Mu
rwego rwo gushimangira uburyo BAL yahinduye isura ya siporo ku mugabane wa
Afurika, hateganyijwe ibitaramo by’abahanzi bazwi muri Afurika ndetse no mu
Rwanda.
Muri
bo harimo King Promise wo muri Ghana, umuhanzi ukunzwe mu njyana ya Afrobeats,
uzwi mu ndirimbo nka Terminator, CCTV, na Tokyo. Uyu musore ari mu bahanzi
bageze ku rwego mpuzamahanga kandi bafite igikundiro gikomeye.
Hari
kandi Ariel Wayz, umuhanzikazi ubarwa mu ba mbere bagezweho mu Rwanda, azwiho
ubuhanga mu kuririmba no gutaramira abantu mu buryo bufite ireme. Anaherutse
gushyira ku isoko Album ye ya mbere yise ‘Hear to Stay’.
Muri
iyi mikino kandi hazaririmba, Kivumbi King, umuraperi n’umwanditsi w’indirimbo,
uzwi mu ndirimbo zifite amagambo y’ubuhanga n’ubutumwa bukomeye, aho azaba
ahagarariye Hip Hop y’u Rwanda.
Ibi
byiyongeraho agace ka “halftime show” kazaririmbamo Kid from Kigali, umuhanzi
ukizamuka, uzerekana impano ye mu mukino uzahuza Nairobi City Thunder (Kenya)
na Made in Africa Basketball (Afurika y’Epfo) ku itariki ya 20 Gicurasi 2025.
Undi
mukino utegerejwe cyane kuri uwo munsi ni APR (Rwanda) izacakirana na Al Ahli
SC (Libiya), guhera saa moya z’ijoro.
Irushanwa
rya BAL 2025 ririmo amakipe 12 yaturutse mu bihugu 12, agabanyije mu matsinda
atatu:
•
Nile Conference (Kigali): APR (Rwanda), Al Ahli SC (Libiya), Nairobi City
Thunder (Kenya), Made by Basketball (Afurika y’Epfo).
•
Sahara Conference (Dakar): Petro de Luanda (Angola), US Monastir (Tuniziya),
ASC Ville de Dakar (Senegal), Kriol Star Basketball (Cape Verde).
•
Kalahari Conference (Rabat): Rivers Hoopers (Nijeriya), Stade Malien (Mali),
FUS Rabat (Maroc), Al Ittihad (Misiri)
Aya
makipe azahatanira itike yo kugera mu mikino ya nyuma izabera muri Afurika
y’Epfo ku ya 14 Kamena 2025.
BAL: Siporo, Umuco n’Amahirwe ku
Banyafurika
Iyi
mikino yatangijwe ku bufatanye bwa NBA na FIBA mu 2019. BAL ni shampiyona
igamije guteza imbere basketball ku mugabane wa Afurika, kongerera abanyempano
amahirwe yo kwigaragaza no kugera ku rwego mpuzamahanga.
Iri
rushanwa rihuriza hamwe ubuhanga bwo ku kibuga n’umuco, bituma riba ridasanzwe.
Kwinjira
muri BK Arena byashyizwe ku biciro bitandukanye biciye kuri ticqet.rw. Ni
amahirwe yo kuba hafi y’imikino ikomeye n’abahanzi bakunzwe cyane, mu birori
bigamije guhuza Afurika biciye muri siporo n’umuziki.
Ibyo wamenya kuri King Promise
wamaze gutangazwa nk’umuhanzi mukuru uzaririmba muri iyi mikino
King
Promise, amazina ye nyakuri ni Gregory Bortey Promise Newman, ni umuririmbyi
n’umwanditsi w’indirimbo ukomoka i Nungua, mu mujyi wa Accra, Ghana.
Yavutse
ku itariki ya 16 Kanama 1995. Yize amashuri abanza muri De Kings Academy,
akomereza muri Nungua Senior High School, hanyuma asoza amasomo ye ya kaminuza
muri Central University aho yakuye impamyabumenyi mu micungire y’ubucuruzi.
King
Promise yatangiye kumenyekana mu 2016 ubwo yasohoraga indirimbo ye ya mbere
yise “Thank God” afatanyije na Fuse ODG. Mu 2017, yamenyekanye cyane binyuze mu
ndirimbo “Oh Yeah” yakurikiwe n’izindi nka “Selfish”, “CCTV” (afatanije na Sarkodie
na Mugeez), na “Abena”.
Yasohoye
albums eshatu: As Promised (2019), irimo indirimbo nka “Tokyo” (afatanije na
Wizkid) na “Bra”, 5 Star (2022), True To Self (2024), irimo indirimbo nka
“Paris”, “Continental” (afatanije na Shallipopi), na “Permission Granted” (afatanije
na Fave).
Indirimbo
ye “Terminator” yasohotse mu 2023 yabaye iyamamaye cyane, ikaba yarakoreshejwe
mu mashusho arenga miliyoni imwe kuri TikTok kandi ikaba yararenze miliyoni 200
z’amanota ku mbuga zose zicururizwaho umuziki.
Iyi
ndirimbo yaje no gusohoka mu buryo bwa remix afatanyije na Young Jonn, ndetse
n’indi remix afatanyije na Tiwa Savage na Sean Paul.
King
Promise yakoranye n’abahanzi batandukanye barimo Wizkid, Sarkodie, Mr Eazi,
R2Bees, Headie One, Patoranking, na Camidoh.
Yagize
uruhare mu ndirimbo “Sugarcane (Remix)” ya Camidoh, ifatanyije na Mayorkun na
Darkoo, yamenyekanye cyane ku rwego mpuzamahanga.
Yegukanye
ibihembo bitandukanye birimo 3Music Awards na Vodafone Ghana Music Awards.
Indirimbo ye “Terminator” yatsindiye igihembo cya “Song of the Year” muri
3Music Awards 2024.
King Promise yahoze ari umuhanzi wa ‘Legacy Life Entertainment’, ariko ubu ari muri 5K Records ifatanyije na Sony Music UK, bikaba byaramufashije kwagura ibikorwa bye ku rwego mpuzamahanga.

Gregory
Bortey Newman [King Promise] agiye kongera gutaramira i Kigali, yaherukagamo, ku
wa 11 Ugushyingo 2023

Kivumbi
King uherutse gushyira ku isoko indirimbo ‘Ola’ ategerejwe mu mikino ya BAL
yakunze kuririmbamo mu bihe bitandukanye
Ariel
Wayz uherutse gushyira hanze Album ye ya mbere agiye kuyumvisha abantu mu
mikino ya BAL
Umuraperi
Kid from Kigali uzwi mu ndirimbo nka ‘Patience’ agiye kongera kuririmba muri
BAL



