Muri Nzeri 2019, ni bwo Zizou
yatangaje ko agiye gushyira hanze mixtape yise 5/5 Experience, bitewe n’uko
indirimbo zamubanye nyinshi yahisemo kuyihinduramo Album y’indirimbo 17 iriho
nka ‘Karibu nyumbani’ na ‘Iyo byanze’ zasohotse.
Aherutse kubwira INYARWANDA ati
“Indirimbo zahise zimbana nyinshi biba ngombwa ko nyihinduramo album. Kuri
‘mixtape’ zari kuba indirimbo esheshatu ariko urumva hari indirimbo ubwo ntari
gusohora kubera ko urumva mba maze igihe kinini ndi kuzikora."
“Byari kunsaba ko nsohora nka
‘mixtape’ eshatu kandi urumva iyo indirimbo itinze cyane biba ari ikibazo. Biba ngombwa
ko rero nsohora album."
Akomeza avuga ko yanafashe icyemezo
cyo gukora album bitewe n’uko igihe cyose yari amaze nta album yagiraga.
Akavuga kandi ko iyi album agiye gusohora izumvikanamo indirimbo ze zo hambere
yavuguruye mu buryo bugezweho.
Zizou yavuze ko iyi Album ye izaba
iriho indirimbo 17 kandi yayise ‘5/5 Experience’ mu kumvikanisha urugendo rwe
mu muziki, ubumenyi yavomye n’ibindi mu muziki n’abo bawuhuriyemo.
Mu ijoro ry’uyu wa Mbere tariki 8
Gashyantare 2022, Zizou yakomeje urugendo rwo gusohora indirimbo zigize Album
ye ya mbere asohora iyitwa ‘Ubanza nkuze’ yahurijemo abahanzi bakomeye nka King
James, Bruce Melodie, Bull Dogg, Social Mula na King James.
Muri iyi ndirimbo, Safi Madiba
aririmba avuga ko ahozwa ku nkeke n’abamubwira ko yakoze ubukwe igice, akumvikanisha
ko igihe nikigera ubukwe buzataha, abantu bakizihirwa.
Ati “Mpora ku nkeke ijoro n'amanywa
Madiba ntubyara, sinjye wanze ibyiza ngo nakoze ubukwe igice igihe nikigera
ni ukuri muzanywa,"
Avuga ko abona buri munsi ingo zihora
zisenyuka, ngo akomeje kwisuganya igihe nikigera ‘nzabukora’.
Judithe aherutse gutangaza ko inda
yari atwitiye Safi yavuyemo bari muri Canada. Akavuga ko kuba Safi avuga ko
bakoze ubukwe igice atari byo. Ati “…Niba yarakoze ubukwe igice se ahubwo wenda nashaka abe atarabukoze, ibyo se arabwira nde!"
Judithe avuga ko kuba we na Safi Madiba batarasezeranye imbere y’Imana mu rusengero rw’Abadiventisite byatewe n’uko yari amaze igihe kinini atajya gusenga. Bombi basezeranye imbere y’amategeko y’u Rwanda habaho n’umuhango wo gusaba no gukwa.

King James abwira abantu kutamwihutishiriza
kurushinga, bitazatuma ahubuka
Muri iyi ndirimbo, Bruce Melodie
aririmba avuga ko nta mukunzi afite, kandi urukundo rwo hanze ntirwamuhiriye

Social Mula aririmba avuga ko iby’ubu
bitoroshye, bisaba kubanza kwiga neza ikibuga

Bull Dogg avuga ko umukunzi we
batahuje mu mashyi no mu mudiho
Safi Madiba mu ndirimbo ‘Ubanza nkuze’
asubiza abamuhoza ku nkeke, akavuga ko atari we wanze ibyiza
KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ‘UBANZA NKUZE’ YA PRODUCER DJ ZIZOU AL PACINO