King James, Bruce Melodie, Bull Dogg, Social Mula bahuriye mu ndirimbo na Safi asubiza abavuga ko yakoze ubukwe igice-YUMVE

Imyidagaduro - 08/02/2022 8:49 AM
Share:

Umwanditsi:

King James, Bruce Melodie, Bull Dogg, Social Mula bahuriye mu ndirimbo na Safi asubiza abavuga ko yakoze ubukwe igice-YUMVE

Producer Zizou Al Pacino yahurije abahanzi King James, Bruce Melodie, Bull Dogg, Social Mula na Safi Madiba ubarizwa muri Canada mu ndirimbo yise “Ubanza nkuze " iri kuri Album ye nshya yise “Mixtape 5/5 Experience."

Muri Nzeri 2019, ni bwo Zizou yatangaje ko agiye gushyira hanze mixtape yise 5/5 Experience, bitewe n’uko indirimbo zamubanye nyinshi yahisemo kuyihinduramo Album y’indirimbo 17 iriho nka ‘Karibu nyumbani’ na ‘Iyo byanze’ zasohotse.

Aherutse kubwira INYARWANDA ati “Indirimbo zahise zimbana nyinshi biba ngombwa ko nyihinduramo album. Kuri ‘mixtape’ zari kuba indirimbo esheshatu ariko urumva hari indirimbo ubwo ntari gusohora kubera ko urumva mba maze igihe kinini ndi kuzikora."

“Byari kunsaba ko nsohora nka ‘mixtape’ eshatu kandi urumva iyo indirimbo itinze cyane biba ari ikibazo. Biba ngombwa ko rero nsohora album."

Akomeza avuga ko yanafashe icyemezo cyo gukora album bitewe n’uko igihe cyose yari amaze nta album yagiraga. Akavuga kandi ko iyi album agiye gusohora izumvikanamo indirimbo ze zo hambere yavuguruye mu buryo bugezweho.

Zizou yavuze ko iyi Album ye izaba iriho indirimbo 17 kandi yayise ‘5/5 Experience’ mu kumvikanisha urugendo rwe mu muziki, ubumenyi yavomye n’ibindi mu muziki n’abo bawuhuriyemo.

Mu ijoro ry’uyu wa Mbere tariki 8 Gashyantare 2022, Zizou yakomeje urugendo rwo gusohora indirimbo zigize Album ye ya mbere asohora iyitwa ‘Ubanza nkuze’ yahurijemo abahanzi bakomeye nka King James, Bruce Melodie, Bull Dogg, Social Mula na  King James.

Muri iyi ndirimbo, Safi Madiba aririmba avuga ko ahozwa ku nkeke n’abamubwira ko yakoze ubukwe igice, akumvikanisha ko igihe nikigera ubukwe buzataha, abantu bakizihirwa.

Ati “Mpora ku nkeke ijoro n'amanywa Madiba ntubyara, sinjye wanze ibyiza ngo nakoze ubukwe igice igihe nikigera ni ukuri muzanywa,"

Avuga ko abona buri munsi ingo zihora zisenyuka, ngo akomeje kwisuganya igihe nikigera ‘nzabukora’.

Judithe aherutse gutangaza ko inda yari atwitiye Safi yavuyemo bari muri Canada. Akavuga ko kuba Safi avuga ko bakoze ubukwe igice atari byo. Ati “…Niba yarakoze ubukwe igice se ahubwo wenda nashaka abe atarabukoze, ibyo se arabwira nde!"

Judithe avuga ko kuba we na Safi Madiba batarasezeranye imbere y’Imana mu rusengero rw’Abadiventisite byatewe n’uko yari amaze igihe kinini atajya gusenga. Bombi basezeranye imbere y’amategeko y’u Rwanda habaho n’umuhango wo gusaba no gukwa.


King James abwira abantu kutamwihutishiriza kurushinga, bitazatuma ahubuka

 Muri iyi ndirimbo, Bruce Melodie aririmba avuga ko nta mukunzi afite, kandi urukundo rwo hanze ntirwamuhiriye 

Social Mula aririmba avuga ko iby’ubu bitoroshye, bisaba kubanza kwiga neza ikibuga

 

Bull Dogg avuga ko umukunzi we batahuje mu mashyi no mu mudiho 

Safi Madiba mu ndirimbo ‘Ubanza nkuze’ asubiza abamuhoza ku nkeke, akavuga ko atari we wanze ibyiza

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ‘UBANZA NKUZE’ YA PRODUCER DJ ZIZOU AL PACINO

"


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...