Kimenyi na Muyango niyo nzira barimo: Icyo amategeko avuga ku gutandukana ku bwumvikane

Imikino - 15/08/2026 6:35 AM
Share:

Umwanditsi:

Kimenyi na Muyango niyo nzira barimo: Icyo amategeko avuga ku gutandukana ku bwumvikane

Umukinnyi wakiniye amakipe atandukanye Kimenyi Yves na Miss Uwase Muyango wamamaye mu marushanwa y’ubwiza ya Miss Rwanda 2019, batangiye kuburana ku gutandukana mu mategeko (Divorce) ku bwumvikane.

Kuri uyu wa Gatanu ni bwo aba bombi batangiye iyi nzira mu Rukiko rwa Kibagabaga. Uru rubanza rwashyizwe mu muhezo, icyakora mu Rukiko Muyango na Kimenyi bari bicaranye baganira nk'aho nta kibazo basanzwe bafitanye.

Aba bombi bari mu nzira zo gutandukana mu mategeko ku bwumvikane nyuma y’uko byari bimaze igihe bivugwa ko batakibana.

Icyo itegeko rigenga abantu n’umuryango mu Rwanda rivuga ku Gusaba ubutane ku bwumvikane

Ubutane ku bwumvikane busabwa n’abashyingiranywe bombi bamaze kumvikana ku gusesa ishyingirwa no ku nkurikizi zaryo kandi bagashyikiriza urukiko rubifitiye ububasha amasezerano ku ngaruka z’ubutane ku bijyanye no kwita ku bana n’umutungo wabo.

Iyo ubutane bwasabwe n’umwe mu bashyingiranywe, bushobora guhinduka ubutane ku bwumvikane mu gihe uregwa yemera ko ikirego gifite ishingiro akemera ubutane.

Icyo gihe, abashyingiranywe bagaragariza urukiko amasezerano ku ngaruka z’ubutane ku bijyanye no kwita ku bana n’umutungo wabo.

Abashyingiranywe biyemeje gusaba ubutane ku bwumvikane babanza kubarura umutungo wabo bigashyirwa mu nyandiko, kugaragaza agaciro kawo no kugena ibyo buri muntu yakwegukana hakurikijwe uburyo bw’imicungire y’umutungo w’abashyingiranywe bahisemo.

Abashyingiranywe bashyikiriza urukiko rubifitiye ububasha inyandikomvaho igaragaza ibyo bemeranyije ku ngingo zikurikira: Uzarera abana babyaranye, abo bagize ababo batarababyaye cyangwa abo bishingiye mu gihe cy’urubanza rw’ubutane na nyuma y’icibwa ry’urubanza rw’ubutane; Uruhare rwa buri wese mu bashyingiranywe ku byerekeye kwita ku bana no kubarera;

Aho buri wese mu bashyingiranywe azaba mu gihe cy’urubanza rw’ubutane; ibitunga umuntu umwe yaha undi mu gihe cy’urubanza rw’ubutane iyo adafite ibimutunga bimuhagije hatitawe ku buryo bw’imicungire y’umutungo w’abashyingiranywe bahisemo.

Ikirego gisaba ubutane ku bwumvikane gitangwa mu buryo busanzwe bw’ibirego mbonezamubano. Ku munsi w’iburanisha, abashyingiranywe basaba ubutane ku bwumvikane bitaba bombi ku giti cyabo urukiko rwaregewe bakemeza icyifuzo cyabo cyo gutana kandi ntibasabwa kugaragaza impamvu bashaka gutana.

Iyo urukiko rumaze kubona ko abashyingiranywe bafite ubushake bwo gutana kandi ko ubwumvikane bwabo bwabaye nta gahato n’inyungu z’abana zikaba zitaweho, ruca urubanza rwemeza ubutane ku bwumvikane.

Kimenyi Yves na Muyango batangiye inzira yo gutandukana mu mategeko ku bwumvikane

Muyango na Kimenyi Yves bari bamaze imyaka ibiri n'amezi arindwi basezeranye imbere y'amategeko



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...