Uyu munyezamu wasezeye ku mupira w’amaguru ku
mugaragaro muri Gashyantare 2026 afite imyaka 33, yavuze ko imvune zakomeje
kumubangamira ari zo zagize uruhare rukomeye mu cyemezo yafashe cyo guhagarika
umwuga we.
Kimenyi wakiniye amakipe akomeye mu Rwanda arimo
APR FC, Rayon Sports, Kiyovu SC na AS Kigali, yagize imvune ikomeye mu 2023
ubwo yakinaga muri AS Kigali.
Ni imvune yagiriye kuri Stade Ubworoherane ubwo
yagonganaga bikomeye na Peter Agblevor wahoze akinira Musanze FC. Nyuma yo
kugongana, Kimenyi yaguye hasi arira cyane kubera ububabare, abaganga bamuvana
aho bamujyana kwa muganga.
Uwo ni wo mukino wa nyuma yakinnye nk’umukinnyi
wabigize umwuga.
Kimenyi yavuze ko iyo mvune ari imwe mu zikomeye cyane
yagize mu buzima bwe.
Yakomeje avuga ko icyamugoye cyane atari ububabare
gusa, ahubwo ko byamugizeho ingaruka mu mitekerereze, cyane cyane ubwo yibonaga
ava ku kugenda nta kibazo akagera aho akenera imbago.
Ati: “Ikintu cyangizeho ingaruka cyane ni ukubona mva
ku kugenda n’amaguru yanjye nkagera aho ngenda nkoresheje imbago. Ntibyari
byoroshye kubyakira kandi byangizeho ingaruka mu mutwe.”
Kimenyi yamaze imyaka irenga ibiri mu rugendo rwo
gusubirana ubushobozi bwo kongera gukina umupira.Nubwo ubuzima bwe bw’umwuga
bwari bwahungabanye, yakomeje kugira icyizere ko azongera kugaruka mu kibuga.
Yagerageje gukora ibishoboka byose ngo agaruke gukina,
ariko amaherezo imvune ntiyamwemerera gusubira ku rwego rwo gukina imikino
y’amarushanwa.
Kimenyi yavuze ko igihe yageraga ku cyemezo cyo
gusezera ku mupira, yari amaze igihe abitekerezaho.
Iyi mvune yabayeho hasigaye amezi make ngo Kimenyi
akore ubukwe na Muyango Claudine, ibintu yavuze ko na byo byamugizeho ingaruka
mu mitekerereze.
Yavuze ko mu gihe yari arwaye yibazaga uko azagera ku
munsi w’ubukwe bwe, ndetse akambara ikositimu afite akaguru kari mu byuma
bimufasha.
Ati: “Natekerezaga uko nzambara ikositimu nkajya mu
bukwe mfite akaguru kari mu byuma. Byangizeho ingaruka mu mitekerereze, nubwo
muganga yari yambwiye ko nzaba nakize mbere y’ubukwe bwanjye.”
Kimenyi yavuze ku mubano we na Muyango
Aba bombi bageze mu nzira z’amategeko zo gutandukana,
ndetse ikibazo cyabo kiri mu rukiko.
Nubwo Kimenyi yanze kugira byinshi avuga kuri iki
kibazo, yavuze ko we na Muyango bagikomeje kubana neza nk’inshuti kandi ko nta
rwango ruri hagati yabo.
Ati: “Njye na we tubanye neza nk’inshuti, nta kibazo
dufitanye. Ni ibisanzwe ko abantu bagirana ibyo batumvikanaho ndetse bakagera
aho batandukana.”
Yakomeje agira ati: “Nzavuga uruhande rwanjye
rw’inkuru ikindi gihe, igihe nikigera. Na we tuzamuhamagara kugira ngo atange
uruhande rwe.”
Yavuze ko umunsi Muyango yamubwiraga ko atwite ari na
wo munsi Amavubi yasezerewe na Guinea.
Muri uwo mukino, Kimenyi yinjiye mu kibuga asimbuye
Olivier Kwizera wari wabanje mu izamu ariko akaza guhabwa ikarita itukura nyuma
yo gukorera ikosa ku rutambi wa Guinea, Yakhouba Barry, hanze y’urubuga
rw’amahina.
Nyuma y’umukino, Moryale Sylla yatsinze igitego cya
coup-franc cyatumye Guinea ikomeza, Amavubi asezererwa.

