Ruhumuriza
James wamamaye nka King James yavuze ko icyo gihe ari bwo yabonye neza Chriss
Eazy, atangira kumwitegereza, atari nk'umuhanzi gusa, ahubwo nk'umusore ufite
imyitwarire, ikinyabupfura n'icyerekezo byamushimishije.
Mu
kiganiro yagiranye na InyaRwanda, King James yavuze ko nubwo yari asanzwe
akunda ibihangano bya Chriss Eazy, gukorana indirimbo na we byaturutse ku buryo
yamubonye yitwara muri ibyo bikorwa.
Yagize
ati: "Chriss Eazy mu by'ukuri nsanzwe njyewe mukunda, yaba ibihangano bye,
ariko n'imyitwarire ye muri rusange. Namumenye turi mu bikorwa byo kwamamaza
Umukuru w'Igihugu muri 2024."
King
James yavuze ko muri ibyo bikorwa yabonye Chriss Eazy ari umuhanzi utandukanye
n'uko abantu benshi bashobora kumutekereza iyo bamubonye ku rubyiniro cyangwa
mu mashusho y'indirimbo.
Yasobanuye
ko yamubonanye inyota yo gukora neza, gukunda ibyo akora no kubikorana
ubunyamwuga, ibintu yavuze ko byamwongereye icyizere cyo kumwegera ngo
bakorane.
Ati:
"Hari ukuntu witegereza umuntu ukabona afite inyota, ibintu akora
arabikunze, arabishoboye, akagira n'icyo kintu cya ‘discipline’ iri ku rwego
rwo hejuru."
Yakomeje
avuga ko Chriss Eazy ari umwe mu rubyiruko rudatwarwa no gutekereza ku hazaza
kurusha gushukwa n'ubwamamare.
Ati:
"Ubona ko ari umuntu nyine utekereza ejo hazaza cyane, udatwarwa
n'ubwamamare. Narabikunze cyane. Rero, angejejeho umushinga wo kuba twakora
indirimbo, birumvikana ko rwose ntabwo byasabye kubitekerezaho cyane."
Aya
magambo agaragaza ko icyatumye aba bahanzi bahuza imbaraga kitari ubwamamare
cyangwa inyungu z'igihe gito, ahubwo cyari icyizere cyubakiwe ku myitwarire
n'uburyo bwo gukora.
Ku
rundi ruhande, Chriss Eazy na we aherutse kubwira InyaRwanda ko gukorana na
King James ari inzozi yari amaranye imyaka myinshi.
Yavuze
ko kuva yatangira umuziki, yakurikiye urugendo rwa King James nk'umwe mu bahanzi
bubatse amateka akomeye mu muziki nyarwanda, kandi ko yamufataga
nk'icyitegererezo.
Yagize
ati: "King James ni umuhanzi mfata nka mukuru wanjye, ariko birenze kuba
mukuru wanjye. Navuga ngo ni icyitegererezo cyanjye mu muziki. Ibintu yagezeho
ni byo nifuza kugeraho njye nka Chriss Eazy mu muziki wanjye, kandi ntekereza
ko n'undi muhanzi wese yakwifuza kubigeraho."
Aya
magambo ya Chriss Eazy agaragaza icyubahiro afitiye King James, ndetse
ashimangira icyuho cy'ibihe bitandukanye by'abahanzi cyahujwe n'iyi mikoranire.
Nubwo
umwe ari mu bahanzi bamaze imyaka igera kuri 20 bubaka izina rikomeye mu muziki
nyarwanda, undi akaba ari umwe mu bayoboye igisekuru gishya cy'abahanzi
bakunzwe cyane, bombi bahuriye ku ntego imwe yo gukora umuziki uhuza ibihe
n'abakunzi b'ingeri zitandukanye.
Indirimbo
yabo bise "Wakanaka" yamaze gukorwa, gusa kugeza ubu ntirashyirwa
hanze.
Chriss
Eazy yavuze ko ari imwe mu ndirimbo ategereje cyane mu rugendo rwe rw'umuziki,
kubera ubusobanuro ifite kuri we no kuba yarabashije gukorana n'umuhanzi yafataga
nk'icyitegererezo kuva agitangira gukora umuziki.
Nubwo
aba bahanzi bataratangaza itariki nyayo iyi ndirimbo izasohokeraho, amagambo
bombi batangaje agaragaza ko "Wakanaka" atari indirimbo isanzwe,
ahubwo ari umusaruro w'ubucuti, icyubahiro no kwizerana byatangiriye mu bikorwa
bitari iby'umuziki, bikaza kuvamo umushinga uhuza ibisekuru bibiri by'abahanzi
bafite amazina akomeye mu Rwanda.
Ku bakunzi b'umuziki nyarwanda, iyi ndirimbo iri mu zitegerejwe cyane, cyane ko ihuje King James umaze imyaka ibiri y'ibihumbi ari ku isonga ry'umuziki nyarwanda na Chriss Eazy ukomeje kwigarurira imitima y'abatari bake bo mu gisekuru gishya.

Chriss
Eazy yavuze ko imyitwarire ya Chriss Eazy ariyo yagejeje ku kuba barakoranye
indirimbo, bitezeho ko izanogera abakunzi babo muri rusange
KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE N'UMUHANZI KING JAMES
KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA CHRISS EAZY
