Kirikou Akili yavuze ko yiteguye kwifatanya n’abakunzi b’umuziki mu kwishimana no ‘ku enjoy’, anabasaba kwitabira ibi bitaramo ari benshi.
Uyu muhanzi kandi yatangaje ko muri uyu mwaka yari afite intego yo guhura n’umunyamideli Yolo The Queen. Yavuze ko ubwo yari mu Bubiligi yari yaramubwiye ko baza hahurira agezeyo aramubura.
Kirikou Akili yavuze ko ategereje ko bazongera guhura, ndetse anagaragaza ko ashobora kuzamufatisha ubwo azaba yagiye muri Canada. Muri gahunda ze z’umuziki, Kirikou Akili yanatangaje ko afite indirimbo yakoranye n’umuhanzi Kivumbi King, iri hafi gusohoka.
Kirikou Akili ni umuhanzi wamenyekanye cyane mu ndirimbo zirimo ‘AHA Nihe’ na ‘LALA’ yakoranye na Chriss Easy, ndetse n’izindi ndirimbo zitandukanye zakunzwe n’abakunzi b’umuziki.
Mu bitaramo bya ‘Tunataka Ku Enjoy’, Kirikou Akili arafatanya n’abandi bahanzi ndetse n’abavanga imiziki barimo DJ Muun, DJ Alida, Zagazillion, Mista C, Nyata, Ish Kevin na Nel Ngabo.
Kuba Kirikou Akili yamaze kugera i Kigali byongereye amatsiko ku bitramo bya ‘Tunataka Ku Enjoy’, aho biteganyijwe ko asusurutsa abakunzi b’umuziki uyumunsi minsi.

Kirikou Akili yamaze kugera i Kigali aho agiye gutaramira mu bitaramo bya ‘Tunataka Ku Enjoy’
