Iyi ni inkuru y’umuhungu se yita “uwavukiye mu igaraje”, bitewe n’uko yakuriye mu buzima bw’umukino wo gusiganwa ku modoka, akawumenyera akiri uruhinja.
Se wa Kimi, Marco Antonelli, avuga ko yatangiye kubona ko umuhungu we afite impano idasanzwe afite imyaka 10. Icyo gihe bombi bari ku kibuga cy’imodoka cya Adria, giherereye mu majyaruguru y’uburasirazuba bw’u Butaliyani.
Marco yari ahari kubera ikipe ye y’imodoka zo gusiganwa, mu gihe Kimi yari yitabiriye irushanwa ryo gusiganwa hakoreshejwe udukoresho duto twitwa Karting.
Umunsi urangiye, Marco yabajije umuhungu we niba ashaka kugerageza gutwara imodoka ya Lamborghini. Kimi yahise abyemera.

Se yamwicaje ku bibero, bombi bambikwa imikandara ibarinda impanuka. Marco ni we wagenzuraga umuvuduko n’ feri, mu gihe Kimi yari ashinzwe kuyobora imodoka no guhindura imyanya y’ibyuma byongera cyangwa bigabanya umuvuduko.
Marco yavuze ko mu gihe batwaraga iyo modoka, yagiye yongera umuvuduko buhoro buhoro kugeza bageze kuri kilometero 320 ku isaha.
Icyamutangaje ni uburyo Kimi yashoboye kugenzura imodoka yatakazaga icyerekezo cy’inyuma (oversteer), akayigarura mu murongo wayo neza, nubwo yari akiri umwana.
Marco yavuze ko amaze kureba amashusho y’icyo gihe, yabonye ko umuhungu we afite impano idasanzwe, ku buryo yahise atekereza ko ashobora kuzaba umushoferi ukomeye.

Yakuriye mu igaraje
Marco avuga ko Kimi yatangiye kumenyera urusaku rwa moteri n’impumuro y’imyotsi y’imodoka akiri uruhinja, kuko kuva afite iminsi 15 yajyaga amujyana mu igaraje.
Igihe Kimi yari afite imyaka igera kuri itatu, se yazanye mu rugo icyuma cy’ikoranabuhanga cyifashishwa mu kwitoza gutwara imodoka (simulator), yari yakuye mu imurikagurisha ry’imodoka ryabereye i Bologna.
Buri mugoroba Kimi yasabaga se ko amwicaza ku bibero kugira ngo batware iyo modoka mu buryo bw’ikoranabuhanga, bagasimburana mu kugenzura ibice bitandukanye byayo.
Marco yibuka ko hari ijoro yari ananiwe cyane ku buryo yendaga gusinzira, ibintu byari bigiye kubaviramo impanuka muri uwo mukino.
Kimi yahise amubwira ati: “Papa, papa, ntusinzire, ntusinzire. Ngomba gutwara.”
Nubwo Kimi yakundaga uyu mukino cyane, se ntiyifuzaga ko azawugira umwuga, bitewe n'ibibazo yahuye na byo mu rugendo rwe rwo kuba umushoferi wabigize umwuga.
Mu myaka ya za 1990, Marco yari hafi kubona amahirwe yo kuba umushoferi w’ikipe y’uruganda (works driver) mu marushanwa ya DTM, ariko ayo mahirwe ntiyabasha kuyabyaza umusaruro.
Yigeze kugerageza gutwara imodoka za Alfa Romeo, ariko amahirwe arangira nyuma y’uko umuyobozi w’iyo kipe avuye ku kazi.
Nyuma yaje kubona andi mahirwe muri BMW, aho yari gukorana n’abashoferi bakomeye Roberto Ravaglia na Steve Soper, ariko na bwo ntibyashobotse.
Ibyo byatumye Marco agira impungenge ko umuhungu we na we ashobora kuzahura n’ibibazo nk’ibyo.

Impano ya Kimi yatangiye kumenyekana buhoro buhoro
Kimi yagerageje gutwara Karting bwa mbere afite imyaka itanu, ahita agaragaza ubushobozi bwo kumenya inzira imodoka igomba kunyuramo, aho igomba gufatira feri n'uburyo bwo kuyigenzura.
Umuryango wa Antonelli wari usanzwe, ntiwari ufite ubushobozi bwo kwishyura amafaranga yose akenewe kugira ngo Kimi anyure mu byiciro byose by’amarushanwa kugeza ageze muri Formula 1.
Marco yari yateganyije kumufasha mu marushanwa ya Karting no kumwishyurira umwaka umwe mu cyiciro cya Formula 4. Nyuma yaho, yatekerezaga ko yashobora kumushyira mu modoka ze za GT kugira ngo akomeze umwuga wo gusiganwa.
Gusa Kimi yakomeje gutungura abantu, kuko mu marushanwa yose yitabiraga yagaragazaga umuvuduko n’ubushobozi bwo gutsinda.
Afite imyaka 11, izina rye ryari rimaze kumenyekana mu bakurikirana umukino wo gusiganwa ku modoka. Ibyo byatumye Mercedes imumenya, maze Gwen Lagrue, wari ushinzwe gushakisha impano nshya muri gahunda y’iyi kipe, ajya mu Butaliyani kureba ubushobozi bwe.
Icyo gihe Kimi yari ari mu cyiciro cy’abatwara imodoka zifite moteri idakomeye nk’iz'abo bahanganye. Se yari yamubwiye ko atagomba kwibanda ku ntsinzi gusa, ahubwo agomba kwiga uko yarushaho gutwara neza no guhora yongera imbaraga.
Gwen Lagrue yatangajwe n'uburyo Kimi yashoboye kwitwara neza nubwo yari afite imodoka idafite imbaraga nk'iz'abo bahanganye.
Nyuma yo kubona impano ye, Mercedes yamwinjije muri gahunda yayo yo guteza imbere abashoferi bakiri bato (Mercedes Junior Driver Programme). Ibi byafashije umuryango we kutongera guhangayikishwa cyane n'amafaranga, ahubwo bakibanda ku iterambere rye.

Mercedes yamuhaye amahirwe yo gusimbura Lewis Hamilton
Nk’uko tubikesha BBC Sport,Kimi yakomeje kuzamuka mu byiciro by’amarushanwa. Afite imyaka 15, yari amaze kwitegura kuva muri Karting akajya mu modoka zisanzwe zo gusiganwa.
Muri 2022, yigaragaje cyane muri Formula 4, aho yegukanye ibikombe mu marushanwa atandukanye. Muri 2023, yakomereje ku ntsinzi muri Formula Regional.

Umuyobozi wa Mercedes, Toto Wolff, yari amaze kubona ko Kimi ashobora kuzaba umushoferi ukomeye w’iyi kipe, ndetse akaba yanazaziba icyuho cya Lewis Hamilton wari wegereje imyaka 40.
Muri 2023, ubwo Mercedes yaganiraga na Hamilton ku masezerano mashya, bombi ntibumvikanye ku gihe cy’amasezerano. Hamilton yashakaga amasezerano y’imyaka ibiri yizewe, mu gihe Wolff yashakaga ko habaho umwaka umwe gusa, n’ubwo nyuma bumvikanye ku masezerano y’umwaka wa 2024 n’uburenganzira bwo kongera undi wa 2025.
Hamilton ntiyanyuzwe n’iyo myumvire, maze atangira kureba ahandi yakomereza umwuga we. Muri Mutarama 2024, yatangaje ko azava muri Mercedes akerekeza muri Ferrari guhera mu mwaka wa 2025.
Akimara kumenya iyo nkuru, Toto Wolff yahamagaye Marco Antonelli amubwira ko bashaka gushyira Kimi muri Formula 1.
Marco yavuze ko yatunguwe n’icyo cyifuzo, kuko yari azi ko umuhungu we akiri muto kandi atari azi neza niba yari yiteguye guhatana ku rwego rwo hejuru.
Gusa abayobozi n’abahanga ba Mercedes bari bamaze kumvikana ko Kimi ari we wari ukwiriye guhabwa ayo mahirwe, nubwo bari bazi ko bishobora kumugora.
Yakoze impanuka ku nshuro ye ya mbere muri Formula 1
Igihe Mercedes yafata icyemezo cyo kuzamura Kimi muri Formula 1, wari utarigeze atwara imodoka yo muri iri rushanwa.
Iyi kipe yamugeneye gahunda y’imyitozo yihariye, aho yamuhaye iminsi isaga 20 yo kugerageza imodoka za Formula 1 zakoreshwaga mu myaka yabanje, mu bibuga bitandukanye ku isi.
Andrew Shovlin, umuyobozi ushinzwe ibijyanye n’ubuhanga bw’imodoka muri Mercedes, yavuze ko yatangajwe n’uburyo Kimi yari umuhanga mu kumenyera imodoka nshya.
Yavuze ko mu gihe abandi bashoferi bashobora kumara igihe kinini bagerageza kugera ku muvuduko ukwiye, Kimi we yashoboraga kumara igihe gito gusa akagera ku rwego rwo hejuru rwo kuyigenzura.
Muri 2024, Mercedes yamuhaye amahirwe yo kwitabira imyitozo ya mbere y’isiganwa rya Grand Prix ry’u Butaliyani ryabereye i Monza.
Kimi yatangiye neza cyane, kuko ku nshuro ye ya mbere yashoboye gushyiraho ibihe byihuta kurusha abandi. Gusa ubwo yageragezaga kurushaho kwihuta, yakoze impanuka ikomeye mu ikorosi rya nyuma rizwi nka Parabolica.
Iyi mpanuka yamusigiye igitutu gikomeye, nubwo Toto Wolff yamuhumurije amubwira ko atagomba guhangayika.

Umwaka wa mbere waramugoye, ariko ntiyacika intege
Mu mwaka wa 2025, Kimi yatangiye gukina muri Formula 1 nk’umushoferi wa Mercedes, ariko urugendo rwe rwa mbere ntirwamworoheye nk’uko benshi bari babyiteze.
Yagize ibihe byiza, birimo no kubona umwanya wa mbere wo gutangira isiganwa rya Sprint muri Miami, ariko hagati muri shampiyona yagiye agorwa no guhangana n’imodoka yari yahinduriwe imiterere y’igice cy’inyuma.
Ibyo byatumye atakaza icyizere, akora amakosa menshi ndetse n’umuvuduko we uragabanuka.
Toto Wolff yavuze ko hari igihe yari yiteze ko Kimi azitwara neza kurushaho, ariko ko atigeze amukuraho icyizere.
Marco na we yavuze ko umuhungu we yumvaga igitutu cyo gufasha Mercedes kubona amanota, cyane cyane ko iyi kipe yari imaze igihe itabona umusaruro nk’uwo yari yaramenyereye mu gihe cya Lewis Hamilton.
Muri 2025, Kimi yongeye gukora impanuka mu myitozo ya Grand Prix y’u Butaliyani yabereye i Monza. Icyo gihe Wolff yamubwiye ko agomba guhindura imikorere ye, kuko ibyo yakoraga bitari bihagije.
Kimi yemeye ko hari ibyo agomba gukosora, maze atangira gukorana n’umuryango we n’abatoza kugira ngo agarure icyizere.
Nyuma y’igihe, yatangiye kugaragaza impinduka nziza, cyane cyane ubwo shampiyona yari igeze mu gice cyayo cya nyuma.

Yahinduye amateka muri Formula 1
Mu mwaka wa kabiri muri Formula 1, Kimi Antonelli yagaragaje impinduka zikomeye, atangira guhatana ku rwego rwo hejuru ndetse aba umwe mu bashoferi bakomeye muri shampiyona.
Mu masiganwa 11 ya mbere, yegukanye imyanya itandatu ya mbere yo gutangiriraho isiganwa (pole positions) n’intsinzi esheshatu, bituma agira ikinyuranyo cy’amanota 50 ku bari bamukurikiye mu guhatanira igikombe.
Nubwo Mercedes yaje gutakaza imbaraga yari ifite mu gice cya kabiri cya shampiyona, kubera guhangana na McLaren na Red Bull, Kimi yakomeje kuba umwe mu bahatanira imyanya ya mbere.
Muri Grand Prix y’u Butaliyani yabereye i Monza, yanditse amateka akomeye. Nubwo yari yahawe ibihano byatumye atangirira isiganwa ku mwanya wa 19, yakoze isiganwa rikomeye, rirangiza yegukanye intsinzi.
Yabigezeho nyuma yo kugabanya ikinyuranyo cyari hagati ye na George Russell, akamurenga mu minota ya nyuma y’isiganwa, abifashijwemo n’imodoka y’umutekano (Safety Car) yari yinjiye mu kibuga.
Iyi ntsinzi yagaragaje ko yari yaratsinze ubwoba n’igitutu yari yaragize ubwo yakoraga impanuka muri Monza mu bihe byashize.
Ibyo yagezeho muri uyu mwaka byatunguye benshi, ariko Max Verstappen, wegukanye ibikombe bine bya Formula 1, yavuze ko atigeze ashidikanya ku bushobozi bwa Kimi.
Yavuze ko yari azi ko nyuma y’umwaka wa mbere wo kumenyera iri rushanwa, Kimi azarushaho kwitwara neza no guhatana ku rwego rwo hejuru.

Se ni we wamubereye ishingiro ry'intsinzi
Kimi Antonelli ashimira cyane se Marco, avuga ko ari umuntu wamubaye hafi kandi akamufasha mu rugendo rwe rwose.
Toto Wolff na we yashimye umuryango wa Antonelli, avuga ko wamufashije gukura afite indangagaciro nziza, ubushishozi n’ubushobozi bwo gukemura ibibazo.
Mercedes yakomeje kumufasha no mu bijyanye no kugenzura amarangamutima, cyane cyane nyuma y’ibihe byagiye birangwa n’impaka n’umuvuduko ukabije mu marushanwa.
Mu mpeshyi y’uyu mwaka, Kimi yahuye n’icyamamare muri Tennis, Roger Federer, ubwo yari yitabiriye Wimbledon. Bombi baganiriye ku buzima, amarushanwa n’uburyo bwo guhangana n’igitutu.
Federer yamugiriye inama yo kwibanda ku isiganwa rimwe icyarimwe, agakora ibyo ashoboye kugenzura kandi akirinda amarangamutima ashobora kumutera gukora amakosa.
Iyi nama ihura n’inyigisho se yamuhaye kuva akiri muto, yo gukora cyane buri munsi no guha agaciro buri cyiciro cy’urugendo rwe.
Muri 2024, ubwo Toto Wolff yahuraga na Marco Antonelli i Milan, yamubwiye ko nubwo umwaka wa mbere muri Formula 1 uzaba ugoye, yizeraga ko nyuma yo kumenyera, Kimi azashobora kugera ku musaruro mwiza.
Umushinga wa Mercedes wari uko Kimi azakoresha umwaka wa 2025 mu kumenyera Formula 1, hanyuma muri 2026 agatangira guhatanira ibisubizo bikomeye.
Ibyo Kimi Antonelli yagezeho byarenze kure ibyo bari bamwitezeho, kuko yavuye ku mwana wakuriye mu igaraje akunda urusaku rwa moteri, aba umwe mu bashoferi bakomeye, ndetse yandika amateka yo kwegukana Formula 1 akiri muto kurusha abandi mu mateka y’iri rushanwa.
