King James na Jay Polly,umwe aratahana milinoni 24 z'amanyarwanda. Amahirwe uyaha nde?

- 28/07/2012 12:00 AM
Share:

Umwanditsi:

King James na Jay Polly,umwe aratahana milinoni 24 z'amanyarwanda. Amahirwe uyaha nde?

Uyu munsi nibwo hasozwa urugendo rw’amezi atandatu abahanzi King James na Jay Polly barangije bahatanira akayabo ka miliyoni 24 z’amafaranga y’ u Rwanda.

Amarushanwa yatangiye harimo abahanzi 20 none aba babiri nibo babashije kugera mu kiciro cya nyuma yo kugenda bahigika abo bari bahanganye.

Amatora yarangiye, igisigaye ni ukuza gutangarizwa uwatsinze hagati ya King James ukora injyana ya RnB na Jay Polly usanzwe akora injyana ya Hip Hop.

Aba bahanzi bagaragaje imbaraga bafite mu muziki kuva cyera. Ibi bikagaragazwa n’uburyo babashije kugenda bahigika bagenzi babo kugeza kuri uyu munota.

REBA KING JAMES ARIRIMBA MURI LIVE SHOW:

REBA ARIRIMBA MURI ROADSHOW:

Mu gihe kuri uyu mugoroba ari bwo haza kumenyekana umuhanzi uza kwegukana akayabo ka Milioni 24 hagati ya King James na Jay Polly aho haza gutangazwa uwatsinze iri rushanwa rya Primus Guma Guma Super Star II kuri Stade Amamhoro I Remera, imitima ya benshi cyane cyane abafana b’aba bombi iriho iribaza ni inde uza gutsinda.

REBA JAY POLLY ARIRIMBA MURI LIVE SHOW:

MURI ROADSHOW:

Igihangange muri Muzika Jason Derulo nawe yaraye asesekaye i Kigali aho yaje kuririmbira muri iki gitaramo kiza gutangira guhera ku isaha ya Saa kumi n’imwe z’umugoroba.

Iki gitaramo kiraza kuba kiri Live, bivuze ko yaba Jason Derulo yaba King James hamwe na Jay Polly bose baririmba babacurangira.

Kwinjira muri iki gitaramo ni amafaranga 1000 ahasanzwe na 5000 mu myanya y’icyubahiro. Nyuma y’iki gitaramo, hateganyijwe kuba After Party iza kubera I Nyarutarama muri K Club.

Umutekano muri iki gitaramo uraba wakajijwe, dore ko umwaka ushize ubwo hatangazwaga utwaye iri rushanwa, abafana bamwe batishimiye uko byagenze bagatera maabuye.

Reba uko byari byifashe:

Jean Paul IBAMBE.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...