitaramo mu
Rwanda no muri Uganda.
Kirikou
Akili akunze kwibanda ku ndirimbo zifite injyana zumvikana neza ku rubyiniro,
kandi zishimisha urubyiruko. Byatumye aba umwe mu bahanzi bagezweho mu Burundi
muri iki gihe.
Uru
rugendo rwo kumenyekanisha “Aha Nihe?” mu karere ruzaba nk’undi mwanya wo
gushimangira izina rye mu muziki wa Afurika y’Iburasirazuba.
Abakunzi
be barimo n’abanyarwanda bamaze kugaragaza ko biteguye kumwakira, cyane ko ari
umwe mu bahanzi bafite indirimbo zikomeje guca ibintu muri iki gihe.

'Aha
Nihe?' yabaye indirimbo idasanzwe kuri Kirikou Akili, ndetse yahindutse
Kirikou
Akili yagaragaje ko agiye kugirira urugendo mu bihugu birimo
Kirikou
yashimye Coach Gael wamugaragarije ko 'i Kigali bamukumbuye'
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'AHA NIHE?' YA KIRIKOU AKILI
