Uyu muhanzi ukomoka muri Ghana,
witabiriye umukino wa BAL wabereye muri BK Arena i Kigali, yasanze aba bana mu
kigo cyabo giherereye i Nyamirambo, abashimira uburyo bakomeje gukurikirana
impano zabo, anabashishikariza kutazica intege.
Ubwo yageraga kuri Sherrie Silver
Foundation, abana bamwakiriye baririmba indirimbo ye ikunzwe cyane
“Terminator”, nawe ntiyazuyaje, abataramira mu buryo butunguranye, abereka
urukundo n’ubufasha bwe.
Mu kiganiro yabahaye, King Promise
yabanje gushimira Sherrie Silver, umubyinnyi mpuzamahanga ukomoka mu Rwanda, ku
gitekerezo cyiza cyo guhuriza hamwe abana bafite impano no kubafasha gukomeza
kuziteza imbere.
King Promise yatangaje ko yatanze
inkunga y’amafaranga (nubwo atatangaje umubare) agenewe ibikorwa bya Sherrie
Silver Foundation n’abana bayifashwamo. Yemeje ko azakomeza kugira uruhare mu
kubatera inkunga, kuko azi neza uburemere bw’inzitizi umuntu anyuramo mu
rugendo rwo kubaka ejo hazaza.
“Ndabaha aya mafaranga nk’inkunga
kuri foundation ndetse no ku mishinga yanyu. Niba nshoboye kugera aho ndi,
namwe murashoboye.”
King Promise, amazina ye nyakuri ni
Gregory Bortey Newman, yavukiye mu murwa mukuru wa Ghana, Accra, tariki 16
Kanama 1995. Yakuriye mu gace ka Nungua, mu muryango utari wifashije, aho
kubona ibikoresho by’ishuri cyangwa amahirwe yo gukurikira impano ye byari
ingume.
Ariko kuva akiri muto yakundaga
umuziki, yumva abahanzi nka Usher, R. Kelly, Chris Brown, hamwe n’abanya-Ghana
nka Kojo Antwi na Daddy Lumba. Ibi byamuhaye imbaraga zo gutangira kwandika no
kuririmba, n’ubwo nta bushobozi bugaragara yari afite.
Yakomeje amashuri ye muri Central
University College aho yize Itumanaho n’imibanire (Communication Studies).
Ariko nyuma yo kurangiza amasomo, yahisemo kwinjira mu muziki nk’umwuga, nubwo
atari inzira yoroshye.
Mu 2016, yamenyekanye bwa mbere
binyuze mu ndirimbo “Thank God” yakoranye na Fuse ODG, akurikiraho n’indi myinshi
yamugize icyamamare nka: “Oh Yeah”, “Selfish”, “CCTV” (yakoranye na Sarkodie na
Mugeez), “Tokyo” afatanije na Wizkid, “Slow Down”, “Terminator” – imwe mu
ndirimbo zamufunguriye amarembo mpuzamahanga.
Uyu musore wakuze afite inzozi zo
kuba icyamamare, yageze ku nzozi ze abikesha gukora cyane, kwihangana, kwizera,
no kubaha abantu bose. Ubu abarwa mu bahanzi bafite izina rikomeye muri
Afurika, UK na USA, ndetse akunze no kwitabira ibitaramo bikomeye nka Ghana
Party in the Park (UK) na Afro Nation.
Ati "Naravugaga nti kuki
ntashobora kubigeraho? Hari ahanjye gusa kugirango niyizere, gukora cyane,
kubaha no kugira intego."
Impanuro yabasigiye
Yagize ati: “Nakuranye inzozi zo
kuzavamo icyitegererezo. Nizeye ko namwe mushobora kugera kure. Mukomeze
gukurikira inzozi zanyu. Ibintu byose birashoboka. Nizeye ko tuzahurira ku
rubyiniro umunsi umwe, tukaririmbana.”
Yabashishikarije kutazatatira impano
zabo, gukomeza gukora cyane, gukunda ibyo bakora no kwizera ko ejo habo
hashobora kuba heza nubwo ubu haba hari imbogamizi.
Uruzinduko rwa King Promise rwasize
ubutumwa bukomeye ku bana b’iyi Foundation ndetse no ku rubyiruko rwose rufite
inzozi: Inzozi zigerwaho igihe wiyemeje, ukirengera, ugakora cyane kandi
ukagirira abandi neza.
Uretse kuba yarabasigiye inkunga,
yabahaye icyizere, atanga urugero rw’umuntu wavuye hasi agera kure, anizeza ko
azakomeza gukorana n’uyu muryango mu bikorwa bitandukanye byo guteza imbere
impano.
King Promise yatangaje ko yahaye
inkunga y’amafaranga abana babarizwa muri Sherrie Silver Foundation
Abana babarizwa muri Sherrie Silver
Foundation bari kumwe na Sherrie Silver ni bamwe mu bitabiriye imikino ya BAL
yaberaga muri BK Arena
King Promise yisunze indirimbo ze zirimo ‘Terminator’ yataramiye ibihumbi by’abantu muri BK Arena
KANDA HANO UBASHE KUREBA IBIHE BYARANZE
URUGENDO RWA KING PROMISE