Ibi byabaye ku Cyumweru, tariki ya 9 Kanama 2026, ubwo Kim Kardashian n’umuryango we batari bari muri iyo nzu. Bivugwa ko kuri ubu bamaze iminsi baba mu yindi nzu bakodesha, mu gihe inzu yabo iri kuvugururwa.
Polisi yatabajwe ahagana saa kumi z’umugoroba, nyuma yo kumenyeshwa ko hari umuntu winjiye muri iyo nzu. Umuvugizi wa Malibu/Lost Hills Sheriff Station yemeje ko hari umuntu wafashwe akekwaho kugira uruhare muri icyo gikorwa.
Nk’uko amajwi y’ubutabazi bwa 911 yashyizwe ahagaragara na The U.S. Sun abivuga, abashinzwe umutekano babonye uwo mugabo ashyira ibintu mu modoka y’umweru yo mu bwoko bwa Lexus yari iri kuri iyo nzu. Nyuma yaje gufata iyo modoka, ayitwara mu gace k’aho.
Uwo mugabo akurikiranyweho ibyaha birimo kwinjira mu mutungo w’undi muntu hagamijwe gukora ubujura (burglary) no gutwara imodoka y’abandi atabifitiye uburenganzira.
Kugeza ubu, Kim Kardashian ntaragira icyo atangaza ku mugaragaro kuri iki kibazo. Iki kibazo kibaye nyuma y’imyaka icumi Kim Kardashian ahuye n’ubujura bukomeye bwabereye i Paris mu Bufaransa.
Mu mwaka wa 2016, abajura bitwaje intwaro binjiye aho Kim yari acumbitse i Paris, bamwambura imitako yari ifite agaciro ka hafi miliyoni 10 z’amadolari. Icyo gihe Kim yari kumwe n’umunyamideli Simone Harouche.
Abajura bari biyambitse nk’abapolisi, maze bakora icyo gikorwa cyagize ingaruka zikomeye ku buzima bwa Kim no ku muryango we. Mu mwaka ushize, abagabo bashinjwaga kugira uruhare muri ubwo bujura bahamwe n’ibyaha.
Kim Kardashian yavuze ko yishimiye ko ubutabera bwakomeje gukurikizwa, asobanura ko ubwo bujura bwari kimwe mu bintu biteye ubwoba cyane yigeze kunyuramo kandi ko bwamusigiye ibikomere bikomeye we n’umuryango we.
Icyakora, muri iki gikorwa cyo muri Los Angeles, Kim n’umuryango we nta muntu wari uri muri iyo nzu ubwo uwo mugabo yazagamo.

Kim Kardashian yongeye kwibasirwa n’ubujura
