Ni ibyago byabaye ku manywa y’ihangu kuri iki Cyumweru tariki ya 3 Gicurasi 2025, mu Mudugudu wa Kacyiru, Akagari ka Bwiyorere, aho inkuba yakubise amatungo y’umuturage umwe arimo inka 15 n’intama 18.
Aya matungo yakubiswe ari mu rwuri rw’umuturage witwa Mutarambirwa Patrick, ari na we nyirayo, usanzwe azwiho kubana neza n’abaturanyi. Ibi byabaye byakoze ku mitima y’abaturage bo muri ako gace, bahita biyemeza kumufasha kumushumbusha, bafatanyije n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze.
Hakizamungu Adelte, uyobora Umurenge wa Mpanga, yavuze ko ubwo ibyo byago byabaga, abaturage n’ubuyobozi bahise bajya kumwihanganisha, banatangira kumufasha kumushumbusha.
Yagize ati: “Akarere kamuhaye inka, n’abandi baturage barakomerezaho, bamuremera inka 25 zirimo inyana 23 n’ibimasa bibiri, intama icyenda n’ihene imwe.”
Uyu muyobozi yashimiye abaturage bagaragaje urukundo n’ubufatanye kuri mugenzi wabo, avuga ko bishimangira umuco nyarwanda wo gufashanya no kugira ubumwe.
Mu mpera z’icyumweru gishize, inkuba zakubise mu bice binyuranye by’igihugu, zigira ingaruka zirimo n’abahaburiye ubuzima. Kuri iki Cyumweru gusa, abantu barindwi bahitanywe n’inkuba mu Rwanda, barimo batanu bo mu Ntara y’Iburengerazuba n’abandi babiri bo mu Ntara y’Amajyaruguru.
Abo mu Ntara y’Iburengerazuba barimo batatu bo mu Karere ka Rutsiro n’abandi babiri bo mu Karere ka Rubavu, mu gihe abo mu Ntara y’Amajyaruguru bose ari abo mu Karere ka Burera, mu Mirenge ya Cyeru na Rwerere.
Src: RadioTv10
