King James yateguje Album nshya mu gihe igitaramo cye cya kabiri gikomeje kwitabirwa

Imyidagaduro - 02/06/2026 2:39 PM
Share:

Umwanditsi:

King James yateguje Album nshya mu gihe igitaramo cye cya kabiri gikomeje kwitabirwa

Mu gihe imyiteguro y'igitaramo cy'amateka cya King James ikomeje gufata indi ntera, uyu muhanzi yatangiye gutanga ibimenyetso by'icyerekezo gishya ashaka kujyanamo umuziki we mu myaka iri imbere, aho yemeza ko ari gutekereza gukora kuri Album yubakiye ku njyana ya Country Music.

Ibi bije mu gihe abakunzi b'uyu muhanzi bakomeje kugaragaza urukundo rudasanzwe bamufitiye, dore ko mu masaha macye nyuma yo gushyirwa hanze, amatike ibihumbi bibiri y'igitaramo cya kabiri ateganyijwe muri BK Arena yamaze kugurwa.

King James, amazina ye nyakuri akaba Ruhumuriza James, ari kwitegura kwizihiza imyaka 20 amaze mu muziki nyarwanda binyuze mu bitaramo bibiri bizabera muri BK Arena tariki 1 na 2 Kanama 2026.

Ni ubwa mbere umuhanzi nyarwanda ateguye ibitaramo bibiri byikurikiranya muri iki cyumba cy'imyidagaduro, ibintu benshi babona nk'ikimenyetso cy'uko amaze kugira umwanya ukomeye mu muziki nyarwanda.

Igitaramo cya mbere kizaba tariki 1 Kanama 2026 cyamaze kugurirwamo amatike yose mu minsi itatu gusa. Nyuma y'uko abakunzi be benshi bakomeje gusaba amahirwe yo kuzamubona ku rubyiniro, hafashwe umwanzuro wo kongeraho umunsi wa kabiri, uzaba tariki 2 Kanama 2026.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 2 Kamena 2026, InyaRwanda yamenya ko amatike 2000 y'iki gitaramo cya kabiri yamaze kugurwa mu gihe gito cyane nyuma yo kujya ku isoko tariki 1 Kamena 2026.

Ni imibare igaragaza uburyo uyu muhanzi akomeje kwizerwa n'abakunzi b'umuziki we nyuma y'urugendo rw'imyaka ibiri ishize agaragaza ibikorwa bikomeye birimo ibitaramo byuzuye n'indirimbo zakomeje kwakirwa neza.

Mu gihe benshi bahugiye mu gutegereza uko ibi bitaramo bizagenda, King James we yatangiye gutekereza ku mushinga munini uzabikurikira.

Uyu muhanzi aherutse gutangaza ko kimwe mu byifuzo bye bikomeye ari ugukora Album ya Country Music, injyana akunze kandi yumva yamufasha gutanga indi sura y'ubuhanzi bwe.

Yavuze ko uburyo abakunzi be bakomeje kumushyigikira mu bitaramo biri imbere byamuhaye icyizere cyo gutegura indi mishinga minini kandi ifite intego yihariye.

Ati: "Byampaye ishusho najya nkora ibitaramo ariko buriya njyewe nifuza gukora ibitaramo mfite n'icyo nahaye abantu. Hari Album nshaka kuzakora ya Country Music niyo Album nifuza kuzakurikiraho. Nifuza noneho kuzakora igitaramo cyayo, byaba mu myaka ibiri birashoboka, ariko ni cyo gitaramo numva cyazakurikiraho noneho nabiteguye nitonze."

Ni amagambo agaragaza ko uyu muhanzi adashaka ko igitaramo cya BK Arena kiba iherezo ry'umushinga wo kwizihiza imyaka 20 amaze mu muziki, ahubwo ko ari intangiriro y'urundi rugendo rushya rw'umuziki ashaka kugeragezamo ibintu bitandukanye.

Mu myaka ishize, King James yagiye agaragaza ubushobozi bwo guhuza injyana zitandukanye zirimo Afro-pop, R&B na Zouk, ibintu byatumye yubaka umubare munini w'abakunzi b'umuziki we.

Kwinjira muri Country Music bishobora kuzaba ari indi ntambwe idasanzwe ku muhanzi umaze imyaka ibiri ari umwe mu bafite umwihariko wo kuririmba indirimbo z'urukundo zakunzwe cyane mu Rwanda no hanze yarwo.

Mu gihe hasigaye amezi abiri ngo ahure n'abakunzi be muri BK Arena, biragaragara ko King James ari mu bihe byo kwandika amateka mashya; hagati yo kuba ari hafi kuba umuhanzi wa mbere nyarwanda uteguye kandi akuzuza ibitaramo bibiri byikurikiranya muri BK Arena, no gutegura Album ya Country Music ishobora gufungura indi paji nshya mu rugendo rwe rw'umuziki.

Abakunzi be bo bakomeje gutegereza kureba niba aya mateka ari kwandika uyu munsi, azaba intangriro y'indi myaka myinshi y'ubuhanzi bwe ikomeje kurangwa no guhanga udushya no kugerageza inzira nshya mu muziki nyarwanda.

King James yatangiye gutegura Album ya ‘Country Music’ mu gihe amatike akomeje kugurwa ari menshi

Amatike arenga 2000 y'igitaramo cya Kabiri cya King James yaguzwe, nyuma y'umunsi umwe ashyizwe ku isoko





Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...