Kimenyi na Muyango baba baratwitse inzu bakananirwa guhisha umwotsi?

Imyidagaduro - 18/06/2025 10:38 AM
Share:

Umwanditsi:

Kimenyi na Muyango baba baratwitse inzu bakananirwa guhisha umwotsi?

Nyuma y’uko bivuzwe ko batabanye neza ndetse benshi bakanuganuga ku gutandukana kwabo, aba bombi bongeye kurikoroza buri wese asiba inzara zigaragaza ko yahuye n’undi.

Ni nyuma y’igihe kitari gito bivugwa ko aba bombi badacana uwaka ndetse ko umwe asigaye atuye ukwe n’undi atuye ukwe buri wese akamenya ibye ku giti cye. N’ubwo ibyo byose byavugwaga, bageragezaga kubimwamwanya hanyuma bakavuga ko ari amagambo y’abantu naho bo nta kibazo bafitanye mu gihe abandi bo bavugaga ko nta nduru ivugira ubusa ku musozi.

Ubwo Muyango yagiraga isabukuru, Kimenyi Yves yamushyize ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’igitutu cy’abafana avuga ko yari yagize ikibazo cya konti ze z’imbuga nkoranyambaga gusa yongera kumutaka ko amukunda uruhebuje.

Nyuma y’igihe gito, Muyango na Kimenyi bahagaritse gukurikirana ku mbuga nkoranyambaga ndetse yewe Muyango aba uwa mbere usiba amafoto yose ari kumwe na Kimenyi Yves.

Nyuma y’igihe ibyo bibaye, Kimenyi Yves nawe yahagaritse gukurikirana Muyango ndetse nawe amafoto bari kumwe arayasiba, ibyatumye abantu bahita bagwa mu kantu bemeza ko umubano wabo warangiye.

Kimenyi Yves na Muyango Claudine bari bafite YouTube Channel banyuzagaho ibikorwa byabo ariko iyo iheruka gukora mu mezi icyenda atambutse. Byumvikane ko umwaka wenda gushira badakora ibiganiro byabo ‘Vlogs’ bari bamaze kumenyereza abafana babo.

Hari amakuru aturuka mu batuye hafi y’uyu muryango ko baba baratandukanye mu mezi atambutse buri wese akajya kubaho ubuzima bwe aho Kimenyi Yves udaheruka mu kibuga kubera imvune yagiye gucumbika i Gikondo. Kugeza ubu ntacyo barabitangazaho mu buryo bweruye.

 

Kimenyi Yves ntabwo agikurikirana Muyango Claudine kuri Instagram

Muyango nawe ntabwo agikurikirana Kimenyi Yves ku rubuga rwa Instagram

Kimenyi Yves na Muyango bashobora kuba batabanye neza 


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...