King James yakoze igitaramo cya kabiri cy’amateka muri BK Arena mu kwizihiza imyaka 20 amaze mu muziki - AMAFOTO

Imyidagaduro - 03/08/2026 5:05 AM
Share:

Umwanditsi:

King James yakoze igitaramo cya kabiri cy’amateka muri BK Arena mu kwizihiza imyaka 20 amaze mu muziki - AMAFOTO

Mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki ya 02 Kanama 2026, habaye igitaramo gikomeye cy’umunsi wa kabiri cya King James cyo kwizihiza imyaka 20 amaze mu muziki. Ni igitaramo cyasabwe n’abakunzi be nyuma y'uko amatike y’umunsi wa mbere ashize hakiri kare.

Igitaramo cyari giteganyijwe kuba kimwe gusa tariki ya 1 Kanama 2026, ariko King James yumvise ubusabe bw’abakunzi be, ahitamo kongeraho umunsi wa kabiri wabaye ku wa 2 Kanama 2026. Ni ukuvuga ko yakoze ibitaramo bibiri ku munsi ibiri ikurikirana.

Igitaramo cya mbere cyagenze neza kirangwa n'udushya dutandukanye, abakunzi be bataha batabishaka. Igitaramo cyo ku munsi wa kabiri na cyo cyari gitegerejwe n’abakunzi be batari bacye kuko amatike yari yabanje gushira mbere y'igitaramo (Sold Out).

King James na we ntiyatengushye abakunzi be kuko yabahaye ibyishimo afatanyije n’abahanzi bakoranye indirimbo, bose bafatanyiriza hamwe gususurutsa abitabiriye. Iki gitaramo cy'umunsi wa kabiri, cyaranzwe n'ibice bitatu ari nabyo tugiye kugarukaho.

IKAZE MU GICE CYA MBERE CY'UMUNSI WA KABIRI W'IBITARAMO BYA KING JAMES

Imbere y’abafana bari buzuye BK Arena, umunyamakuru wa RBA, Nzeyimana Luckman uzwi nka Lucky, afatanyije na Zuba Mutesi, na we usanzwe ayobora ibitaramo, bageze ku rubyiniro saa 19:25 ari na bo bayoboye iki gitaramo cyo kwizihiza imyaka 20 King James amaze mu muziki.

Umuhanzi Phil Emon ni we wabimburiye abandi bahanzi ku rubyiniro muri iki gitaramo cy’umunsi wa kabiri, aho yaririmbiye abafana bari baje kwifatanya na King James muri uyu munsi w’amateka.

Nyuma ye, DJ Inno yakomeje gususurutsa abitabiriye avanga indirimbo zitandukanye, mu gihe hategurwaga kwakira umuhanzi mukuru.

Saa 20:00, Lucky Nzeyimana na Zuba Mutesi bagarutse ku rugendo rwa King James mu muziki, bibutsa abari bitabiriye bimwe mu bihe by’ingenzi byaranze imyaka 20 amaze awukora. 

Banavuze ku ndirimbo zakunzwe cyane zirimo "Narashize", "Umugisha", "Ndagukunda", "Meze Neza", "Urukundo" n'izindi nyinshi yagiye asohora mu bihe bitandukanye

Nyuma y'akanya gato, King James yahise ahamagarwa ku rubyiniro. Mbere y’uko agaragara, habanje kwinjira ababyinnyi be bambaye imyambaro idasanzwe, bamwe bafite amababa asa n’ay’abamarayika, mu gihe kuri écran hagaragaye amashusho yerekana King James afite amababa ari kuguruka ndetse yambaye ikamba ry’ubwami.

Mu buryo bwatangaje benshi, King James yamanutse avuye mu gisenge cya BK Arena aza ku rubyiniro muri (Box), atangira igitaramo aririmba "Naratoboye", akurikizaho "Nzakubona Ryari", "Mbabarira", "Uracyamukunda" na "Ese Warikiniraga".

Nyuma y’izo ndirimbo zifite injyana yihuta, yahinduye umuvuduko akomereza ku ndirimbo "Hari Ukuntu", mbere yo kuririmba "Agatimatima", aho abafana benshi bafatanyije na we kuyiririmba kuva itangiye kugeza irangiye.

King James yahise ahamagara Zuba Ray ku rubyiniro, bafatanya kuririmba indirimbo yabo "Ikirezi", yakiranywe ibyishimo byinshi n’abari bitabiriye iki gitaramo.

Igitaramo cyakomeje kuryohera abacyitabiriye ubwo King James yaririmbaga "Ni Iki Utabona", aho yanifashishije gitari acurangira abafana be. Yahise akurikizaho "Ubudahwema" na "Umugisha", ibintu byarushijeho kongera ibyishimo mu bitabiriye.

Yakomeje ku ndirimbo "Yaciye Ibintu", maze ababyinnyi be bazamuka ku rubyiniro bayibyina mu buryo bwashimishije benshi. Yakurikiyeho "Naramukundaga", indirimbo yaririmbanaga n’abafana be mu rukundo rwinshi.

King James, wakuriye muri Kina Music, yahise ahamagara Producer Ishimwe Clément ku rubyiniro, amucurangira kuri gitari indirimbo "Nta Mahitamo", imwe mu ndirimbo za mbere bakoranye. Nyuma yaho yongeye kuririmba "Ese Warikiniraga".

Yakomeje igitaramo aririmba "Birandega", "Ndagukunda" na "Poupette", yakiranywe urugwiro rwinshi n’abafana. Ababyinnyi be bongeye kuzamuka ku rubyiniro, bakomeza gususurutsa abitabiriye mbere y’uko aririmba "Narashize", indirimbo yasize benshi babyina mu byishimo byinshi

Mu gihe igitaramo cyari kigeze hagati, King James yafashe akanya ko kwifuriza isabukuru nziza umwe mu bafana be wari wayizihizaga. Abitabiriye bose bifatanyije na we kumuririmbira no kumwereka urukundo. Nyuma yaho yakomereje ku ndirimbo "Igitekerezo" na yo yakiriwe neza n’abari muri BK Arena.

King James yamaze isaha n’iminota 30 ari ku rubyiniro adahagarara, mbere yo gufata akaruhuko gato, mu gihe abafana bakomeje kumwereka ko bagifite inyota yo kumubona ari kuririmba.

Muri iki gitaramo kandi hafashwe umwanya wo kwibuka no guha icyubahiro abahanzi batakiri ku isi, barimo Yvan Buravan na Jay Polly.

Abitabiriye iki gitaramo bacanye amatoroshi ya telefoni mu gihe hacurangwaga indirimbo “Malayika” ya Yvan Buravan, mu rwego rwo kumwibuka no kugaragaza ko umuziki we ugifite umwanya ukomeye mu mitima y’abanyarwanda.

Nyuma yaho hakurikiyeho indirimbo “2x2” ya Jay Polly, na yo yaririmbwe mu buryo bwihariye, abafana bafatanya kuyiririmba mu gihe bibukaga uruhare yagize mu guteza imbere umuziki nyarwanda.

Ibi bihe byagaragaje urukundo n’icyubahiro abakunzi b’umuziki bakomeje kugirira aba bahanzi bombi batabarutse.





King James yakoze igitaramo cy’amateka gisoza ibitaramo bibiri byabereye muri BK Arena

IKAZE MU GICE CYA KABIRI CY'UMUNSI WA KABIRI W'IBITARAMO BYA KING JAMES

Nyuma y'akaruhuko kamaze iminota 20, King James yongeye kugaruka ku rubyiniro yambaye ikote ry'umweru. Mbere y'uko ahagera, yabanje kwakirwa n'itsinda ry'ababyinnyi ryasusurukije abafana binyuze mu mbyino zinyuranye, ibintu byagaragaje ko iki gitaramo cyari cyarateguwe ku rwego rwo hejuru.

Akimara kugera ku rubyiniro, King James yaririmbye indirimbo zirimo "Ndakwizera", "Abubu" na "Icyangobwa", abafana baririmbana na we kuva ku ntangiriro kugeza ku musozo.

Nk'uko yari yabigaragaje no ku munsi wa mbere w'iki gitaramo, yakomeje guha umwanya abandi bahanzi bafatanyije mu rugendo rwe rw'imyaka 20 amaze mu muziki. Yahamagaye ku rubyiniro P Fla, bafatanya kuririmba indirimbo yabo "Nisubiyeho", mbere y'uko akomereza ku ndirimbo "Yebaba We".

Bidatinze, yakiriye Mico The Best, bafatanya kuririmba "Umugati". Mico The Best na we yaboneyeho umwanya wo gususurutsa abafana aririmba zimwe mu ndirimbo ze zirimo "Igare", "Umutaka", "Millionaire (Miliyoneli)" na "Umunamba", nubwo yabikoze mu gihe gito.

Mu bahanzi bakiriwe mu buryo budasanzwe harimo na Uncle Austin, wakiranywe ibyishimo byinshi n'imbaga yari yuzuye muri BK Arena. Yafatanyije na Safi Madiba kuririmba indirimbo "Bagumfusha Ubusa", abafana bayiririmbana na bo.

Nyuma yabo, Riderman yageze ku rubyiniro, bafatanya na King James kuririmba indirimbo "Niko Nabaye", yakiriwe neza n'abari bitabiriye igitaramo.

King James yakomeje n'indirimbo "Nturare Utabivuze", mbere yo kwakira Chriss Eazy, bafatanya kuririmba indirimbo yabo "Wakanaka". Nyuma yaho yakomereje ku ndirimbo ye ikunzwe "Yantumye", akomeza gushimangira impamvu ari umwe mu bahanzi bafite ibigwi bikomeye mu muziki nyarwanda.





King James yakoze amateka mu bitaramo bibiri byabereye muri BK Arena

IKAZE MU GICE CYA GATATU CY'UMUNSI WA KABIRI W'IBITARAMO BYA KING JAMES

Mu gice cya gatatu cy'igitaramo cyo kwizihiza imyaka 20 amaze mu muziki, King James yakomeje gutanga ibyishimo ku buryo byagaragaraga ko abakunzi be batifuzaga ko igitaramo kirangira.

Agarutse nyuma y'akaruhuko, yinjiye ku rubyiniro mu buryo budasanzwe aherekejwe n'ababyinnyi babiri, batangira gususurutsa imbaga binyuze mu ndirimbo zirimo "Reka Parapara".

Yakomeje n'indirimbo "Ayo Arya ni Ayanjye" yakoranye na Bulldog ndetse bafatanyije kuyitaramira abakunzi be, yakiriwe neza n'abafana bari buzuye muri BK Arena.

King James yakomeje guhindura isura y'igitaramo azana abandi babyinnyi bari bambaye imyambaro idasanzwe, ibintu byarushijeho kucyongerera uburyohe. Indirimbo ye "Ganyobwe" yizihiye abantu ibihumbi bari muri BK Arena bizihizanya nawe imyaka 20 amaze mu muziki.

Mu gihe igitaramo cyari kigeze ku musozo, MC Tino yasabye abari bitabiriye gucana amatara ya telefone zabo, maze bose barabikora. Muri uwo mwanya wihariye, King James yaririmbye indirimbo "Zari Inzozi", akomereza kuri "Buhoro Buhoro", ibintu byarushijeho gukora ku mitima y'abari aho.

Mbere yo gusoza, King James yashimiye byimazeyo abafana bitabiriye ibitaramo uko ari biniri, avuga ko bafatanyije kwandika amateka mashya. Yanashimiye umuryango we witabiriye igitaramo by'umwihariko nyina, abaterankunga, itsinda ryose bafatanyije gutegura igitaramo n'abandi bose bagize uruhare mu rugendo rwe rw'imyaka 20 amaze mu muziki.

Yasoje asaba abafana kuririmbana na we indirimbo "Ndagutegereje", maze ahuriza hamwe ababyinnyi be bose ku rubyiniro bafatanyiriza hamwe gushimira imbaga yari yitabiriye. Byari ibihe byuzuyemo amarangamutima n'ibyishimo, benshi bakomeza kuririmba n'ubwo igitaramo cyari kirangiye.

Uyu munsi wa kabiri w'ibitaramo bye wabaye uw'amateka kuri King James. Ni ibitaramo yakoze mu rwego rwo kwizihiza imyaka 20 amaze mu muziki, ashimangira umwanya we nk'umwe mu bahanzi bafite amateka akomeye mu muziki nyarwanda ndetse na Afrika y'Iburasirazuba.

Ibi bitaramo yakoze byamugize umuhanzi wa mbere mu Rwanda wanditse amateka yo gukorera ibitaramo bibiri muri BK Arena ku minsi ibiri ikurikirana, kandi amatike agashira ku isoko. Bizahora byibukwa mu mateka n'abakunzi b'umuziki nyarwanda.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...