King Promise, Kivumbi King na Ariel Wayz mu bazasusurutsa imikino ya BAL

Imyidagaduro - 09/05/2025 8:21 AM
Share:

Umwanditsi:

King Promise, Kivumbi King na Ariel Wayz mu bazasusurutsa imikino ya BAL

Irushanwa rikomeye rya Basketball Africa League (BAL) rigarutse ku nshuro ya gatanu, rikomeje kwerekana ko ritari urubuga rwa siporo gusa, ahubwo ari n’ihuriro ry’impano z’Abanyafurika mu nzego zitandukanye zirimo umuziki, imideli n’umuco. Mu mikino izabera muri BK Arena, abahanzi bakomeye bazasusurutsa abafana mu buryo budasanzwe.

Mu rwego rwo gushimangira uburyo BAL yahinduye isura ya siporo ku mugabane wa Afurika, hateganyijwe ibitaramo by’abahanzi bazwi muri Afurika ndetse no mu Rwanda.

Muri bo harimo King Promise wo muri Ghana, umuhanzi ukunzwe mu njyana ya Afrobeats, uzwi mu ndirimbo nka Terminator, CCTV, na Tokyo. Uyu musore ari mu bahanzi bageze ku rwego mpuzamahanga kandi bafite igikundiro gikomeye.

Hari kandi Ariel Wayz, umuhanzikazi ubarwa mu ba mbere bagezweho mu Rwanda, azwiho ubuhanga mu kuririmba no gutaramira abantu mu buryo bufite ireme. Anaherutse gushyira ku isoko Album ye ya mbere yise ‘Hear to Stay’.

Muri iyi mikino kandi hazaririmba, Kivumbi King, umuraperi n’umwanditsi w’indirimbo, uzwi mu ndirimbo zifite amagambo y’ubuhanga n’ubutumwa bukomeye, aho azaba ahagarariye Hip Hop y’u Rwanda.

Ibi byiyongeraho agace ka “halftime show” kazaririmbamo Kid from Kigali, umuhanzi ukizamuka, uzerekana impano ye mu mukino uzahuza Nairobi City Thunder (Kenya) na Made in Africa Basketball (Afurika y’Epfo) ku itariki ya 20 Gicurasi 2025.

Undi mukino utegerejwe cyane kuri uwo munsi ni APR (Rwanda) izacakirana na Al Ahli SC (Libiya), guhera saa moya z’ijoro.

Irushanwa rya BAL 2025 ririmo amakipe 12 yaturutse mu bihugu 12, agabanyije mu matsinda atatu:

• Nile Conference (Kigali): APR (Rwanda), Al Ahli SC (Libiya), Nairobi City Thunder (Kenya), Made by Basketball (Afurika y’Epfo).

• Sahara Conference (Dakar): Petro de Luanda (Angola), US Monastir (Tuniziya), ASC Ville de Dakar (Senegal), Kriol Star Basketball (Cape Verde).

• Kalahari Conference (Rabat): Rivers Hoopers (Nijeriya), Stade Malien (Mali), FUS Rabat (Maroc), Al Ittihad (Misiri)

Aya makipe azahatanira itike yo kugera mu mikino ya nyuma izabera muri Afurika y’Epfo ku ya 14 Kamena 2025.

BAL: Siporo, Umuco n’Amahirwe ku Banyafurika

Iyi mikino yatangijwe ku bufatanye bwa NBA na FIBA mu 2019. BAL ni shampiyona igamije guteza imbere basketball ku mugabane wa Afurika, kongerera abanyempano amahirwe yo kwigaragaza no kugera ku rwego mpuzamahanga.

Iri rushanwa rihuriza hamwe ubuhanga bwo ku kibuga n’umuco, bituma riba ridasanzwe.

Kwinjira muri BK Arena byashyizwe ku biciro bitandukanye biciye kuri ticqet.rw. Ni amahirwe yo kuba hafi y’imikino ikomeye n’abahanzi bakunzwe cyane, mu birori bigamije guhuza Afurika biciye muri siporo n’umuziki.

Ibyo wamenya kuri King Promise wamaze gutangazwa nk’umuhanzi mukuru uzaririmba muri iyi mikino

King Promise, amazina ye nyakuri ni Gregory Bortey Promise Newman, ni umuririmbyi n’umwanditsi w’indirimbo ukomoka i Nungua, mu mujyi wa Accra, Ghana.

Yavutse ku itariki ya 16 Kanama 1995. Yize amashuri abanza muri De Kings Academy, akomereza muri Nungua Senior High School, hanyuma asoza amasomo ye ya kaminuza muri Central University aho yakuye impamyabumenyi mu micungire y’ubucuruzi.

King Promise yatangiye kumenyekana mu 2016 ubwo yasohoraga indirimbo ye ya mbere yise “Thank God” afatanyije na Fuse ODG. Mu 2017, yamenyekanye cyane binyuze mu ndirimbo “Oh Yeah” yakurikiwe n’izindi nka “Selfish”, “CCTV” (afatanije na Sarkodie na Mugeez), na “Abena”.

Yasohoye albums eshatu: As Promised (2019), irimo indirimbo nka “Tokyo” (afatanije na Wizkid) na “Bra”, 5 Star (2022), True To Self (2024), irimo indirimbo nka “Paris”, “Continental” (afatanije na Shallipopi), na “Permission Granted” (afatanije na Fave).

Indirimbo ye “Terminator” yasohotse mu 2023 yabaye iyamamaye cyane, ikaba yarakoreshejwe mu mashusho arenga miliyoni imwe kuri TikTok kandi ikaba yararenze miliyoni 200 z’amanota ku mbuga zose zicururizwaho umuziki.

Iyi ndirimbo yaje no gusohoka mu buryo bwa remix afatanyije na Young Jonn, ndetse n’indi remix afatanyije na Tiwa Savage na Sean Paul.

King Promise yakoranye n’abahanzi batandukanye barimo Wizkid, Sarkodie, Mr Eazi, R2Bees, Headie One, Patoranking, na Camidoh.

Yagize uruhare mu ndirimbo “Sugarcane (Remix)” ya Camidoh, ifatanyije na Mayorkun na Darkoo, yamenyekanye cyane ku rwego mpuzamahanga.

Yegukanye ibihembo bitandukanye birimo 3Music Awards na Vodafone Ghana Music Awards. Indirimbo ye “Terminator” yatsindiye igihembo cya “Song of the Year” muri 3Music Awards 2024.

King Promise yahoze ari umuhanzi wa ‘Legacy Life Entertainment’, ariko ubu ari muri 5K Records ifatanyije na Sony Music UK, bikaba byaramufashije kwagura ibikorwa bye ku rwego mpuzamahanga.

Gregory Bortey Newman [King Promise] agiye kongera gutaramira i Kigali, yaherukagamo, ku wa 11 Ugushyingo 2023

Kivumbi King uherutse gushyira ku isoko indirimbo ‘Ola’ ategerejwe mu mikino ya BAL yakunze kuririmbamo mu bihe bitandukanye

 
Ariel Wayz uherutse gushyira hanze Album ye ya mbere agiye kuyumvisha abantu mu mikino ya BAL

 
Umuraperi Kid from Kigali uzwi mu ndirimbo nka ‘Patience’ agiye kongera kuririmba muri BAL



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...