Kim Kardashian yizihije isabukuru y’imyaka 46 yambaye imyenda ibonerana ikozwe mu byuma

Imyidagaduro - 23/10/2026 5:41 PM
Share:

Umwanditsi:

Kim Kardashian yizihije isabukuru y’imyaka 46 yambaye imyenda ibonerana ikozwe mu byuma

Umunyamideli n’umushoramari Kim Kardashian yizihije isabukuru y’imyaka 46 ahura n’abagize umuryango we mu birori byabereye muri hoteli ya Waldorf Astoria Beverly Hills, aho yatangaje benshi mu myenda ibonerana ikozwe mu byuma n’amabuye abengerana.

Kim Kardashian, washinze uruganda rw’imyambaro ya Skims, yagaragaye ku mugoroba wo ku wa Gatatu mu birori byabereye muri resitora ya Baldi, yambaye imyenda ibiri yo mu bwoko bwa chainmail.

Imyambaro yombi yatoranyijwe n’umujyanama we mushya mu by’imideli, Law Roach, ikaba yaravuye mu cyegeranyo cy’imyambaro y’abanyamideri cyo mu 1996 cy’uruganda Paco Rabanne.

Ku nshuro ya mbere, Kardashian yari yambaye umwenda w’icyatsi kibisi ujyanye n’igitambaro cyo ku mutwe kirimbishijwe n’amabuye abengerana. Uwo mwenda wari ufite igice cyo imbere gicishije make ndetse n’agace gaciyemo hagati kagaragazaga imyenda y’imbere y’umukara.

Yaje guhindura uwo mwenda yambara undi usa n’umutuku wijimye, awuherekeza n’igitambaro cyo ku mutwe gikozwe mu masaro atukura ndetse n’umusaraba munini w’ibara rimwe. Iyo myenda yombi yari ifite amaboko yagutse n’imitako ibengerana.

Mu bitabiriye ibyo birori harimo nyina Kris Jenner, bashiki be Kylie Jenner, Khloé Kardashian na Kourtney Kardashian, ndetse na musaza we Rob Kardashian.

Amashusho yafashwe muri ibyo birori yagaragaje Kim Kardashian azimya buji zari kuri keke nini yari itatswe n’imbuto za raspberry.

Ibi birori byabaye nyuma y’aho Kardashian yari yamaze kwizihiza isabukuru ye mbere y’igihe ubwo yari mu rugendo muri Philippines ari kumwe n’umukunzi we Lewis Hamilton. 

Mu kiganiro cya televiziyo The Kardashians, Kardashian yanigeze gutebya avuga ko Rousteing ashobora kuba yaragize uruhare mu kubaho k’umukobwa we North West, kuko yari yambaye ikanzu y’ubururu ya Balmain mu ijoro yasamiyemo uwo mwana mu 2012.

Kim Kardashian yizihije isabukuru y’imyaka 46 yambaye imyenda ibonerana ikozwe mu byuma


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...