King James yavuze ko album ‘Ubushobozi’ yamweretse urwo yakunzwe mu myaka 10 ishize

Imyidagaduro - 02/01/2022 10:18 AM
Share:

Umwanditsi:

King James yavuze ko album ‘Ubushobozi’ yamweretse urwo yakunzwe mu myaka 10 ishize

Umuhanzi Ruhumuriza James wamamaye nka King James avuga ko kuva ku munsi wa mbere yinjira mu muziki agasohora indirimbo ye ya mbere, yabonye amaboko y’abantu bamushyigikiye kugeza aho ageze uyu munsi.

Uyu muhanzi agaragaza ko imyaka 10 ishize ari mu muziki yihariye; kandi ko atabona amagambo akwiye yakoresha asobanura neza uru rugendo.

Ni urugendo avuga ko rufatiye ku rukundo abafana bamugaragarije kuva ku munsi wa mbere kugeza n’uyu munsi.

King James yabwiye INYARWANDA ko uyu munsi urukundo abantu bamukunze yanarubonye kuri Album ya karindwi yise “Ubushobozi " aherutse gusohora iriho indirimbo 17 iboneka ku rubuga  www.zanatalent.com.

Avuga ko n’ubwo Isi iri mu bihe bitoroshye byo guhangana n’icyorezo cya Covid-19 harimo n’ingamba za Guma mu Rugo, gushyirwa mu kato mu rwego rwo guhangana n’iki cyorezo n’ibindi, yabonye gushyigikirwa gukomeye mu muziki we.

Ati “Ndi umuhamya w’urukundo rwanjye; yaba mu bitaramo by’imbona nkubone naririmbyemo n’ahandi hantu hanyuranye nahuriye n’abafana n’abakunzi b’umuziki."

Uyu muhanzi avuga ko muri iki gihe aho amakoraniro y’abantu atemewe mu rwego rwo guhangana na Covid-19, inzira imwe ishoboka y’umuhanzi yo kwinjiza amafaranga ari ukwifashisha ikoranabuhanga mu gusakaza ibihangano bye ‘kandi byihuse’.

Ni inzira avuga ko abahanzi benshi batari baratekerejeho ‘ariko itanga umusaruro’. King James avuga ko kuba umufana yagura Album ye 5000 Frw ari ‘ugushyira itafari ku muziki we, ku bahanzi bakizamuka no guhesha agaciro umuziki w’u Rwanda’. Akavuga ko arajwe ishinga no gukora indirimbo buri wese yibonamo.

Uyu muhanzi avuga ko Album ye yayise ‘Ubushobozi’ mu kumvikanisha imbaraga z’urukundo mu buzima bwa buri munsi; n’urukundo umubyeyi agirira umwana we nk'uko byumvikana mu ndirimbo.

Album ye iriho indirimbo 'Ejo', 'Ubanguke', Ndagukumbuye' yakoranye na Ariel Wayz, 'Ubushobozi' yitiriye Album, 'Ubudahwema' aherutse gusohora, 'Habe namba', 'Uhari udahari', 'Uyu mutima', 'Nyabugogo' na ‘Reka gukurura'.

Hari kandi ‘Kimbagira', 'Nyishyura nishyuke', 'Ikiniga', 'Nzakuguma iruhande', 'Pinene' yakoranye na Bull Dogg, 'Hinduka' ndetse na 'Inshuti Magara' yakoranye na Israel Mbonyi.


King James ashima uko yashyigikiwe kuva ku munsi wa mbere yinjira mu muziki

King James yavuze ko umuntu ugura Album ye ‘Ubushobozi’ aba ashyize itafari ku muziki w'u Rwanda  

King James avuga ko imyaka 10 ari mu muziki yanogewe n’ukuntu yashyigikiwe kugeza kuri Album ‘Ubushobozi’ yasohoye

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘UBUDAHWEMA’ IRI KURI ALBUM YA KING JAMES

">


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...