Yabitangaje
kuri uyu wa Kabiri, tariki 17 Kamena 2025, mu kiganiro n’itangazamakuru
cyabereye muri Intare Conference Arena, ari kumwe n’abandi bahanzi batandatu
bazifatanya muri ibi bitaramo bizazenguruka u Rwanda.
King
James yabwiye InyaRwanda ko ibi bitaramo ari amahirwe kuri we yo kongera guhura
n’abafana be hirya no hino mu gihugu, no gutangira urugendo rwo gutegura
igitaramo nyamukuru yifuza kuzakorera i Kigali, aho azasozereza urugendo rwo
kwizihiza imyaka 20 amaze mu muziki.
“Bizaba
rero inzira nziza ku giti cyanjye no ku bandi bashobora kutazitabira igitaramo
cya nyuma. Ndifuza ko igitaramo kinini nzagikorera i Kigali, ariko ibi bitaramo
bya MTN Iwacu Muzika ni amahirwe ku bafana bo mu ntara badashobora kuza i
Kigali. Ni intangiriro nziza y’ibyo nteganya,” — King James.
Uyu
muhanzi avuga ko afite umugambi wo gukora ibitaramo bikomeye mu Burayi, Leta
Zunze Ubumwe za Amerika, n’ahandi ku Isi, byose bigasozwa n’igitaramo gikomeye
i Kigali, nk’umusozo w’imyaka 20 y’urugendo rwe mu muziki.
King
James yanibukije uburyo mu 2024 yakiriwe n’imbaga y’abafana mu bitaramo
bitandukanye byabereye mu ntara ubwo yaririmbaga mu bikorwa byo kwamamaza
Umukuru w’Igihugu, ibintu avuga ko byamweretse ko agifite umubano ukomeye
n’abanyarwanda.
MTN
Iwacu Muzika Festival 2025: Urugendo ruzenguruka u Rwanda
Iri serukiramuco ry’umuziki rizatangira ku wa 5 Nyakanga 2025, rizenguruke intara zose z’u
Rwanda, hagamijwe guteza imbere impano z’abahanzi nyarwanda no kubahuza n’abafana
babo. Dore uko gahunda y’ibi bitaramo iteye:
•
Musanze – 5 Nyakanga 2025
•
Gicumbi – 12 Nyakanga 2025
•
Nyagatare – 19 Nyakanga 2025
•
Ngoma – 26 Nyakanga 2025
•
Huye – 2 Kanama 2025
•
Rusizi – 9 Kanama 2025
•
Rubavu – 16 Kanama 2025 (Ahasorezwa)
Ku
nshuro ya kabiri yikurikiranya, umukobwa umwe ni we uri mu bahanzi bazaririmba
muri ibi bitaramo. Mu 2024, Bwiza ni we wenyine wari uhagarariye abahanzi
b’igitsinagore, kandi n’uyu mwaka bikaba byarasubiwemo.
MTN
Iwacu Muzika Festival itewe inkunga na MTN Rwanda, hamwe n’abandi baterankunga
barimo abafatanyabikorwa batandukanye bagamije guteza imbere umuziki nyarwanda.
King
James yavuze ko MTN Iwacu Muzika Festival ari igice cy’ingenzi mu myiteguro yo
kwizihiza imyaka 20 amaze mu muziki
Maze imyaka 20 nshimisha abantu ibihumbi ku Isi, kandi sinzatezuka ku ntego yanjye- King James
KANDA HANO UREBE IKIGANIRO CYIHARIYE TWAGIRANYE N'UMUHANZI KING JAMES UZARIRIMBA MURI MTN IWACU MUZIKA FESTIVAL