Kim Kardashian yagaragaye mu myambaro ikunze kwambarwa na Bianca Censori aho yambara ubusa hejuru, bitungura abamukurikira ndetse banavuga ko yamwiganye.
Bianca usigaye ukundana n’uwahoze ari umugabo wa Kim Kardashian, Kanye West, akunda kugarukwaho ku bijyanye n'imyambarire ye aho agaragara kenshi yambaye ubusa.
Ku rukuta rwe rwa Instagram, amafoto ya Kim Kardashian yambaye bidasanzwe akomeje kugarukwaho n’abamukurikira.
Umunyamideli Kimberly Noel Kardashian uzwi nka Kim Kardashian kuri ubu ufite imyaka 44, yavukiye Los Angeles muri Leta ya California, akaba afitanye abana 4 na Kanye West.
Yatangiye kumenyekena mu biganiro yakoraga kuri Televisiyo E! hamwe n’umuryango we bise Keeping Up with Kardashians.
Umwanditsi: By Aline Rangira Mwihoreze