Mu
myaka ishize, ni bwo abanyarwanda babonye umuhanzi ukiri muto, Manick, nyuma y’uko
yari amaze gukorana indirimbo na King James bise “Akayobe”.
Nyuma
yo gushyira hanze iyi ndirimbo, yahise yerekeza hanze y’u Rwanda mu bikorwa be
bwite abanyarwanda bategereza ko yakongera gushyira hanze indirimbo ya kabiri
baraheba, gusa bijyanye n’uko atabarizwaga mu Rwanda.
Nyuma
y’umwaka urenga, uyu muhanzi agiye kongera kugaruka mu Rwanda aho azaba
yitabiriye igitaramo cya King James kizaba tariki ya 01/08/206 muri BK Arena.
Amakuru yizewe ahari, ni uko uyu musore azava mu Rwanda yongeye gukorana n’abandi bahanzi bagenzi be bo mu Rwanda ndetse akazanasoza imwe mu mishinga y’indirimbo yakoreye aho ari.

Reba indirimbo "Akayobe" ya Manick Yani na King James
