Kuri uyu wa Gatanu tariki 11
Ugushyingo 2022, ni bwo Kina Rwanda yamuritse iki gitabo mu gikorwa cyabereye ku
isomero rusange rya Kigali (Kigali Public Library).
Iki gitabo kirimo imikino y’abana
b’impinja (Iboneka kuri paji ya gatanu), imikino y’ibitambambuga (iboneka kuri
paji ya 9) n’imikino igenewe abana bakuru (iboneka kuri paji ya 15).
Kiri mu mabara y’umuhondo, ubururu,
umutuku n’andi aryoheye ijisho ry’abakiri bato ndetse n’ababyeyi.
Ijambo ry’ibanze ry’iki gitabo rivuga
ko “Uko ugenda uhinduranya impapuro zikigize, uramenya imikino mishya cyangwa
ugire n’urukumbuzi kuko uza kwibuka imikino ushobora kuba warakinnye ukiri
umwana."
Rigakomeza rigira riti “Iki gitabo
cyatunganyijwe ngo gihe ababyeyi n’abandi barezi inama z’uburyo bakina imikino
hagamijwe gufasha abana mu mikurire yabo, ari na ko habyazwa umusaruro amahirwe
yo kunguka ubumenyi binyuze muri iyi mikino."
Mu mikino abana bigiramo ubumenyi
bubafasha kubana neza n’abandi, kwibuka no gufata mu mutwe ibyo bize,
gusobanukirwa amarangamutima yabo n’ay’abandi, kugorora no kubaka umubiri
ndetse no guhanga udushya.
Iki gitabo cyamuritswe uyu munsi,
kigabanyijemo ibice bibiri by’ingenzi: Igice cya mbere kiva imuzingo imikino
y’abana b’impinja n’ibitambambuga, na ho igice cya kabiri kikerekana ingero
z’imikino y’abantu bakuru.
Buri mukino ufite izina, ibikoresho bisabwa,
amabwiriza, amakuru ku bawukina ndetse n’ubumenyi abana bazungukira muri uwo
mukino.
Kumurika iki gitabo byitabiriwe
n’ababyeyi bakoranye na Kina Rwanda, Isomero Rusange rya Kigali ‘Kigali Public
Library’, abanyamakuru bahuguwe na Kina Rwanda ku bijyanye n’imikino y’abana
n’abandi batandukanye bumva akamaro k’imikino ku buzima bw’abana.
Malik Shaffy Lizinde uhagarariye Kina
Rwanda, yavuze ko Kina Rwanda yatangijwe kugira ngo ababyeyi babone ko iyo ‘abana
bari gukina baba bari kwiga’. Ibi binashimangirwa no kuba iyo umwana akivuka atangira gukina.
Yavuze ko hakozwe ubukangurambaga
butandukanye mu Rwanda mu kugaragaza akamaro ko gukina, bituma batekereza gukora iki gitabo gikubiyemo iyi mikino.
Ati “Icyo muri Kina Rwanda twakoze,
twagiye dukora ubukangurambaga bwinshi ndetse n’ibikorwa bitandukanye kugira
ngo Abanyarwanda muri rusange bashobore gusobanukirwa no gukina icyo ari cyo."
Akomeza ati “Ni muri urwo rwego
rwakoze kano gatabo (agatabo k’imikino) kubera ko twasanze ni byiza ko abantu
basobanukirwa gukina ni iki? (…) Twaravuze tuti buri mukino wa Kina Rwanda ufite
ikintu ushobora kwigisha abantu noneho dukusanya imikino igera kuri 21 aba
ariyo dushyira hamwe."
Malik avuga ko iki gitabo kizajya
ahantu hatandukanye mu gihugu’. Kandi Kina Rwanda yiteguye gukora byinshi mu
gufasha abana gukina imikino itandukanye.
Yavuze ko mu bafatanyabikorwa bafite
harimo na Kigali Public Library ibafasha mu bikorwa bitandukanye byari buri munsi.
Ati “Ni ibintu batekerezaho cyane ku kuba umwana yakunguka ubumenyi mu gihe ari
gukina."
Maliky Shaffy avuga ko ‘gukina
n’umwana ari ukumufasha mu mikurire ye’. Kandi ngo ushobora kumenya umwana
bitewe n’uko mukina.
Malik avuga ko bitoroshye kumenya
amafaranga yashowe mu gukora aka gatabo, kubera ko hari abafatanyabikorwa
babashyigikiye. Ati “Ntabwo kano gatabo kagurishwa."
Rusera Tessy, umukozi muri Kigali
Public Library yavuze ko bafatanyije na Kina Rwanda ‘kubera ko badufashirisha
abantu batugana’. Avuga ko iki gitabo Kina Rwanda yamuritse, kizifashishwa
cyane n’abana bagana iri somero n’ababyeyi.
Yavuze ko gufatanya na Kina Rwanda biri no muri gahunda yo guteza imbere umuco wo gusoma.
Ati “Icyo dushaka guteza imbere ni
ukumenya gusoma no kuvumbura n’icyo dukora hano kuri Kigali Public Library.
Kandi tuzi neza ntabwo bikorwa gusa, twifashisha igitabo cyonyine, twifashisha
ibindi bintu.
"Twifashisha abarezi batandukanye
bajya badufasha muri iki kigo cyacu, twifashisha imikino itandukanye tujya
dukora, ariko ibyo byose twarabyikorera hano duhuye na Kina Rwanda twasanze rero
ko hari byinshi twabigiraho kugira ngo bagere ahantu badukorera iki gitabo
kinafasha ababyeyi."
Iki gitabo cyashyizwe muri Kigali
Public Library, kandi kiraboneka ku rubuga rwa internet rwa Kina Rwanda.
Umubyeyi wese ufite internet ashobora ku gisoma.
Binateganyijwe, iki gitabo kizagezwa mu masomero arenga 70 ari mu gihugu, aho babyeyi bashobora kujya bagisoma.
Hari
na gahunda yo kubaka ahantu habugenewe, aho abana bazajya bajya bagasomerayo iki gitabo.
Hazabaho no guhitamo ababyeyi bamwe
na bamwe bagiye bakorana na Kina Rwanda mu bihe bitandukanye nk’abatuye Musanze,
Bugesera, Nyanza na Rubavu, bazifashishwa mu gutuma abana basobanukirwa n’iki gitabo.
Mu gihe cy’ukwezi kumwe, hari gahunda
y’uko iki gitabo kizaba cyageze mu bice bitandukanye by’u Rwanda.
Iki gitabo cyateguwe mu gihe cy’amezi
atandatu, harimo imikino 21. Cyabanje guhabwa ababyeyi n’abana bakina imikino
yarimo, banagaragaza imbogamizi zirimo.
Nyuma cyongera gukorwa, gisubizwa mu
babyeyi bemeza ko nta kibazo kirimo. Cyashyizwe mu icapiro, abahanga mu Kinyarwanda
banyuzamo amaso mbere y’uko gisohoka.
Ubu kiri mu Kinyarwanda, ariko kazasohoka
no mu Cyongereza. Kiri kuri Paji 44. Cyatunganyijwe bigizwe uruhare n’umuryango
w’abagide mu Rwanda, Agati Library n’abandi.
Muri Car Zone y’Ukwakira 2022, Kina
Rwanda yegereje imikino abantu. Hari ibiganiro bishobora gutuma Umujyi wa
Kigali ufasha Kina Rwanda gukorera ahari ibibuga bya Tennis yo mu muhanda,
yatangijwe kuri uyu wa Kane tariki 10 Ugushyingo 2022.
KANDA HANO UBASHE GUSOMA IKI GITABO CYA KINA RWANDA

Kina Rwanda na Kigali Public Library
batangije imikoranire, banamurika igitabo cy’imikino 21 igenewe abana
Malik Shaffy Lizinde yashyikirije Tessy
Rusera wari uhagarariye Kigali Public Library iki gitabo cy’imikino
Malik yavuze ko iki gitabo bakitezeho
gufasha ababyeyi kurushaho gukina n’abana babo nk’imwe mu nzira yo kubafasha mu
mikurire
Malik avuga ko ‘gukina ari inkingi ya
mwamba mu mikurire y’umwana'
Tessy Rusera yavuze ko imikoranire ya
Kigali Public Library na Kina Rwanda igamije guteza imbere umuco wo gusoma
Tessy Rusera yavuze ko Kigali Public
Library iganwa cyane n’amashuri yegereye iri somero, ariko ntawe uhejwe mu
kugana iri somero rusange
Nkusi Arthur yavuze ko iki gitabo
kizagezwa mu masomero 70 yo mu gihugu. Kandi hari gahunda yo kubaka ahantu
abana bazajya bakinira, bakahasanga n’ibi bitabo
Kina Rwanda yamuritse igitabo kigenewe abana cyiswe "Kina Rwanda gukina ni ukumenya"

Gusomera igitabo muri Kigali Public Library ni ubuntu- Ku mwaka umwe wishyura 5,000 Frw iyo uri umwana ushaka gutahana igitabo


REBA HANO UBWO KINA RWANDA YAMURIKAGA IKI GITABO CY'ABANA
JUNO KIZIGENZA AHERUTSE GUKORA INDIRIMBO YUMVIKANISHA IMIKINO ABANA BAKINA
Kanda hano urebe amafoto menshi:
AMAFOTO: Sangwa Julien-INYARWANDA.COM