Zaba Missed Call amaze iminsi yifashisha imbuga
nkoranyambaga ze agaragaza ko yahurije muri filime “Love and Drama " Nkusi Lynda
witabiriye Miss Rwanda 2020&2022, Umukundwa Clemence [Cadette] witabiriye
Miss Supranational n’abandi.
Ni filime y’uruhererekane irimo urukundo n’ubuzima
busanzwe itangira gutambuka ku rubuga rucururizwaho ibihangano by’abahanzi mu Inganda
Ndangamuco, King James aherutse kumurikira Abanyarwanda yise wwww.zanatalent.com.
Iyi filime yanditswe kuri paji nyinshi, izabanza
gusohoka ari ibice icumi (10) bigize Season ya mbere. Ariko buri Cyumweru,
abantu bazajya bareba ibice bibiri gusa kugeza igeze ku bice icumi (10),
bakomereze kuri ‘Season’ ya kabiri.
Umuntu azishyura 5000 Frw akoresheje uburyo butandukanye
burimo ubwa Mobile Money ku rubuga Zanatalent arebe iyi filime kugeza irangiye.
Yakinnyemo abakinnyi basanzwe bazwi muri filime
Nyarwanda, abahanzi, abayobozi n’abandi.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 20 Mata
2022, kuri Kigali Marriott Hotel nibwo King James yagiranye amasezerano na Zaba
yo gutangira kunyuza ku rubuga rwe iyi filime.
Yitezweho guhishura byinshi ku rukundo rwa Zaba, Nkusi
Lynda na Umukundwa Clemence.
King James yabwiye INYARWANDA ko yagiranye amasezerano
na Zaba kubera ko ‘Love and Drama’ ari filime buri wese afitiye amatsiko, kandi
bikaba bizatanga umusaruro ufatika ku basanzwe ari abakinnyi ba filime mu
Rwanda.
Ati “Nibaza ko atari njye gusa ufitiye amatsiko iriya
filime. Twese dufite amatsiko muri rusange y’ibintu bikubiyemo. Njyewe rero
nyuma yo kubibona nishimiye ko byacaho, kuko nziko abantu bazabikunda, ni
ibintu byiza byateguwe."
“Bafashe umwanya wabo babikora neza, harimo amakuru
menshi. Ni ikintu umuntu areba akumva ashatse kumenya igikurikiyeho, nibaza y’uko
bizagira umusaruro munini cyane ku bantu basanzwe bakina filime hano mu Rwanda.
Narabikunze njyewe ku bwanjye kandi nibaza ko abantu benshi bazabikunda."
King James yavuze ko atatangaza amafaranga yishyuye
Zaba kugira ngo iyi filime ayishyire kuri Zana Talent, ariko kandi ngo hari
ijanisha ry’amafaranga ahabwa uwazanye igihangano.
Zaba yabwiye INYARWANDA yahisemo ko filime ye inyura
kuri Zana Talent kubera ko ari urubuga abona ruzamuzanira inyungu bitandukanye
na Youtube.
Uyu mukinnyi wa filime, yavuze ko uretse ko uretse iyi
filime ‘Love and Drama’ kuri uru rubuga hazajya hanacaho filime izagaragaza
ukuri ku idini ya Islam.
Ni filime avuga ko bahisemo gutegura biturutse ku
myimvurire abantu bafite ku idini ya Islam.
Ndetse barashaka kuyishyira ahagaragara muri iki gihe
aba Islam bakiri mu gisibo. Ati “Hagati aho dufite n’indi filime twageneye aba
Islam muri iki gihe cy’igisibo nayo izaba iriho ariko ukwayo […] Ni filime
twabwira aba Islam bose ko baza bakareba ni nziza."
“Ni iyerekana mbese isanaho ishyigikira aba Islam mu
rwego rw’uko nk’abantu basabye idini rya Islam bakiyitirira Islam bigatuma
wenda abantu batekereza (…)
“Nk’ubu ng’ubu hari abantu batekereza ko aba Islam ari
abicanyi, hari abantu bumva y’uko umu-Islam ari umuntu w’umugome. Iyo filime
rero twayishyizeho mu rwego rwo kuyitura aba Islam kugira ngo twerekane ko
Islam ni idini nk’ayandi. Ni idini ryiza n’ubwo hatabura abayisebya."
Zaba yavuze ko guhera ku gice cya gatatu, abantu
bazabona ko hari imbaraga z’abantu babashyigikiye kuko bahise bahindura
ibikoresho bakoreshaga mu gufata ayo mashusho n’ibindi bigaragaza ko bitondoye
itegurwa ry’iyi filime. 
King James yagiranye amasezerano na Zaba Missed Call yo
gucuruza filime ye yise “Love and Drama " 
Zaba Missed Call yavuze ko kuri Zana Talent hazaba
harimo na filime igaragaza ukuri ku idini ya Islam

King James yavuze ko hari ijanisha ry’amafaranga rihabwa
ushyize ibihangano ku rubuga yashinze 
Zaba yavuze ko filime ‘Love and Drama’ izahishura
byinshi ku mubano we na Nkusi Lynda na Umukunda Clemence wamamaye nka Cadette

Kuri uyu wa Gatatu, nibwo King James na Zaba bashyize
umukono ku masezerano, mu muhango wabereye muri Kigali Marriot Hotel

Zaba avuga ko igihe kigeze kugira ngo abanyarwanda
bacururize ibihangano byabo ku mbuga zo mu Rwanda

King James yavuze ko album ye yumvise cyane ku rubuga
rwe, akizeza ko mu minsi iri imbere azatangira kuyishyira kuri Youtube 
Iyi filime izagaragaza impamvu Nkusi Lynda yitabiriye
Miss Rwanda, impamvu yavuyemo n’ibindi 
Izanavuga ku rukundo rwa Zaba na Umukundwa Clemence
[Cadette]

Ibyo benshi bibaza ku buzima n’urukundo rwa Zaba na
Umukundwa Clemence ndetse na Nkusi Lynda bizagaragara muri ‘Love and Drama’
REBA MU MASHUSHO UKO BYARI BIMEZE MU KIGANIRO N'ITANGAZAMAKURU
AMAFOTO: Sangwa Julien-INYARWANDA.COM
VIDEO: Jean de Dieu Iradukunda-InyaRwanda.com
