Ni mu gitaramo cyari kinogeye ijisho uyu muhanzi yari yatumiyemo bagenzi be bakunzwe mu gihugu barimo Riderman, Urban boys, Paccy, Jay Polly, Ama-G, Social Mula, M Izzle, Mico The Best. Abakunzi b’umuziki mu mujyi wa Musanze by’umwihariko abafana ba King James ntibakanzwe n’imbeho itoroshye yari ihari, bagura amatike yo kwinjira ku bwinshi maze baza gukurikirana iki gitaramo ari benshi kuri stade Ubworoherane.

Ahagana ku isaha ya saa mbili nibwo King James yageze ku rubyiniro bwa mbere
King James yaje ku rubyiniro mu bihe bibiri bitandukanye, aho yabanje kuririmba zimwe mu ndirimbo ze zikunzwe mu buryo bwa live abifashijwemo na Sauti band, hanyuma aza kugaruka muri playback aherekejwe n’ababyinnyi. N’ubwo King James yari afite abafana b’ingeri zitandukanye, muri iki gitaramo abakobwa b’inkumi nibo bagiye bagaragaza amarangamutima yabo cyane dore ko hari nabo kwihangana byananiraga bakamusanga ku rubyiniro bakamugwamo.


King James yagiye azanirwa ku rubyiniro abakobwa babaga barize bakamejeje ngo barashaka kumuhobera
Dore uko iki gitaramo cyagenze mu mafoto

M Izzle nawe yari yaje gushyigikira King James

Mu ndirimbo Abanyakigali, Rurayunguruye,...Social Mula yishimiwe cyane n'abanyamusanze

Tony, umuhanzikazi mushya uri kuzamurwa na Touch record nawe yagaragaye muri iki gitaramo

Tony na Mc Tino mu ndirimbo yabo nshya

Riderman yari yitwaje impamba y'indirimbo nshya

Abafana bari benshi muri stade Ubworoherane

King James mu kuza bwa mbere ku rubyiniro yaje muri iyi modoka


King James imbere y'abafana be


Kwinjira muri iki gitaramo byari amafaranga igihumbi na 3000 muri VIP

Pastor P wakoze nyinshi mu ndirimbo zigize Album ya kane ya King James 'NTIBISANZWE' yamufashije gucuranga zimwe muri zo live

King James aririmba indirimbo ye 'Yantumye'


Umuraperikazi Paccy nawe yari yaje gutera ingabo mu bitugu King James


Ama-G The Black

Mico The Best nyuma yo guhurira na King James mu ndirimbo 'Umugati' nawe yari yamuherekeje muri iki gitaramo

Jay i Musanze yahanyuranye umucyo

Mc Kate Gustave na Phill Peter nibo bayoboye iki gitaramo


King James ntiyasondetse abafana


Abafana ba King James bazwi ku izina ry'INTANESHWA bari bamuherekeje i Musanze aho banamugeneye impano y'isaha


Aha yegeranyaga bamwe mu bafana be ngo babyinane ikinimba cy'indirimbo 'Ganyobwe'

Abafana barushijeho kuryoherwa no kwizihirwa kuri iyi noheli
Nizeyimana Selemani
