Mu kiganiro yagiranye na ‘Call Her Daddy Podcast’, Kim yavuze ko akenshi ari we ubitaho mu buryo bwuzuye, agira ati: “I raise the kids full time... it’s not easy to co-parent with Ye”, bishatse kuvuga ngo “Nijye ubitaho umunsi ku munsi... ntabwo byoroshye kurera abana hamwe na Ye.”
Kim Kardashian na Kanye West
bafitanye abana bane — North, Saint, Chicago, na Psalm. Nyuma yo
gutandukana mu 2021, Kim yavuze ko kwita ku bana buri munsi ari inshingano
ikomeye kandi ikeneye imbaraga nyinshi. Yagize ati: “Mbikora nishimye kuko abana banjye
ni bo mbaraga zanjye, ariko rimwe na rimwe biragorana cyane.”
Nk’uko yabisobanuye, rimwe na rimwe abana bamubaza ibibazo bijyanye na se, ibyo bikamugora kubisobanura mu buryo butabangamira umubano wabo.
Nubwo Kim yavuze ko bagerageza gukorana nk’ababyeyi, yashimangiye ko bitari ibintu byoroshye, bitewe n’uburyo Kanye akunda kugira imyitwarire itunguranye ndetse n’amagambo ashyira ku mbuga nkoranyambaga. Yagize ati: “Ngerageza gukora uko nshoboye ngo abana banjye batumva umuvurungano uri hagati yacu. Nifuza ko bazakura bakunda ababyeyi babo twembi”.