Uyu muhanzi agaragaza ko imyaka 10
ishize ari mu muziki yihariye; kandi ko atabona amagambo akwiye yakoresha
asobanura neza uru rugendo.
Ni urugendo avuga ko rufatiye ku
rukundo abafana bamugaragarije kuva ku munsi wa mbere kugeza n’uyu munsi.
King James yabwiye INYARWANDA ko uyu
munsi urukundo abantu bamukunze yanarubonye kuri Album ya karindwi yise “Ubushobozi "
aherutse gusohora iriho indirimbo 17 iboneka ku rubuga www.zanatalent.com.
Avuga ko n’ubwo Isi iri mu bihe
bitoroshye byo guhangana n’icyorezo cya Covid-19 harimo n’ingamba za Guma mu
Rugo, gushyirwa mu kato mu rwego rwo guhangana n’iki cyorezo n’ibindi, yabonye
gushyigikirwa gukomeye mu muziki we.
Ati “Ndi umuhamya w’urukundo rwanjye;
yaba mu bitaramo by’imbona nkubone naririmbyemo n’ahandi hantu hanyuranye
nahuriye n’abafana n’abakunzi b’umuziki."
Uyu muhanzi avuga ko muri iki gihe
aho amakoraniro y’abantu atemewe mu rwego rwo guhangana na Covid-19, inzira
imwe ishoboka y’umuhanzi yo kwinjiza amafaranga ari ukwifashisha ikoranabuhanga
mu gusakaza ibihangano bye ‘kandi byihuse’.
Ni inzira avuga ko abahanzi benshi
batari baratekerejeho ‘ariko itanga umusaruro’. King James avuga ko kuba
umufana yagura Album ye 5000 Frw ari ‘ugushyira itafari ku muziki we, ku bahanzi
bakizamuka no guhesha agaciro umuziki w’u Rwanda’. Akavuga ko arajwe ishinga no
gukora indirimbo buri wese yibonamo.
Uyu muhanzi avuga ko Album ye yayise
‘Ubushobozi’ mu kumvikanisha imbaraga z’urukundo mu buzima bwa buri munsi;
n’urukundo umubyeyi agirira umwana we nk'uko byumvikana mu ndirimbo.
Album ye iriho indirimbo 'Ejo',
'Ubanguke', Ndagukumbuye' yakoranye na Ariel Wayz, 'Ubushobozi' yitiriye Album,
'Ubudahwema' aherutse gusohora, 'Habe namba', 'Uhari udahari', 'Uyu mutima',
'Nyabugogo' na ‘Reka gukurura'.
Hari kandi ‘Kimbagira', 'Nyishyura
nishyuke', 'Ikiniga', 'Nzakuguma iruhande', 'Pinene' yakoranye na Bull Dogg,
'Hinduka' ndetse na 'Inshuti Magara' yakoranye na Israel Mbonyi.

King James ashima uko yashyigikiwe
kuva ku munsi wa mbere yinjira mu muziki
King James yavuze ko umuntu ugura Album ye ‘Ubushobozi’ aba ashyize itafari ku muziki w'u Rwanda
King James avuga ko imyaka 10 ari mu
muziki yanogewe n’ukuntu yashyigikiwe kugeza kuri Album ‘Ubushobozi’ yasohoye