King James yagaragaje ibitaramo bya MTN Iwacu Muzika nk'inzira yo kwitegura kwizihiza imyaka 20 mu muziki- VIDEO

Imyidagaduro - 18/06/2025 6:38 AM
Share:

Umwanditsi:

King James yagaragaje ibitaramo bya MTN Iwacu Muzika nk'inzira yo kwitegura kwizihiza imyaka 20 mu muziki- VIDEO

Umuririmbyi Ruhumuriza James wamamaye nka King James, yatangaje ko yitegura ibitaramo bikomeye bizazenguruka Isi, aho azaba yizihiza imyaka 20 amaze mu muziki, yemeza ko MTN Iwacu Muzika Festival ari imwe mu nzira zimufasha gutegura icyo gikorwa gikomeye.

Yabitangaje kuri uyu wa Kabiri, tariki 17 Kamena 2025, mu kiganiro n’itangazamakuru cyabereye muri Intare Conference Arena, ari kumwe n’abandi bahanzi batandatu bazifatanya muri ibi bitaramo bizazenguruka u Rwanda.

King James yabwiye InyaRwanda ko ibi bitaramo ari amahirwe kuri we yo kongera guhura n’abafana be hirya no hino mu gihugu, no gutangira urugendo rwo gutegura igitaramo nyamukuru yifuza kuzakorera i Kigali, aho azasozereza urugendo rwo kwizihiza imyaka 20 amaze mu muziki.

“Bizaba rero inzira nziza ku giti cyanjye no ku bandi bashobora kutazitabira igitaramo cya nyuma. Ndifuza ko igitaramo kinini nzagikorera i Kigali, ariko ibi bitaramo bya MTN Iwacu Muzika ni amahirwe ku bafana bo mu ntara badashobora kuza i Kigali. Ni intangiriro nziza y’ibyo nteganya,” — King James.

Uyu muhanzi avuga ko afite umugambi wo gukora ibitaramo bikomeye mu Burayi, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, n’ahandi ku Isi, byose bigasozwa n’igitaramo gikomeye i Kigali, nk’umusozo w’imyaka 20 y’urugendo rwe mu muziki.

King James yanibukije uburyo mu 2024 yakiriwe n’imbaga y’abafana mu bitaramo bitandukanye byabereye mu ntara ubwo yaririmbaga mu bikorwa byo kwamamaza Umukuru w’Igihugu, ibintu avuga ko byamweretse ko agifite umubano ukomeye n’abanyarwanda.

MTN Iwacu Muzika Festival 2025: Urugendo ruzenguruka u Rwanda

Iri serukiramuco ry’umuziki rizatangira ku wa 5 Nyakanga 2025, rizenguruke intara zose z’u Rwanda, hagamijwe guteza imbere impano z’abahanzi nyarwanda no kubahuza n’abafana babo. Dore uko gahunda y’ibi bitaramo iteye:

• Musanze – 5 Nyakanga 2025

• Gicumbi – 12 Nyakanga 2025

• Nyagatare – 19 Nyakanga 2025

• Ngoma – 26 Nyakanga 2025

• Huye – 2 Kanama 2025

• Rusizi – 9 Kanama 2025

• Rubavu – 16 Kanama 2025 (Ahasorezwa)

Ku nshuro ya kabiri yikurikiranya, umukobwa umwe ni we uri mu bahanzi bazaririmba muri ibi bitaramo. Mu 2024, Bwiza ni we wenyine wari uhagarariye abahanzi b’igitsinagore, kandi n’uyu mwaka bikaba byarasubiwemo.

MTN Iwacu Muzika Festival itewe inkunga na MTN Rwanda, hamwe n’abandi baterankunga barimo abafatanyabikorwa batandukanye bagamije guteza imbere umuziki nyarwanda. 

King James yavuze ko MTN Iwacu Muzika Festival ari igice cy’ingenzi mu myiteguro yo kwizihiza imyaka 20 amaze mu muziki

Maze imyaka 20 nshimisha abantu ibihumbi ku Isi, kandi sinzatezuka ku ntego yanjye- King James

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO CYIHARIYE TWAGIRANYE N'UMUHANZI KING JAMES UZARIRIMBA MURI MTN IWACU MUZIKA FESTIVAL


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...