Kirehe: Abana 3 bavukana Akaliza, Akarabo na Akazuba bifurizwa kugera mu bushorishori mu muziki-VIDEO

Iyobokamana - 22/08/2024 11:18 AM
Share:

Umwanditsi:

Kirehe: Abana 3 bavukana Akaliza, Akarabo na Akazuba bifurizwa kugera mu bushorishori mu muziki-VIDEO

Amatsinda y'abantu bavukana akomeje kwiyongera mu muziki w'u Rwanda by'umwihariko mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Kuri ubu tukuzaniye itsinda ry'abana batatu bavukana bo mu Karere ka Kirehe mu Ntara y'Iburasirazuba.

Akaliza Doreen wiga muri S2, Akarabo Doriane wiga muri P6 na Akazuba Doris wiga muri P4 ni abana batuye mu Ntara y'Iburasirazuba, mu Karere ka Kirehe, Umurenge wa Kigina, Akagali ka Ruhanga, Umudugudu wa Nyakarambi 1. Basengera mu itorero ry'Abadivantiste w'Umutsi wa 7 mu itorero rya Nyakarambi.

Mu kiganiro na inyaRwanda, Se w'aba bana b'abanyempano mu kuririmba ari we Mataratara Rachid yavuze ko yabavumbuyemo impano mu mwaka wa 2021. Kugeza ubu bamaze gukora indirimbo enye ari zo "Urugendo" ari na yo bahereho - yasohotse 2021; "Umuremyi w'imitima mishya", "Ndagushima" na "Warahabaye Mana".

Yavuze ko abana be abifuriza kugera kure mu muziki, akaba ari yo mpamvu abashyigikira umunsi ku wundi. Ati "Ndashaka ko bagera ku rwego rwo hejuru". Asobanura ko impamvu nyamukuru yagize ati: "Ni uko nabonye bafite impano aho biherera bakiyandikira indirimbo, niyo mpamvu nahise numva nabafasha bagatera imbere mu muziki".

Mu ndirimbo yabo "Urugendo", baririmbamo ko "Urugendo turimo nshuti ni urugendo rutoroshye rurimo ibigeragezo byinshi ufite Yesu ni we uzambuka. Yesu yarabambwe ndabamburwa, aduha agakiza ku buntu, aduha urwandiko rw'inzira bityo twe ntitwayoba. Abagenzi bari muri iyo nzira, bo naho baba ari abaswa, icyo nkundira Umwami ntibazayoba inzira kuko Yesu ari we musare utwambutsa".

REBA INDIRIMBO YABO "URUGENDO" YABINJIJE MU MUZIKI


Akaliza Doreen

Akazuba Doris

Akarabo Doriane


Umuziki wa Gospel wungutse itsinda ry'abaririmbyi bavukana


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...