Ni
igitaramo cyabereye muri BK Arena, cyari cyuzuyemo indirimbo zakunzwe, amashyi
n'impundu. Ariko hagati muri ibyo byishimo, habaye umwanya wahinduye isura
yacyo, aho amarangamutima yasimbuye urusaku rw'ibyishimo.
King
James yahagaritse kuririmba, acecekesha imbaga yari yuzuye muri BK Arena, maze
atangira kuvuga umuntu yavuze ko afite umwanya udasanzwe mu rugendo rwe
rw'ubuhanzi.
Yahise
ahamagara ku rubyiniro Ishimwe Clement, washinze Kina Music, amwakirana
icyubahiro gikomeye, mbere yo gusobanurira abakunzi be impamvu yihariye
yashakaga ko uwo mugabo amuhagarara iruhande muri iryo joro.
Uyu
muhanzi yavuze ko hari igihe yigeze kugera mu bihe byamuciye intege ku buryo
yumvaga atakibona impamvu yo gukomeza gukora umuziki.
Yavuze
ko icyo gihe yari ageze aho atakibona icyerekezo, ndetse no gusezera ku muziki
bikaba byari biri mu byo yatekerezaga.
Mu
gusobanura uko byagenze, King James yagize ati: "Maze kugera aho numva
sinzi icyo nakora, nacitse intege. Ni Clement wamfashije kongera kwiyizera,
anangira inama yo gutangira gukora indirimbo zituje."
Aya
magambo yahise akurikirwa n'amashyi menshi yaturutse mu bihumbi by'abari muri
BK Arena, benshi bagaragaza ko batari bazi uruhare Clement Ishimwe yagize mu
kubaka kimwe mu bihe by'ingenzi byaranze umuziki wa King James.
Ni
amagambo yanibukije benshi uburyo hari abantu bakorera inyuma y'abahanzi,
bakagira uruhare rukomeye mu gutuma bakomeza urugendo rwabo n'ubwo akenshi
batamenyekana cyane.
Nyuma
yo kumushimira imbere y'imbaga, King James yahise amusaba kwifatanya na we ku
rubyiniro.
Clement
Ishimwe yicaye kuri piano y'umweru yari yateguwe mu buryo bwihariye, itatswe
indabo, maze bombi batangira gucuranga no kuririmba zimwe mu ndirimbo zabaye
inkingi z'umwuga wa King James.
Bahereye
ku ndirimbo "Amahitamo", bakurikizaho "Ese Warikiniraga",
indirimbo zose zasubiwemo n'abafana ijambo ku rindi, ibintu byagaragaje uburyo
zakomeje kubaho mu mitima y'abakunzi b'umuziki nyarwanda n'ubwo hashize imyaka
myinshi zisohotse.
Ni
umwe mu myanya wagoye benshi kwihangana, kuko wari urenze kuba igitaramo
gisanzwe, ahubwo wari ubuhamya bw'uko ubufasha umuntu ahabwa mu bihe bikomeye
bushobora guhindura amateka ye.
Knowless na we yongeye
kongera uburemere bw'uwo mwanya
Mu
gihe King James na Clement Ishimwe bari bagihagaze ku rubyiniro,
insakazamashusho za BK Arena zahise zigaragaza Butera Knowless wari wicaye mu
bafana.
Akimara
kugaragara kuri ecran, imbaga yose yahise imwakirana impundu n'amashyi menshi,
ibintu byarushijeho kongera uburemere bw'uwo mwanya, cyane ko Knowless na we
ari umwe mu bahanzi bakuriye muri Kina Music, inzu ifitanye amateka akomeye na
Clement Ishimwe.
N'ubwo
atigeze aza ku rubyiniro muri uwo mwanya, kuba yagaragaye byonyine byongeye
kwibutsa benshi uruhare Kina Music yagize mu kuzamura bamwe mu bahanzi bafite
amazina akomeye mu Rwanda.
Inkuru yihishe inyuma
y'intsinzi
Mu
myaka 20 ishize, King James yubatse izina rikomeye mu muziki nyarwanda binyuze
mu ndirimbo zakunzwe zirimo Yibuke, Uri Mwiza, Ntizongera, Biracyaza,
Ndagukunda n'izindi nyinshi.
Ariko
amagambo yavuze muri BK Arena yerekanye ko inyuma y'izo ntsinzi zose hari ibihe
bikomeye yanyuzemo, ndetse hakaba n'umuntu wamubereye urumuri igihe yari hafi
kuzimya inzozi ze.
Ni ubutumwa bwasize benshi batekereza ko hari igihe ijambo rimwe, inama imwe cyangwa umuntu umwe ushobora guhindura ubuzima bw'undi, ndetse akamufasha gukomeza urugendo rwari rugiye kurangirira hagati.

King James yashimye Ishimwe Clement watumye atava mu muziki agakomeza gusigasira impano ye

King James ari ku rubyiniro yaririmbye indirimbo ze zamenyekanye kuva mu myaka 20 ishize ari mu muziki, ashimangira ibigwi bye
