Mu kiganiro na InyaRwanda, Kimenyi
Tito yasobanuye ko gukoresha TikTok cyane byamuhaye igitekerezo cyo gukina
filime, abifata nk’uburyo bwo kwagura impano ye no kuyigeza ku bantu benshi.
Yagize ati “Na mbere hose numvaga
nshaka kuzakina filime, ariko navuga ko TikTok yambereye ikiraro cyo kwinjira
muri Cinema. Nabinyuzagamo ubutumwa bugira aho buhuriye no gukina, bityo
byoroha kubona abantu bambona nk’umukinnyi.”
Yatangiriye kuri “Love Might Happen”, akomereza kuri
“Umuruho Wanjye”
Kimenyi yavuze ko mu kwezi kwa Nzeri
2024 ari bwo yinjiye mu rugendo rwa sinema, atangirira ku mushinga wa mbere
yise Love Might Happen.
Nyuma y’uyu mushinga, yashyize hanze
filime ye nshya yitwa “Umuruho Wanjye”, ikubiyemo ubuzima bw’abana bakomoka mu
muryango wifashije ariko bagahura n’akaga ko kubura ababyeyi, bagatangira
ubuzima bushaririye.
Yagize ati: “Ni filime nanditse
ubwanjye, kugeza ubu dufite amashusho ya ‘season’ ebyiri, kandi tuzajya
tuyisohora buri munsi kuri YouTube yanjye yitwa Kimenyi Tito.”
Avuga ko yitegura guhindura sinema nyarwanda
Uyu musore yavuze ko ashima bagenzi
be bakora muri sinema nyarwanda, ariko kugeza ubu nta ‘role model’ afatiraho
urugero. Kuri we, intego ni kugera ku rwego rwo gushyira filime kuri Netflix no
kugira uruhare rufatika mu guhindura isura ya sinema mu Rwanda mu myaka itanu
iri imbere.
Filime ye ya mbere ayifata nk’umwana we wa mbere
Kimenyi Tito yemeje ko ibyo amaze
kugeraho byose yabikesheje imbaraga yakoresheje mu kwiyubakira izina kuri
TikTok, aho byamuhesheje akazi n’amafaranga.
Yagize ati “Filime yanjye ya mbere
nyifata nk’umwana wanjye wa mbere, kandi yari nto kuko ntiyarimo abantu benshi.
Ariko yankoze ku mutima, nanayikoze nshishikaye.”
Yongeyeho ko mu mishinga ye
y’ahazaza ashobora no kuzana umukobwa bakundana witwa Judy, nubwo atari mu bice
bya mbere by’iyi filime ‘Umuruho Wanjye’.
Imbogamizi n’ubushake bwo kwiga
Kimenyi ntiyirinze kuvuga ku
mbogamizi yahuye na zo zirimo kubura amashusho yafashwe, guhindura abakinnyi
b’ingenzi n’ibindi bibazo bijyanye n’ubumenyi.
Yavuze ko yakomeje kwiga ku ikorwa
rya filime abinyujije mu kujya aho zifatira no kugisha inama abamubanjirije.
TikTok ifatwa nk’urubuga ruteza
imbere abahanzi n’abakora Cinema kubera impamvu nyinshi zirimo kuba ifite
algorithme ikora ku buryo videwo nshya zigaragara ku bantu benshi vuba, n’iyo
utaramenyekana cyane.
Ibi bituma impano nshya zibona
umwanya wo kugaragaza ibyo zishoboye, bityo abantu bakazikurikira cyangwa
bakabegera ku bw’ubufatanye.
Abahanzi n’abakinnyi ba filime
bashobora gukoresha TikTok bagaragaza ibikorwa byabo, bagatuma abantu babamenya
kurushaho. Ibi bituma bubaka izina, byaba binyuze mu mashusho y’indirimbo,
filime, inyigisho, cyangwa urwenya.
Abakora sinema bashobora
gukwirakwiza imbanzirizamushinga ‘trailer’, ‘teaser’ cyangwa uduce twa filime
zabo kuri TikTok, bikagera ku bantu benshi, hakabaho n’abashobora kwifuza
kubagurira ibihangano cyangwa kubashyigikira mu buryo bw’amafaranga.
Iyo umuntu agaragaje impano kuri
TikTok, bishobora gutuma yitabwaho n’abamaze kumenyekana, abanyamakuru, ibigo
bikora sinema cyangwa muzika, cyangwa abaterankunga, bigatuma agera ku rwego
ruhanitse.
Benshi mu bahanzi n’abakora Cinema
basigaye binjiza amafaranga binyuze mu bufatanye na ‘brands’, kubera uburyo
ibikorwa byabo bihura n’abakunzi benshi kuri TikTok. Ibi bibafasha kugira
ubushobozi bwo kwishyurira imishinga yabo, nko gukora filime cyangwa indirimbo.
TikTok ituma umuhanzi cyangwa
umukinnyi wa filime amenya icyo abantu bamuvugaho, ibyo bishimira cyangwa
banenga, bityo bikamufasha kunoza ibyo akora.
Urugero rwa Kimenyi Tito rugaragaza
neza uko TikTok yamufashije kubona ubwitabire, kwagura impano ye, ndetse no
kugira ubushobozi bwo gukora filime ebyiri yikorera, agendeye ku mashusho
yacaga kuri TikTok.
Muri make, TikTok ni urubuga
rwahinduye uburyo impano nshya zigaragara ku isoko, by’umwihariko mu bihugu bikizamuka
mu ruhando rwa sinema n’umuziki nk’u Rwanda.
Kimenyi Tito yatangiye gushyira
hanze filime ye ya kabiri yise ‘Umuruho Wanjye’
Kimenyi yavuze ko bazashingira ku
busabe bw’abakunzi b’iyi filime kugirango Judy azayigaragaremo
Kimenyi yavuze ko TikTok ariyo
yabaye imvano yo kuba yarinjiye muri Cinema nk’umwuga akunze
Kimenyi ubusanzwe uzwi mu gukora amashusho y’urwenya no kwigana abantu batandukanye kuri TikTok, arakataje mu rugendo rwo kuba umwe mu bahanzi bahindura sinema nyarwanda, ahereye ku mishinga ye bwite, ashyigikiwe n’imbuga nkoranyambaga
KANDA HANO UBASHE KUREBA IGICE
GISHYA CYA FILIME ‘UMURUHO WANJYE’ YA KIMENYI