Kim Kardashian yavuze ko kurera abana afatanyije na Kanye West ari umutwaro ukomeye

Imyidagaduro - 28/10/2026 9:13 AM
Share:

Umwanditsi:

Kim Kardashian yavuze ko kurera abana afatanyije na Kanye West ari umutwaro ukomeye

Umunyamidel Kim Kardashian, yatangaje ko gukomeza kurera abana afatanyije n’uwahoze ari umugabo we, Kanye West, ari inshingano zimuremereye, cyane cyane ko umubano wabo utigeze urangira mu mahoro. Icyakora, yavuze ko azahora ahangayikishijwe n’imibereho ye kuko ari se w’abana be.

Ibi Kardashian w’imyaka 46 yabigarutseho mu gitabo cyanditswe n’umunyamakuru Jonathan Van Meter, cyitwa Citizen Kim: The Woman Who Created the Future, kivuga ku buzima bwe. Uyu munyamakuru yagiranye ibiganiro na Kardashian ndetse n’abantu bamwegereye hagati ya 2018 na 2026.

Mu magambo ye, Kardashian yagize ati: “Mpora mpangayikiye Kanye umunsi wose, igihe cyose. Ni se w’abana banjye, sinzabura kumuhangayikira.”

Yakomeje avuga ko kurera abana n’umuntu mutagicana uwaka bishobora kuba umutwaro ukomeye, ariko ko atifuza ko abana babo bamenya uburemere bw’ibibazo biri hagati yabo. Ati: “Ibyo ni umutwaro ukomeye wo kubyara abana n’umuntu mutumvikana neza. Ariko abana banjye ntibazigera babimenya.”

Kardashian yashakanye na Kanye West, umuririmbyi w’indirimbo Stronger, muri 2014, batandukana burundu muri 2022. Bafitanye abana bane ari bo North w’imyaka 13, Saint w’imyaka 10, Chicago w’imyaka 8 na Psalm w’imyaka 7.

Nubwo bagiye bagirana amakimbirane, Kardashian yavuze ko gukomeza kurera abana bafatanyije byagenze neza ugereranyije n’uko byari bimeze mbere.

Yagize ati: “Hashize igihe ibintu bigenda neza. Ndakeka ko ari ukubera ko tutavugana cyane. Ariko iyo duhuye, turahoberana.”

Uyu mubyeyi w’abana bane yavuze ko agerageza kwirengagiza ibibi byabaye hagati yabo, ariko agakomeza gushyiraho imipaka mu mubano wabo. Yashimangiye kandi ko yifuza ko abana be bakomeza gukunda se no kumubona nk’umuntu w’ingenzi mu buzima bwabo.

Ati: “Ndashaka ko batekereza ko papa wabo ari umuntu mwiza cyane.”


Yifuza ko abana bakomeza kugirana umubano mwiza na se

Kardashian yavuze ko agikomeje kugirana umubano mwiza n’abo mu muryango wa West, kandi ko yifuza ko uyu muraperi ahora afite umwanya uhagije wo kubana n’abana be.

Yasobanuye ko amwemerera kuza mu rugo igihe cyose ari mu gace batuyemo, kugira ngo asangire n’abana, abasohokane cyangwa amarane na bo igihe.

Ati: “Igihe cyose uzaba uri hano, uzaze dusangire, umarane igihe n’abana uko ubishaka, ubasohokane cyangwa uze twicare hamwe. Uwo ni umuryango wabo. Ni yo mpamvu nshimangira umubano wabo na se.”

Yavuze ko yanamuhaye uburenganzira bwo kuza gusangira n’abana mu rugo rwabo cyangwa akaharara iminsi mike, nubwo byaba ngombwa ko we ahava kugira ngo West n’abana be bumve bisanzuye.

Kardashian yagize ati: “Wifuza kuza gusangira n’abana? Nshobora kuva mu rugo, mugasangira kugira ngo bumve bisanzuye. Wifuza kuhara iminsi mike?”

Uyu mugore yavuze ko no mu minsi mikuru ya Noheli yo mu mwaka ushize yagerageje gushyira ku ruhande amakimbirane yabo, atumira West kugira ngo bayizihize bari kumwe n’abana babo. Yanamubwiye ko ashobora kuzana n’umugore we, Bianca Censori.

Ati: “Noheli ishize, naramubwiye nti: ‘Uze urare hano mu ijoro ribanziriza Noheli. Uzazane n’umukunzi wawe. Nta kibazo! Reka twese tuyizihirize hamwe.’”

Yongeyeho ko yifuza kongera kumutumira muri uyu mwaka, nubwo hari amagambo mabi West yaba yarigeze kumuvugaho. Ati: “Nzongera mbimusabe no muri uyu mwaka. Nzashyira ku ruhande ibintu byose bibi yavuze kuri nge, kugira ngo abana babone se.”


Kim Kardashian aracyahangayikishijwe n’imibereho ya Kanye West

Nubwo Kardashian agaragaza ubushake bwo gukomeza umubano mwiza hagati ya West n’abana babo, yemeye ko bikimubabaza kubona uyu muraperi ahura n’ibibazo.

Yavuze ko West asa n’aho buri gihe ashobora kongera kwiyubaka nyuma yo guhura n’ibibazo, ariko ko kumubona anyura mu bihe bikomeye bimubabaza. Ati: “Kandi sinkeka ko ibintu bizagenda neza kurushaho. Ndasenga ngo bizahinduke, ku bw’abana bange.”

Kardashian yasobanuye kandi ko iyo akeneye kuvugana na West, rimwe na rimwe anyuza ubutumwa kuri Bianca Censori, umugore we, cyangwa umuyobozi ushinzwe ibikorwa bye.

Muri Mutarama 2026, West yigeze kugira icyo avuga ku ndwara yo mu mutwe ya bipolar yari yarasuzumwe, anasaba imbabazi ku magambo yo kurwanya Abayahudi yari yaravuze, abinyujije mu itangazo ryasohotse mu kinyamakuru The Wall Street Journal.

Ku rundi ruhande, mu ntangiriro z’Ukwakira 2026, Kardashian yatangaje ko afite abakozi batanu bamufasha kwita ku bana be bane.

Nubwo umubano we na West wagiye urangwa n’ibibazo, amagambo ye agaragaza ko ashyira imbere inyungu z’abana babo, by’umwihariko kugira ngo bakomeze gukura bafite umubano mwiza na se.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...