Kimenyi Yves ari mu rukundo n'umugore babyaranye impanga - AMAFOTO + VIDEO

Imyidagaduro - 07/05/2026 8:30 AM
Share:

Umwanditsi:

Kimenyi Yves ari mu rukundo n'umugore babyaranye impanga - AMAFOTO + VIDEO

Mu gihe benshi bari bamaze iminsi bibaza icyihishe inyuma y’ituze rike rimaze igihe rivugwa hagati ya Kimenyi Yves na Muyango Claudine, ibintu byafashe indi ntera nyuma y’uko uyu wahoze ari umunyezamu wa AS Kigali n’Amavubi yemeye ku mugaragaro ko ari mu rukundo n’umugore uba muri Australia, ndetse akavuga ko bafitanye abana b’impanga.

Ni amagambo yavugiwe mu kiganiro cya ‘Live’ kuri TikTok cyari cyitabiriwe n’abantu benshi, aho Kimenyi Yves yari kumwe n’umugore uzwi nka Nana ndetse n’uwitwa GodFather. Iki kiganiro cyaje gusa n’icyashyize iherezo ku byari bimaze igihe bivugwa mu ibanga ku mubano wa Kimenyi n’uyu mugore.

Mu buryo butunguranye, Kimenyi Yves yabajijwe niba Nana ari umwe mu bagore bakundanye mu bihe byashize. Mu gusubiza, yavuze amagambo yasobanuye byinshi ku mubano bafitanye. Ati: “Icya mbere ntabwo ari uwo twahoze dukundana. Ahubwo ni ukunzi wa nyawe”

Nyuma y’ako kanya yongeye kubazwa niba uyu mugore ari umukunzi we ubu, undi atanga igisubizo kitari gusiga urujijo ku bari bakurikiye ikiganiro. Ati: “Wa nyawe.”

Nana nawe ntiyahishe uburyo afata Kimenyi Yves. Mu magambo yavugaga asa n’ayuzuyemo amarangamutima menshi, yavuze ko urukundo rwabo atari urw’igihe gito.

Ati: “No mu bihe bizaza ni yo twapfa tukazuka tuzakundana, ni umugabo wa nyawe ukunditse.” Yashimangiye ko akunda Kimenyi Yves ku buryo ashushanya uburyo amukundamo kandi cyane.

Icyakora amagambo yavugishije benshi ni ayagarutse ku bana b’impanga uyu mugore yavuze ko bafitanye na Kimenyi Yves. Mu gihe yari abajijwe niba koko abo bana ari aba Kimenyi, yasubije atazuyaje. Ati: “Ni impanga ze inshuro ebyiri, hari uzirwanira ngo nzimuhe?”

Aya magambo yahise yongera imbaraga mu makuru yari amaze igihe acicikana ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe bavugaga ko uyu Nana yaba afitanye abana na Kimenyi Yves kuva kera, nubwo aba bombi batari barigeze babyemera mu buryo bweruye.

Nana, amazina ye nyakuri akaba ari Natacha, si ubwa mbere avuzwe mu nkuru zirebana n’uyu mukinnyi.

Hari amakuru yigeze kuvugwa ko ubwo Muyango Claudine yari atwite imfura ye, Nana yaba yarandikiye umwe mu nshuti za Kimenyi Yves amubwira amagambo yavugaga ko we ari kurera impanga za Kimenyi ari wenyine, mu gihe undi yari ari kwita ku mugore we.

‘Godfather’ yasubiyemo ayo magambo agira ati “(Nana) yaranditse ati ‘biranshengura bikambabaza (Yavugaga kuri Miss Muyango) kubona ari kwidedembya kandi njyewe ndi kurera impanga ze njyenyine.”

Icyo gihe ariko, Nana yagaragaye inshuro nyinshi ahakana ayo makuru ndetse anavuga ko ubutumwa bwamuvuzweho butari ubwe. Ariko kuri iyi nshuro, yabaye nk’unkubyemera mu buryo budatomoye neza.

Ku ngaruka z’ibi byose, Nana yavuze ko mu gihe cyose Kimenyi Yves yemera abana be b’impanga “nta kindi kindi.”

Kimenyi Yves atangaje ko ari mu rukundo n’uyu mukobwa Nana, mu gihe muri 2019 yarushinze na Miss Muyango baje kubyarana abana muri 2021.

Kuva mu myaka itatu ishize, urugo rwa Kimenyi Yves na Miss Muyango rwavuzwe cyane mu itangazamakuru ko batabanye neza, ariko impande zombi zirinze kuvuga byinshi ku mubano wabo.

N’ubwo bimeze gutya ariko, Nana avuga ko yamenyanye na Kimenyi Yves kuva bakiri abana, kandi ko umubano wabo wakomeje kwaguka kugeza n’ubu.

Kimenyi Yves yatangaje ko Nana ari umukunzi we wa Nyawe, kandi ko babyaranye. Hari aho yavuze ati "Si uwo twahoze dukundana, ahubwo n'umukunzi wa nyawe."


Nana usanzwe ubarizwa muri Australia yavuze ko abana b’impanga yabyaye, yabyaranye na Kimenyi Yves. Hari aho yavuze ati "Kimenyi ni umwana mwiza, ntacyo mukwiriye kumubaza."

Nana yaciye amarenga avuga ko "muri uyu mwaka mfite ubukwe." Avuga ko Kimenyi Yves yamushakishije 'umwete' kandi ko yamubonye

Nana yavuze ko "nta munsi n'umwe ntigeze mba umwanzi na Kimenyi Yves, ahubwo twarakundanye/turakundana. Uwo munsi ntizigera ubaho."


Nana yavuze ko atasenye urugo rwa Miss Muyango Claudine na Kimenyi Yves kuko 'n'ubundi rwarajegeraga"

REBA IKIGANIRO KIGARUKA KURI KIMENYI N'UMUKUNZI WE MUSHYA


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...